• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 16, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Visi Meya wanze gusubiza Umunyamakuru afitiye ubutumwa ababibonye nk’ubwirasi

radiotv10by radiotv10
02/06/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
1
Visi Meya wanze gusubiza Umunyamakuru afitiye ubutumwa ababibonye nk’ubwirasi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage uherutse kuringana itangazamakuru, yiseguye, avuga ko ababifashe ko ari ubwirasi bazafata umwanya bakumva ubu bwisegure bwe bakaba bahindura ishusho bari bamubonyemo.

Inkuru y’uyu muyobozi wo mu nzego z’ibanze yasakaye ku wa Mbere w’iki Cyumweru ubwo hakwirakwiraga amashusho abazwa ikibazo n’umunyamakuru aho kumusubiza akaruca akarumira, akongera gusubirirwamo na bwo akongera akamuringana ubundi agahita ahindukira akamwereka mu mugongo akigendera.

Ni inkuru yagarutsweho cyane yaba ari abaturage basanzwe ndetse n’abakora umwuga w’itangazamakuru bavugaga ko niba uyu muyobozi asuzuguye umunyamakuru ari imbere ya Camera, hakwibazwa ibyo akorera rubanda.

Iki gikorwa cyakozwe n’uyu muyobozi cyabaye mu cyumweru gishize tariki 27 Gicurasi 2022 ubwo Umunyamakuru yamubazaga ikizakorerwa abaturage bo mu cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bubakiwe inzu mu Murenge wa Shingiro ariko zikaba zarangiritse zitaramara n’umwaka.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Kamena 2022, hasohotse amashusho agaragaza Uyu Muyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Axelle Kamanzi ari mu Kiganiro n’Itangazamakuru, avuga ko yiseguye.

Yagize ati “Icyo navuga ubu ni ukwisegura, murabizi ukuntu dusanze dukorana [abwira Abanyamakuru], dusanzwe dukorana neza n’itangazamakuru, nakwisegura kandi nkabasezeranya ko bitazongera, igihe cyose muzankeneraho amakuru, amakuru ni ay’abaturage, inshingano zanjye ni ugukora ibyo natorewe hanyuma nkabazwa inshingano. Niteguye gutanga amakuru nkuko byari bisanzwe.”

Umunyamakuru yahise amubaza icyo yabwira abaturage babonye ariya mashusho bakayafata nk’ubwirasi, asubiza agira atya “nkuko nari maze kubivuga, ndisegura, iyo umuntu yiseguye […] umuntu agira igihe cyo kongera gutekereza ku byiyumviro bye, uwakomeretse niyumva ko niseguye azagira igihe cyo kwakira kwisegura kwanjye hanyuma yongere asubirane.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wagize icyo avuga ku mashusho agaragaza uyu muyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze asuzugura itangazamakuru, yavuze ko byerekanye ko hakenewe gukomeza kubakira ubushobozi abayobozi n’abakozi bo mu nzego z’ibanze “kugira ngo bamenye uburyo bukwiriye n’imyitwarire mu gukorana n’itangazamakuru.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, we yari yavuze ko ibyakozwe n’uyu muyobozi mugenzi we ari ikosa ry’akazi, yizeza ko bazamuganiriza bakamugira inama.

Kamanzi Axelle we yari yavuze ko icyatumye atagira icyo asubiza umunyamakuru ku kibazo yari amubajije ari uko, yamubajije icyo atari afitiye igisubizo, agahitamo kwicecekera.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Christian YAMFASHIJE says:
    4 years ago

    Ikosa si ugukosa ahubwo ikosa ni ukudakosora ikosa wamenye. Umuyobozi wacu ntitwamuciraho iteka kuko ibyamubayeho byaba no kubandi kdi kuba yiseguye rwose ni iby’agaciro nakomeze atubere ijisho nk’abaturage

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + 13 =

Previous Post

Gatsibo: Umusaza aravugwaho guhengera umwuzukuru we asinziriye akamusambanya

Next Post

DRCongo: Abaturage ibihumbi biraye mu mihanda basaba Igihugu cyabo guca ukubiri n’u Rwanda

Related Posts

Abo mu Mudugudu wapfushije abantu batandatu muri Nyabihu baravuga ko ari ishyano ryabagwiririye

Abo mu Mudugudu wapfushije abantu batandatu muri Nyabihu baravuga ko ari ishyano ryabagwiririye

by radiotv10
16/06/2026
0

Abaturage bo mu Kagari ka Arusha, Umurenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu baravuga ko bashenguwe n’impfu z’abantu batandatu bikekwa...

Huye: Bavuze ko umwaka bamaze badafite umuyobozi w’Akagari wababereye uw’ibibazo

Huye: Bavuze ko umwaka bamaze badafite umuyobozi w’Akagari wababereye uw’ibibazo

by radiotv10
16/06/2026
0

Abaturage bo mu Kagari ka Buvumu, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye, bavuga ko bamaze hafi umwaka badafite Umunyamabanga...

How small decisions shape your future

How small decisions shape your future

by radiotv10
16/06/2026
0

It’s easy to believe that the future is shaped by big moments, major opportunities, life-changing decisions, or sudden breakthroughs. But...

Haravugwa urupfu rutunguranye rw’abantu batandatu bikekwa ko bishwe n’inzoga banyoye

Haravugwa urupfu rutunguranye rw’abantu batandatu bikekwa ko bishwe n’inzoga banyoye

by radiotv10
15/06/2026
0

Mu Kagari ka Arusha mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, haravugwa urupfu rukiri urujijo rw’abantu batandatu barimo bane...

Irebere inyubako zigezweho z’Ibitaro bya Masaka bizatuma u Rwanda ruba igicumbi cy’ubuvuzi

Irebere inyubako zigezweho z’Ibitaro bya Masaka bizatuma u Rwanda ruba igicumbi cy’ubuvuzi

by radiotv10
15/06/2026
0

Mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, huzuye Ibitaro byubatse mu cyanya cyahariwe ibikorwa by’ubuvuzi...

Next Post
DRCongo: Abaturage ibihumbi biraye mu mihanda basaba Igihugu cyabo guca ukubiri n’u Rwanda

DRCongo: Abaturage ibihumbi biraye mu mihanda basaba Igihugu cyabo guca ukubiri n’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umutoza w’Amavubi yatangiye kumva ibitekerezo by’abanyabigwi bakiniye Ikipe y’Igihugu

Iby’ingenzi wamenya ku imurikabikorwa rya mbere ku Isi mu bya gisirikare ryitabiriwe na RDF

Abo mu Mudugudu wapfushije abantu batandatu muri Nyabihu baravuga ko ari ishyano ryabagwiririye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.