• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Volleyball: Menya amaraso mashya yongewe mu makipe ya Polisi y’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
17/10/2024
in SIPORO
0
Volleyball: Menya amaraso mashya yongewe mu makipe ya Polisi y’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwagaragaje abakinnyi n’abatoza bazakoreshwa mu mwaka w’imikino wa 2024-2025 muri Volleyball, aho mu ikipe y’abagabo, harimo abakinnyi bashya batatu barimo uvuye mu ikipe yo muri Algeria.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Ukwakira 2024 ku cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, cyanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza n’umuyobozi w’amakipe ya Volleyball ya Polisi, CSP Jackline URUJENI.

Hari kandi abatoza, abakinnyi b’amakipe yombi azitabira shampiyona y’u Rwanda izatangira kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024.

Mu kwitegura uyu mwaka, ikipe ya Police Volleyball Club y’Abagabo yongeyemo abakinnyi batatu, ari bo Manzi Saduru wavuye muri APR VC, Jahara Koita (Outside Hitter) wakinaga mu ikipe ya OMK VC yo muri Algeria, na Ishimwe Patrick (Receiver attacker) wasoje amashuri yisumbuye ari mu beza mu ikipe ya GS Officiel de Butare.

Mu ikipe y’Abagore hongerewemo Umunya-Ghanakazi AYEPOE Sandra Azuremah (Middle Blocker) wakinaga mu ikipe ya El Walk Wings y’iwabo muri Ghana.

Herekanywe kandi umutoza ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga mu ikipe y’Abagore ari we Murangwa Usenga Sandrine n’ushinzwe itangazamakuru mu makipe yombi, Imani Isaac Rabbin.

Police VC y’Abagabo isanzwe itozwa na Musoni Fred, iritegura gukina umukino wa mbere kuri uyu wa Gatanu, aho izakina na REG VC, mu mukino uzabera muri Petit Stade.

Police VC y’Abagore itozwa na Hatumimana Christian, izatangira ikina n’ikipe ya East Africa University Rwanda WVC, ni umukino uzakinwa ku wa Gatandatu muri Petit Stade.

Hongewe imbaraga muri Police VC

Habayeho n’ibiganiro by’imyiteguro y’imikino

Adelaide ISHIMWE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × three =

Previous Post

Umuhanzi waririmbye mu itsinda ryamamaye ku Isi yapfuye urupfu rutunguranye

Next Post

Hafashwe icyemezo mu rubanza rwa Miliyoni 10Frw rwaregwamo Umuhanzi Nyarwanda

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Hafashwe icyemezo mu rubanza rwa Miliyoni 10Frw rwaregwamo Umuhanzi Nyarwanda

Hafashwe icyemezo mu rubanza rwa Miliyoni 10Frw rwaregwamo Umuhanzi Nyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.