Volleyball: Uwakiniye ikipe y’Igihugu mu myaka 12 yakorewe igikorwa cyamukoze ku mutima

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Dusabimana Vincent wari umwe mu bakinnyi bakomeye b’ikipe y’Igihugu ya Volleyball, akaba aherutse gusezera, yahawe ishimwe n’Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda, ashima uburyo bamuzirikanye.

Dusabimana Vincent usanzwe ari n’umuyobozi ushinzwe abakozi kuri RADIOTV10, ni umwe mu bakinnyi ba Volleyball bafite ibigwi mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Uretse kuba yaranyuze mu makipe anyuranye yo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, ni umwe mu bafashije Ikipe y’Igihugu ya Volleyball kwitwara neza mu marushanwa yitabiriye.

Muri Nzeri 2021 ubwo ikipe y’Igihugu ya Volleyball yari isoje Igikombe cya Afurika yanitwayemo neza kuko yasoje iri ku mwanya wa gatandatu, Dusabimana Vincent bakunze kwita Gasongo, yahise asezera mu ikipe y’Igihugu.

Icyo gihe yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu ikipe ye ya REG VC, anakinamo ubu ikaba yanegukanye igikombe cya shampiyona ya 2022-2023.

Ishyirahamwe rya Volleball mu Rwanda, ryaboneyeho gushimira Dusabimana Vincent ku musanzu we yatanze mu myaka 12 akinira ikipe y’Igihugu, rimushyikiriza imyenda yose yakinanye ndetse n’ishimwe.

Dusabimana Vincent wakiniye ikipe y’Igihugu kuva muri 2009 kugera muri 2021, avuga ko na we yumvaga bimuteye ishema ku buryo yumvaga nta mukino n’umwe yasiba mu gihe cyose yabaga yahamagawe.

Yatanze urugero rwo kuba ubwo yakoraga ubukwe muri 2015, “bwabaye ku wa Gatandatu buracya ku Cyumweru njyana n’ikipe y’Igihugu mu Misiri, harimo imvune nyinshi, hakabamo n’ishyaka ryinshi.”

Avuga ko kuba ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda ryamuzirikanye rikamushimira ku mugaragaro, na we yumvise bimushimishije akumva ko imbaraga n’ubwitange byamurangaga byahawe agaciro.

Ati “Iyo usezeye ukabona baguhaye umwambaro wakinanye, federasiyo ikabishyira ku mugaragaro, ni ikintu gishimishije. Byanshimishije cyane kuko uhita ubona ko ibyo wakoze byose hari abantu babiha agaciro.”

Dusabimana agira inama abakiri bato bakina uyu mukino wa Volleyball ko bagomba kurangwa n’imyitwarire myiza kuko ari cyo cyamufashije kumara iyi myaka yose akinira ikipe y’Igihugu ndetse no kuba agikina uyu mukino wa Volleyball.

Dusabimana yashyikirijwe imyambaro yose yakinanye

Yahawe n’ishimwe ry’urwibutso
Yashimiye ubuyobozi bwa Federasiyo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru