Tuesday, October 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

VOLLEYBALL: Tunisia na Cameron zirakina umukino wa nyuma, u Rwanda rurashaka umwanya wa 5

radiotv10by radiotv10
14/09/2021
in SIPORO
0
VOLLEYBALL: Tunisia na Cameron zirakina umukino wa nyuma, u Rwanda rurashaka umwanya wa 5
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa kabiri tariki 14 Nzeri 2021 nibwo hakinwa umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cy’ibihugu mu mukino wa Volleyball, ikipe y’igihugu ya Cameron iracakirana na Tunisia guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba muri Kigali Arena (18h00’). Morocco izahura na Egypt bashaka umwanya wa 3 (15:00).

Ikipe y’igihugu ya Tunisia n’iya Cameron zahise zibona itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera i Moscow mu Burusiya mu 2022.

Ikipe y’igihugu ya Cameron yageze ku mukino wa nyuma itsinze Morocco amaseti 3-2(15-25,25-22,21-25,25-17,15-13)  mu gihe Tunisia yageze ku mukino wa nyuma itsinze Misiri amaseti 3-1 (25-19,16-25,25-14, 25-21).

Image

Image

Umukino wahuje Misiri na Tunisia ku mugoroba w’uyu wa mbere

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakiriye iri rushanwa irahura na Uganda kuri uyu wa kabiri guhera saa tanu z’amanywa mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatanu. Ikipe itsinda irafata umwanya wa gatanu mu gihe iyitsindwa ifata umwanya wa gatandatu.

U Rwanda rwageze kuri uru rwego nyuma yo gutsinda Nigeria amaseti 3-0 (25-17,25-22,25-17) mu mukino wakinwe ku mugoroba w’uyu wa mbere muri sitade nto ya Remera. Ikipe y’igihugu ya Nigeria irahura na DR Congo bahatanira umwana wa karindwi (7-8). Uganda yageze ku rwego rwo guhatanira umwanya wa gatanu nyuma gutsinda DR Congo.

Image

Umukino w’u Rwanda na Nigeria wakiniwe muri Petit Stade Remera

Image

Image

Mutabazi Yves acunga ahaturuka umupira wa Nigeria

Umukino uheruka guhuza u Rwanda na Uganda mu mikino yasozaga iyo mu itsinda rya mbere (A), u Rwanda rwari rwatsinze Uganda amaseti 3-2.

Image

Image

Image

U Rwanda aho rwakiniye hose abafana baba bahari

Mu cyiciro cy’abagore naho u Rwanda rwabonye itsinze ya kabiri mu irushanwa, nyuma yo gutsinda Cameron mu mukino ufungura irushanwa nyirizina. Ku mugoroba w’uyu wa mbere, ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu cyiciro cy’abagore yatsinze Nigeria amaseti 3-0 (25-22,25-23,25-23).
Kuri uyu wa kabiri ni ikiruhuko ku ikipe y’abagore (amakipe yose) b’u Rwanda mbere y’uko kuri uyu wa gatatu tariki 16 Nzeri 2021 bazaba bahatana na Senegal mu mukino uzakinwa guhera saa kumi n’ebyiri (18h00’).

Image

Ikipe y’abagore (Rwanda) ihagaze neza mu irushanwa

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 4 =

Previous Post

RAB yananiwe gusobanurira PAC uko yatanze isoko rya miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda

Next Post

Abakora ubwikorezi bitabaje amagare barasaba gushyirirwaho impuzamashyirahamwe

Related Posts

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yagaragaje ko na bo batishimiye umusaruro babonye mu mikino baherutse gukina, ariko ko basezeranya...

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

by radiotv10
17/10/2025
0

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports wayifashije mu mwaka w'imikino ushize agashimisha abafana bayo, wari umaze amezi 10 mu mvune,...

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yuko Ikipe y’Igihugu itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, hagiye gushakwa uburyo hategurwa...

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Manishimwe Djabel wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC yanabereye kapiteni, wari umaze igihe yaragiye...

IZIHERUKA

Uwabaye umuyobozi ukomeye muri Minisiteri akurikiranyweho gusambanya abakobwa
MU RWANDA

Ibyamenyekanye ku rubanza ruregwamo uwabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda wahamijwe gusambanya umwana

by radiotv10
21/10/2025
0

Icyibanzweho mu biganiro byahuje Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa ubwo hakirwaga Umujenerali wazo

Icyibanzweho mu biganiro byahuje Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa ubwo hakirwaga Umujenerali wazo

21/10/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

21/10/2025
Is remote work changing how Kigali residents live?

Is remote work changing how Kigali residents live?

21/10/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

21/10/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

21/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abakora ubwikorezi bitabaje amagare barasaba gushyirirwaho impuzamashyirahamwe

Abakora ubwikorezi bitabaje amagare barasaba gushyirirwaho impuzamashyirahamwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyamenyekanye ku rubanza ruregwamo uwabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda wahamijwe gusambanya umwana

Icyibanzweho mu biganiro byahuje Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa ubwo hakirwaga Umujenerali wazo

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.