Mu Rwanda hasojwe amahugurwa yo ku cyiciro cya kabiri y’abatoza mu mukino wa Volleyball abereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere, yitabiriwe n’abiganjemo abatoza bo mu Rwanda, barimo abakinnye uyu mukino banakiniye ikipe y’Igihugu.
Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2024, yateguwe ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) n’ishyirahamwe mpuzamahanga rya Volleyball (FIVB).
Aya amahugurwa y’abatoza ku rwego rwa kabiri ‘FIVB Coaching Level II’ akaba ari ubwa mbere abereye mu Rwanda, ndetse bikaba byari byaratumye mu Gihugu hari umubare mucye w’abatoza bari kuri iki cyiciro, kuko byasabaga kujya kwigira hanze y’Igihugu.
Ni amahugurwa yari amaze iminsi itanu abera mu Rwanda kuva tariki ya 19 kugeza ku ya 23 Nzeri 2024.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abatoza 33 bo mu Rwanda ndetse n’abandi babiri bakomoka mu gihugu cya Kenya n’undi umwe wo muri Cameroon. Gusa muri aba bo mu Rwanda hatsinze abatoza 32, mu gihe umwe yatsinzwe.
Muri aba batoza, harimo abakiniye amakipe akomeye mu Rwanda ndetse n’ikipe y’Igihugu, nka Vincent Dusabimana wakiniye amakipe akomeye ndetse n’Ikipe y’Igihugu ubu akaba ari umutoza wa East African University.
Nsabimana Mahoro Ivan usanzwe ari umukinnyi w’ikipe ya Kepler akaba na Kapiteni wayo, Ntagengwa Olivier ukinira ikipe ya Police VC, akaba na kapiteni wayo.
Barimo kandi abatoza b’amakipe akomeyeye, nka Peter Kamasa wa APR WVC, na Musoni Fred utoza Ikipe ya Police VC.
Igikorwa cyo gusoza aya mahugurwa, cyayobowe n’Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, ndetse n’Umuyobozi wa komite Olempike y’u Rwanda, Umuringa Alice ndetse na Perezida w’Ishyirahamwe rya Volleyball, Ngarambe Raphael.
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10