Volleyball: Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’abagore wari wagiye gukina hanze byahindutse rugikubita

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Volleyball mu bagore, Munezero Valentine wari wagiye muri Tunisia gukinira ikipe yaho, hamenyekanye amakuru ko bahise batandukana n’iyi kipe bataramarana ukwezi.

Munezero wari usanzwe akinira ikipe ya APR WVC, yari yavuye mu Rwanda mu ntangiro z’uku kwezi, tariki 05 Ukwakira 2023 yerecyeza muri Tunisia gukinira ikipe ya Sfaxien yo mu Cyiciro cya Mbere.

Izindi Nkuru

Amakuru dukesha ikinyamakuru Igihe, yemeza ko Munezero Valentine yamaze gutandukana n’iyi kipe ya Sfaxien, ndetse ko yamaze kugaruka mu Rwanda.

Bivugwa ko uyu Munyarwandakazi yatandukanye n’iyi kipe yo muri Tunisia, kuko itamuhaye ibyo bari bemeranyijweho, bigatuma banzura gutandukana, ubu akaba agiye gusubira gukinira ikipe ya APR WVC.

Munezero Valentine uri mu bakinnyi bahagaze neza mu Rwanda mu mukino wa Volleyball, yanigaragaje cyane mu Gikombe cya Afurika giherutse kubera muri Cameroon, anayifasha kwegukana umwanya wa kane.

Muri iki gikombe kandi, Munezero ari mu bakinnyi bakitwayemo neza, dore ko yahembwe nk’umukinnyi watanze serivisi nziza mu gutanga imipira ya mbere mu mukino wa Volleyball.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru