Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

“Wava mu Rwanda ukajya aho ushaka hose, ariko u Rwanda ntiruzakuvamo” – Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
04/02/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO, IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI, POLITIKI, UMUTEKANO
0
“Wava mu Rwanda ukajya aho ushaka hose, ariko u Rwanda ntiruzakuvamo” – Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye Abanyarwanda baba mu mahanga, ko n’ubwo bavuye mu Rwanda bakaba batuye aho bashaka ku Isi, rwo rutigeze rubavamo bityo ko ari bo bafite icyerecyezo cyarwo mu biganza.

Parezida Kagame yabitangarije mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiyeye muri Amerika, aho yahuye n’Abanyarwanda batuye muri Amerika n’abaturutse hirya no hino mu Bihugu batuyemo, bitabiriye Rwanda Day.

Perezida Kagame yavuze ko mu byamuzanye muri Amerika harimo bwa mbere kwitabira ubutumire mu masengesho yo gusabira Igihugu, kandi byamuhaye amahirwe menshi yo guhura n’abandi bantu benshi baba abo mu nzego za Leta n’iz’abikorera.

Avuga ko yanaboneyeho guhura n’Abanyarwanda imbonankubone baturutse imihanda yose, kandi ibyo biri muri gahunda isanzwe ya Rwanda Day ibyo byose bikaba byagenze neza.
Agira ati, “Ndagira ngo mfate uyu mwanya nshimire buri wese witabiriye, inshuti z’Abanyarwanda ndetse ubona barabaye Abanyarwanda cyangwa babaye nk’abaturanyi bacu abo ni nka Pastor Rick Wallen n’abandi”.

Perezida Kagame avuga ko urugendo rw’ubuzima bw’Abanyarwanda ari rurerure kandi banyuze mu bikomeye byinshi, ariko icy’ingenzi ari uko barushaho kuba intangarugero no gukora cyane ngo bagere ku iterambere ribagira abo bari bo n’abo bashaka kuba bo.

Agira ati, “Mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Abanyarwanda bakomeje kugira icyizere cyo kubaho, kandi burya inkuba idashobora gukubita inshuro ebyiri ahantu hamwe, kandi iyakubise u Rwanda mu 1994 ntizongera gukora hasi na rimwe. Uko ni ko kuri, ntabwo izongera kudukubita ukundi”.

Avuga ko u Rwanda rufite umutaka urukingira rwamaze kubaka nk’umurindankuba ushyirwa ku nzu ngo zitazajya zikubita abazituyemo, kandi ko buri wese akwiye guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Avuga ko kubakira ku mateka ari kimwe mu byatuma Abanyarwanda baba mu mahanga bagira icyerecyezo kiza cy’ubuzima, kuko n’ubwo abantu bakoze amarorerwa mu myaka 30 ishize, burya abantu bashobora no gukora ibyiza, kandi ko ibimaze gukorwa muri iyo myaka bigaragaza ko n’ibindi bishoboka.

Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda bavuye hirya no hino n’inshuti z’u Rwanda ko impamvu nyamakuru ya Rwanda Day, ari ukubwira buri wese uba hanze ko afitanye isano n’Igihugu cye aho yaba ari hose.

Agira ati, “Wava mu Rwanda ukajya aho ushaka hose, ariko u Rwanda ntiruzakuvamo, ruri kumwe nawe buri gihe, kandi ni byiza kuri wowe no ku Gihugu muri rusange, ni yo mpamvu dushyiraho umwanya nk’uyu wa Rwanda Day kandi tuzakomeza kubikora”.

RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 4 =

Previous Post

Bruce Melodie yasabye urubyiruko gutekereza ku hazaza h’u Rwanda

Next Post

Perezida wa Namibia Dr. Hage G. Geingob yapfuye ku myaka 82 azize kanseri

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida wa Namibia Dr. Hage G. Geingob yapfuye ku myaka 82 azize kanseri

Perezida wa Namibia Dr. Hage G. Geingob yapfuye ku myaka 82 azize kanseri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.