Monday, November 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

VIDEO: Seifu na Rashid mu mukino nkarishyabwenge ‘10battle’ byari ibitwenge

radiotv10by radiotv10
05/10/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
VIDEO: Seifu na Rashid mu mukino nkarishyabwenge ‘10battle’ byari ibitwenge
Share on FacebookShare on Twitter
  • Seifu yabajijwe Abaperezi bo muri Afurika, avuga Paul Kagame gusa

Niyonzima Olivier [Seifu] na Kalisa Rashid basanzwe bakinana muri AS Kigali, bahuriye mu mukino nyungurabumenyi ‘10Batlle’ waranzwe n’ibitwenge byinshi kubera uburyo bahanganye.

Muri uyu mukino wa RADIOTV10, Seifu na Kalisa Rashid, bombi batangiye bahiga kwegukana intsinzi, batangirira ku mazina y’abakinnyi bo muri iyi kipe bakinamo.

Seifu yavuze ko yavuga abakinnyi 18, Kalisa Rashid amuha inda ya bukuru, ubundi Seifu arabavuga, ageza kuri 15, amasegonda 30’’ ahita amushirana.

Babajijwe abahanzi nyarwanda bavuga, Seifu yavuze ko yavuga 10 mu gihe Kalisa Rashid yavuze ko yavuga 11, undi amuha rugari, ariko amasegonda amushirana amaze kuvuga abahanzi icyenda (9).

Babajijwe abatoza, Kalisa Rashid yavuze ko yavuga batanu (5) mu gihe Sefu yavuze ko yavuga batandatu, Rashid ahita agira ati “Arabeshya” bombi basekera icya rimwe.

Niyonzima Olivier Seifu watangiriye ku mutoza Cassa Mbungo, ageze ku mutoza wa gatatu, Kalisa Rashid atangira guseka, Seifu na we kwihangana biramunanira, ahita akubitwa igitwenge amasegora aba aramushiranye, aba atsinzwe atyo.

Babajijwe amazina y’imodoka, Seifu yavuze ko yavuga atanu, Kalisa Rashid ahita agira ati “Seifu arabeshya. Seifu Sefu waretse kubeshya.” Ariko yayavuze yose uko ari atanu.

Ku kibazo cya nyuma cy’abaperezida bo mu Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika, Seifu yavuze ko yavuga batatu, ndetse Kalisa Rashid amuha inda ya bukuru.

Seifu ahawe umwanya ngo abavuge, na we yabanje guseka ndetse Kalisa Rashid amubwira ko yigerejeho ati “Seifu batatu urabavuga bariho uyu munsi, apana kuvuga abavuyeho nka ba Kenyatta.” Bose basekera rimwe.

Seifu wahawe amasegona 30’’, atangirira kuri Perezida Paul Kagame, aba ari na we ashobora gusa, amasegonda arinda arangira agitekereza abandi yabibagiwe.

Aba bakinnyi bombi basanzwe bakinana muri AS Kigali no mu ikipe y’Igihugu Amavubi, bahise basekera rimwe, umukino urangira wegukanywe na Kalisa Rashid ku manota atanu kuri abiri ya Seifu.

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × four =

Previous Post

Inama ya Minisitiri itunguranye ntikwiye kukubuza gusezeranya abo wabyemereye- Min.Gatabazi

Next Post

Prince Kid yifuzaga kuburana mu ruhame ngo Abanyarwanda bamenye ukuri ariko ntiyabyemererwa

Related Posts

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

by radiotv10
17/11/2025
0

Many people say Monday is the hardest of the week, but it doesn’t have to be. When you start your...

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

by radiotv10
17/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Kivumu na Nyamyumba mu Turere twa Rubavu na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko...

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

by radiotv10
17/11/2025
0

Abarerera mu Ishuri Ribanza rya Nyanza ryo mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, barasaba ko inyubako z’iri shuri...

Bitunguranye inama idasanzwe yari yatumijwe muri Rayon yasubitswe ku mpamvu itazwi

Bitunguranye inama idasanzwe yari yatumijwe muri Rayon yasubitswe ku mpamvu itazwi

by radiotv10
17/11/2025
0

Umuyobozi w’Urwego rw'Ikirego rw’Umuryango wa Rayon Sports, Paul Muvunyi yatangaje ko Inama y’Inteko Rusange yari yatumije, isubitswe, ikazaba igihe kizatangazwa....

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

by radiotv10
17/11/2025
0

Mu rwego rwo kurwanya indwara zitandura zirimo diyabete yibasiye abangana na 2% mu baturage b’akarere ka Rusizi, ubuyobozi bw’aka karere...

IZIHERUKA

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive
IMIBEREHO MYIZA

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

by radiotv10
17/11/2025
0

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

17/11/2025
Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

17/11/2025
Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

17/11/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Ubutumwa AFC/M23 yageneye Congo ku gufungura Ikibuga cya Goma no kuyizana mu bibazo byayo n’u Rwanda

17/11/2025
Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

17/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Prince Kid yifuzaga kuburana mu ruhame ngo Abanyarwanda bamenye ukuri ariko ntiyabyemererwa

Prince Kid yifuzaga kuburana mu ruhame ngo Abanyarwanda bamenye ukuri ariko ntiyabyemererwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.