Friday, July 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Bruce Melodie yasabye urubyiruko gutekereza ku hazaza h’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
04/02/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO, IMIBEREHO MYIZA, IMYIDAGADURO, MU RWANDA, POLITIKI, POLITIKI
0
Bruce Melodie yasabye urubyiruko gutekereza ku hazaza h’u Rwanda

Bruce Melodie yashishikarije urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa n'igihugu

Share on FacebookShare on Twitter

Bruce Melodie uri mu batanze ibiganiro muri Rwanda Day 2024, yageneye impanuro urubyiruko rw’u Rwanda, arusaba gutangira gutekereza k’u Rwanda rw’ahazaza ndetse bagaharanira no kuba urugero rwiza mu byo bakora.

Uyu muhanzi umaze kuba icyamamare ku rwego mpuzamahanga, yabigarutseho ubwo yatangaga ikigarino ari kumwe na Masai Ujiri, Umuyobozi wa Giants of Africa akaba na Perezida wa Toronto Raptors, Clare Akamanzi Umuyobozi wa NBA Africa, na Eugene Ubalijoro, Umuyobozi wa Molson Coors.

Aba bose batangaga ikiganiro cyagarukaga ku iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda, binyuze mu mikino n’imyidagaduro.

Bruce Melodie yabanje kugaragaza akamaro k’ibikorwa remezo Igihugu cyubatse, mu rwego rwo gushyigikira no guteza imbere urwego rw’imyidagaduro mu Rwanda, bitewe no kuba mu bihe byashize byagoraga abahanzi kuba babona ahantu heza kandi hisanzuye hanajyanye n’igihe, bashoboraga gutegurira ibitaramo.

Yagarutse ku gitaramo yakoze cyo kwizihiza imyaka 10 amaze yinjiye mu muziki by’umwuga, avuga ko bitari kumworohera iyo haba hatari igikorwa remezo nka BK Arena, cyaje guteza imbere imyidagaduro mu Rwanda.

Ati “Muribuka ubwo nateguraga igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 maze ninjiye muri uyu mwuga muri BK Arena, ni bwo natekereje ko imyidagaduro yacu yamaze igihe kirekire itegereje iki kintu. Ibikorwa remezo by’imyidagaduro bishyira Igihugu cyacu ku ruhando mpuzamahanga.”

Uyu muhanzi usanzwe ari na Ambasaderi wa BK Arena yavuze kandi ko kuba hari ibi bikorwa remezo, bituma abasura u Rwanda bitewe n’ibyo baje kuhakorera bituma basubira aho baturutse, hari icyo basubiranyeyo haba umuco w’u Rwanda ndetse no kwamamaza umuziki w’Igihugu.

Bruce Melodie yahise anahishura ko ubu yatangiye gukorera muri Hollywood, biturutse ku kuba hari umugabo witwa Steve, wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wumvise indirimbo ze ubwo yari i Kigali, akazikunda ndetse bikarangira yifuje ko batangira gukorana kugeza ubwo amuhuje na Shaggy bagasubiranamo indirimbo.

Uyu muhanzi w’imyaka 32, yagize inama agenera urubyiruko rw’u Rwanda agendeye ku ijambo ‘U Rwanda rw’ejo’ yajyaga yumva kera akiri muto, akibwira ko agifite igihe cyo gukura, arusaba kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu kibafitiye.

Yagize ati “Ndashaka kubwira urubyiruko ruri hano, twakundaga kumva ijambo ‘U Rwanda rw’ejo’, ngahora nibwira ko hakiri igihe cyo gukura, ariko ubu nitwe Rwanda, Ejo harageze. Uyu munsi dufite ubushobozi bwo gutekereza u Rwanda rw’ahazaza, no kuba urugero rwiza.”

Bruce Melodie si we wagaragaje gusa akamaro k’ibikorwa remezo mu myidagaduro, kuko byashimangiwe na Clare Akamanzi, wavuze ko ibikorwa remezo by’imikino n’imyidagaduro bifasha Igihugu mu iterambere.

Akamanzi yagaragaje ko ibyo bikorwa remezo bishobora gufasha Igihugu kwinjiza amafaranga bigafasha mu kuzamura ubukungu, abantu benshi bakahabonera imirimo.

RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 13 =

Previous Post

Umufana wavugishije benshi kubera ibyamugaragayeho bwa mbere yabivuzeho

Next Post

“Wava mu Rwanda ukajya aho ushaka hose, ariko u Rwanda ntiruzakuvamo” – Perezida Kagame

Related Posts

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Ni icyemezo...

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yatangaje igiye guhugura urubyiruko ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga muri serivisi z'imari hifashishijwe telefoni ngendanwa, kugira ngo...

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

by radiotv10
18/07/2025
0

Ambasaderi wa Uganda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Alhajji Farid M. Kaliisa, yatumijweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo,...

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

The DRC Government has summoned the Ugandan Ambassador over diplomatic concerns

by radiotv10
18/07/2025
0

The DRC Ministry of Foreign Affairs reaffirmed on Thursday that Minister Thérèse Kayikwamba Wagner had summoned the Ugandan Ambassador to...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), ari...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe
MU RWANDA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

The DRC Government has summoned the Ugandan Ambassador over diplomatic concerns

18/07/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

18/07/2025
Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
“Wava mu Rwanda ukajya aho ushaka hose, ariko u Rwanda ntiruzakuvamo” – Perezida Kagame

“Wava mu Rwanda ukajya aho ushaka hose, ariko u Rwanda ntiruzakuvamo” – Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.