- Seifu yabajijwe Abaperezi bo muri Afurika, avuga Paul Kagame gusa
Niyonzima Olivier [Seifu] na Kalisa Rashid basanzwe bakinana muri AS Kigali, bahuriye mu mukino nyungurabumenyi ‘10Batlle’ waranzwe n’ibitwenge byinshi kubera uburyo bahanganye.
Muri uyu mukino wa RADIOTV10, Seifu na Kalisa Rashid, bombi batangiye bahiga kwegukana intsinzi, batangirira ku mazina y’abakinnyi bo muri iyi kipe bakinamo.
Seifu yavuze ko yavuga abakinnyi 18, Kalisa Rashid amuha inda ya bukuru, ubundi Seifu arabavuga, ageza kuri 15, amasegonda 30’’ ahita amushirana.
Babajijwe abahanzi nyarwanda bavuga, Seifu yavuze ko yavuga 10 mu gihe Kalisa Rashid yavuze ko yavuga 11, undi amuha rugari, ariko amasegonda amushirana amaze kuvuga abahanzi icyenda (9).
Babajijwe abatoza, Kalisa Rashid yavuze ko yavuga batanu (5) mu gihe Sefu yavuze ko yavuga batandatu, Rashid ahita agira ati “Arabeshya” bombi basekera icya rimwe.
Niyonzima Olivier Seifu watangiriye ku mutoza Cassa Mbungo, ageze ku mutoza wa gatatu, Kalisa Rashid atangira guseka, Seifu na we kwihangana biramunanira, ahita akubitwa igitwenge amasegora aba aramushiranye, aba atsinzwe atyo.
Babajijwe amazina y’imodoka, Seifu yavuze ko yavuga atanu, Kalisa Rashid ahita agira ati “Seifu arabeshya. Seifu Sefu waretse kubeshya.” Ariko yayavuze yose uko ari atanu.
Ku kibazo cya nyuma cy’abaperezida bo mu Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika, Seifu yavuze ko yavuga batatu, ndetse Kalisa Rashid amuha inda ya bukuru.
Seifu ahawe umwanya ngo abavuge, na we yabanje guseka ndetse Kalisa Rashid amubwira ko yigerejeho ati “Seifu batatu urabavuga bariho uyu munsi, apana kuvuga abavuyeho nka ba Kenyatta.” Bose basekera rimwe.
Seifu wahawe amasegona 30’’, atangirira kuri Perezida Paul Kagame, aba ari na we ashobora gusa, amasegonda arinda arangira agitekereza abandi yabibagiwe.
Aba bakinnyi bombi basanzwe bakinana muri AS Kigali no mu ikipe y’Igihugu Amavubi, bahise basekera rimwe, umukino urangira wegukanywe na Kalisa Rashid ku manota atanu kuri abiri ya Seifu.
IKIGANIRO CYOSE
RADIOTV10