• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Uyu munsi imikino ya Shampiyona irakomeza umukino ukomeye ni Derby y’umujyi wa Kigali

radiotv10by radiotv10
02/11/2021
in SIPORO
0
Uyu munsi imikino ya Shampiyona irakomeza umukino ukomeye ni Derby y’umujyi wa Kigali
Share on FacebookShare on Twitter

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo “Primus  National League 2021-2022” irakomeza  hakinwa imikino y’umunsi wa kabiri, taliki 02 na 03 Ugushyingo 2021.

 

Kuri uyu wa Kabiri taliki 02 Ugushyingo 2021 hateganyijwe imikino 3 harimo utegerejwe cyane na benshi ugomba guhuza ikipe ya AS Kigali  na Kiyovu.

 

Izi kipe zombi zariyubatse cyane  kandi ku munsi wa mbere  wa shampiyona zabonye intsinzi. Kiyovu yatsinze Gorilla FC igitego 1-0 naho AS Kigali itsinda Espoir FC ibitego 2-0.Uyu mukino urabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda (15h00).

 

Ku mukino wa shampiyona w’umunsi wa mbere, abakinnyi babiri bashya ba Kiyovu, Emmanuel Okwi na Muzamiru Mutyaba bavuy muri Uganda  nta bwo bakinnye kubera ibyangombwa ariko ubu byarabonetse kuri uyu mukino wa AS Kigali bemerewe  gukina.

 

Mbere y’uyu mukino wa AS Kigali na Kiyovu, ikipe ya Gorilla FC  yatsinzwe umukino wa mbera irakira Marines FC  na yo  yatsindiwe iwayo  na Gasogi United. Uyu mukino urabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo saa sita n’igice (12h30).

 

Undi mukino urabera i Huye aho ikipe ya Mukura yakira Gasogi United, saa cyenda (15h00). Umukino wa mbere, Mukura yatsinzwe na Rayon Sports igitego 1-0 naho Gasogi United itsinda Marines FC.

Indi mikino y’umunsi wa kabiri

Ku wa Gatatu taliki 03 Ugushyingo 2021, hateganyijwe indi mikino y’umunsi wa  kabiri  aho Police FC izakira Espoir FC i Nyamirambo (12h30), Bugesera FC yakire Etincelles FC i Nyamata (18h00), Rutsiro FC yakire Rayon Sports i Rubavu (15h00), Gicumbi FC ikine na Etoile de l’Est FC i Gicumbi (15h00) naho APR FC yakire Musanze FC i Nyamirambo (15h00).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × one =

Previous Post

Urupfu rw’Umunyarwandakazi wakinaga Film wari ufite ibilo 300 rwashenguye benshi

Next Post

#10Sports : Bimwe mu byaranze tariki ya 02 Ugushyingo mu Siporo

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
#10Sports : Bimwe mu byaranze tariki ya 02 Ugushyingo mu Siporo

#10Sports : Bimwe mu byaranze tariki ya 02 Ugushyingo mu Siporo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.