Monday, September 9, 2024

Perezida Kagame yahaye igisubizo kinejeje uwifuje ko yazakorera siporo no mu Ntara

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yasubije uwibifuje ko yazakorera siporo mu Ntara, avuga ko bitinde bitebuke bizaba, ndetse abaza abantu Intara bifuza ko yazatangiriramo.

Kuri iki Cyumweru tariki 22 Mutarama 2023, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakoranye Siporo rusange n’Abanyakigali.

Iyi siporo yakurikiwe n’ifoto yakunzwe na benshi ya Perezida Paul Kagame na Madamu bari muri iyi siporo bishimye bakora siporo n’abaturage.

Umwe mu batanze ibitekerezo ku mashusho ya Perezida Kagame na Madamu bari muri siporo, yagaragaje ko yifuza kubona Umukuru w’u Rwanda yagiye gukorera siporo mu Ntara.

Uyu witwa Placide Art Rwanda Tm PK kuri Twitter, yagize ati Mbega uko byaba byiza basi natwe mu Ntara badusuye tugakorera Sport hamwe nta kiza nkabyo.”

Perezida Paul Kagame wahise asubiza uyu muturage, yagize ati Gutinda suguhera…..bizashoboka bitaraba cyera …..Inama: Tuzatangirire muyihe Ntara!?? :)”

Placide yahise asubiza umukuru w’u Rwanda ati Mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze dukunda sport rusange cyane twifuza Nyakubahwa ko Mwabanza iwacu ariko aho mwahitamo hose mu Ntara twakwishimira ko Abanyarwanda bishimye ariko iwacu murabona ko ingeri zose twishyimye.”

Perezida Kagame akunze kwitabira iyi siporo rusange iba kabiri mu kwezi mu Mujyi wa Kigali, akayikorana n’abaturage ndetse akaboneraho no kubaramutsa, na bo bakamugaragariza urugwiro basanzwe bamufitiye kubera ibyiza akomeje kubagezaho.

Perezida Kagame na Madamu muri Car Free day

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts