Mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi, hari isoko rijya rizamo umukozi w’Imana kubwiriza ijambo ry’Uwiteka, ubundi abacuruzi n’abaje guhaha, bagahagarika ibyo barimo bakabanza gutega amatwi ijambo ry’Imana, bamwe bakanahakirira indwara ziba zarababayeho akarande.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 yageze muri iri soko ryo ku Ihepfu riherereye mu Murenge wa Nkanka, yasanze impundu ari nyinshi, aho bamwe mu bari bamaze gufashwa n’ijambo ry’Imana bazamuraga ishimwe mu majwi aranguruye.
Imbere yabo hari umugabo ucigatiye igitabo cy’ibyahumetswe n’Imana (Bibiliya) abwiriza aba baturage bamutumbiriye mu maso bamuteze amatwi, bigaragara ko bafashijwe.
Uyu muvugabutumwa Nsanzabandi Jean de Dieu wari uri guha ikigwa aba baturage, avuga ko amaze imyaka 15 abwiriza muri ubu buryo bwo gusanga abaturage aho bari kandi ko ari ko Imana yamutegetse.
Nsanzabandi usanzwe ari uwo mu itorero rya ADEPR yagize ati “Imana yarantumye ngo nimbwire Abanyarwanda bakizwe bahinduke bave mu byo barimo kandi bagire urukundo n’imbabazi.”
Akomeza avuga ko Imana yamutumye ku bantu nk’aba batakijya mu nsengero, ikamusaba kubasanga aho baba bari aho gutegereza ko bazamusanga mu rusengero.
Ati “Imana yarambwiye ngo ‘basange aho birirwa, ubabwire ko ndi Imana, ya yindi yabarinze idahinduka’. Abandi bumva ko intama zabasanga mu rusengero noneho bakazibyaza umusaruro bazaka amatungo, ntabwo bashaka gutera intambwe ngo babasange aho bari.”
Bamwe muri aba baturage barimo babwirizwa n’uyu muvugabutumwa, bavuga ko bafashwa cyane ndetse ko hari abahakirira indwara.
Umwe ati “Biradufasha kuko hari ubwo tubona Imana. Nanjye byamfashije kuko yampamagaye arambwira ati ‘Mucyecuru urakize, wajyaga urwara amaguru n’indwara z’impande zose ariko wakize’.”
Twashatse kumenya icyo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere runafite mu nshingano iby’amatorero, ruvuga kuri iri bwirizabutumwa ryo mu masoko, ariko ntibyakunda, gusa Polisi y’u Rwanda yagize icyo ibivugaho.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko hari ahagenewe kuvugirwa ubutumwa bw’Imana bityo ko nta muntu ukwiye kujya kugomesha abantu ngo abangamire ibikorwa barimo.
Ati “Ubutumwa buvugirwa mu nsengero ntabwo buvugirwa mu muhanda ngo ugende ubuze abantu gukora ibyabo, ubabwira uti ‘mwacuruzaga nimube muretse mbabwirize ubutumwa’. Ntabwo ari byo.”
CP John Bosco Kabera yavuze ko aba bavugabutumwa bakwiye gukorera umurimo wabo aho wagenewe mu nsengero, muri za Kiliziya cyangwa mu misigiti kuko ari ho hagenewe ibi bikorwa.
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10