Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Volleyball: Menya amaraso mashya yongewe mu makipe ya Polisi y’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
17/10/2024
in SIPORO
0
Volleyball: Menya amaraso mashya yongewe mu makipe ya Polisi y’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwagaragaje abakinnyi n’abatoza bazakoreshwa mu mwaka w’imikino wa 2024-2025 muri Volleyball, aho mu ikipe y’abagabo, harimo abakinnyi bashya batatu barimo uvuye mu ikipe yo muri Algeria.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Ukwakira 2024 ku cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, cyanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza n’umuyobozi w’amakipe ya Volleyball ya Polisi, CSP Jackline URUJENI.

Hari kandi abatoza, abakinnyi b’amakipe yombi azitabira shampiyona y’u Rwanda izatangira kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024.

Mu kwitegura uyu mwaka, ikipe ya Police Volleyball Club y’Abagabo yongeyemo abakinnyi batatu, ari bo Manzi Saduru wavuye muri APR VC, Jahara Koita (Outside Hitter) wakinaga mu ikipe ya OMK VC yo muri Algeria, na Ishimwe Patrick (Receiver attacker) wasoje amashuri yisumbuye ari mu beza mu ikipe ya GS Officiel de Butare.

Mu ikipe y’Abagore hongerewemo Umunya-Ghanakazi AYEPOE Sandra Azuremah (Middle Blocker) wakinaga mu ikipe ya El Walk Wings y’iwabo muri Ghana.

Herekanywe kandi umutoza ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga mu ikipe y’Abagore ari we Murangwa Usenga Sandrine n’ushinzwe itangazamakuru mu makipe yombi, Imani Isaac Rabbin.

Police VC y’Abagabo isanzwe itozwa na Musoni Fred, iritegura gukina umukino wa mbere kuri uyu wa Gatanu, aho izakina na REG VC, mu mukino uzabera muri Petit Stade.

Police VC y’Abagore itozwa na Hatumimana Christian, izatangira ikina n’ikipe ya East Africa University Rwanda WVC, ni umukino uzakinwa ku wa Gatandatu muri Petit Stade.

Hongewe imbaraga muri Police VC

Habayeho n’ibiganiro by’imyiteguro y’imikino

Adelaide ISHIMWE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four − two =

Previous Post

Umuhanzi waririmbye mu itsinda ryamamaye ku Isi yapfuye urupfu rutunguranye

Next Post

Hafashwe icyemezo mu rubanza rwa Miliyoni 10Frw rwaregwamo Umuhanzi Nyarwanda

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hafashwe icyemezo mu rubanza rwa Miliyoni 10Frw rwaregwamo Umuhanzi Nyarwanda

Hafashwe icyemezo mu rubanza rwa Miliyoni 10Frw rwaregwamo Umuhanzi Nyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.