Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Volleyball y’u Rwanda yungutse Abatoza bafite ubumenyi bwisumbuyeho barimo abakinnyi b’amazina azwi

radiotv10by radiotv10
24/09/2024
in SIPORO
0
Volleyball y’u Rwanda yungutse Abatoza bafite ubumenyi bwisumbuyeho barimo abakinnyi b’amazina azwi
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Rwanda hasojwe amahugurwa yo ku cyiciro cya kabiri y’abatoza mu mukino wa Volleyball abereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere, yitabiriwe n’abiganjemo abatoza bo mu Rwanda, barimo abakinnye uyu mukino banakiniye ikipe y’Igihugu.

Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2024, yateguwe ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) n’ishyirahamwe mpuzamahanga rya Volleyball (FIVB).

Aya amahugurwa y’abatoza ku rwego rwa kabiri ‘FIVB Coaching Level II’ akaba ari ubwa mbere abereye mu Rwanda, ndetse bikaba byari byaratumye mu Gihugu hari umubare mucye w’abatoza bari kuri iki cyiciro, kuko byasabaga kujya kwigira hanze y’Igihugu.

Ni amahugurwa yari amaze iminsi itanu abera mu Rwanda kuva tariki ya 19 kugeza ku ya 23 Nzeri 2024.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abatoza 33 bo mu Rwanda ndetse n’abandi babiri bakomoka mu gihugu cya Kenya n’undi umwe wo muri Cameroon. Gusa muri aba bo mu Rwanda hatsinze abatoza 32, mu gihe umwe yatsinzwe.

Muri aba batoza, harimo abakiniye amakipe akomeye mu Rwanda ndetse n’ikipe y’Igihugu, nka Vincent Dusabimana wakiniye amakipe akomeye ndetse n’Ikipe y’Igihugu ubu akaba ari umutoza wa East African University.

Nsabimana Mahoro Ivan usanzwe ari umukinnyi w’ikipe ya Kepler akaba na Kapiteni wayo, Ntagengwa Olivier ukinira ikipe ya Police VC, akaba na kapiteni wayo.

Barimo kandi abatoza b’amakipe akomeyeye, nka Peter Kamasa  wa APR WVC, na Musoni Fred utoza Ikipe ya Police VC.

Igikorwa cyo gusoza aya mahugurwa, cyayobowe n’Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, ndetse n’Umuyobozi wa komite Olempike y’u Rwanda, Umuringa Alice ndetse na Perezida w’Ishyirahamwe rya Volleyball, Ngarambe Raphael.

Bari bamaze iminsi itanu mu mahugurwa

Aya mahugurwa yatanzwe na Johann Hubber ukomoka muri Austria
Umuhango wo gusoza aya mahururwa wayobowe n’abarimo Umuyobozi wa Siporo muri MINISPORTS
Nsabimana Mahoro Ivan ari mu bari muri aya mahugurwa

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × five =

Previous Post

Umuturage uvuga ko yarenganyijwe aratunga agatoki umuyobozi wa Koperative kumwihenuraho

Next Post

America yagaragaje igikwiye kwirindwa mu byo muri Congo inagira inama iki Gihugu n’u Rwanda

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye
IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

America yagaragaje igikwiye kwirindwa mu byo muri Congo inagira inama iki Gihugu n’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.