Weekend y’ibyishimo by’igisagirane ku rubyiruko no ku byamamare i Kigali (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Impera z’icyumweru twaraye dusoje zabereye ibihe bidasanzwe by’ibyishimo ku rubyiruko rwo muri Afurika by’umwihariko rw’i Kigali, ndetse no ku byamamare byari biri uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda.

Ni Weekend y’umunezero yaranzwe n’ibikorwa by’imyidagaduro binyuranye birimo igitaramo cy’amateka cyaririmbyemo umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika, Diamond Platnumz.

Izindi Nkuru

Iki gitaramo cyabereye muri BK Arena, cyarimo n’Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame wari umaze gutangiza ku mugaragaro Iserukiramuco ryo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Giant of Africa imaze ishinzwe.

Mu gutangiza iri serukiramuco, habaye akarasisi k’imyiyereko y’urubyiruko ruturutse mu Bihugu 16 byo ku Mugabane wa Afurika, rwagaragaje akanyamuneza ko kuba ruteraniye i Kigali mu Rwanda.

Masai Ujiri watangije Giant of Africa, yagaragaje ibyishimo bidasanzwe kuba uyu Muryango umaze iyi myaka ushinzwe, ndetse n’ibyo wagezeho muri iyi myaka.

By’umwihariko yashimiye Perezida Paul Kagame ku bwo kubera benshi urugero rwiza, ndetse n’ibikorwa by’indashyikirwa akomeje gukorera Umugabane wa Afurika.

Uyu muhango wakurikiwe n’igitaramo cy’imbaturamugabo cyaririmbyemo umuhanzi Diamond ufite izina riremereye muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no muri Afurika yose.

Uyu muhanzi wanyuze abitabiriye iki gitaramo ndetse n’abari bagikurikiye kuri Televiziyo, yanyujijemo na we ashimira Perezida Paul Kagame ku bw’imiyoborere ye ikomeje guteza imbere u Rwanda.

Ati “Iyo uje mu Rwanda, urahakunda. Ni Igihugu gitemba amahoro, gifite umujyi usukuye, buri kintu cyose kiri ku murongo. Nyakubahwa Perezida, nterwa ishema nawe. Rwose ndabihamya turagukunda, tuzagukunda, warakoze cyane.”

Umubyinnyikazi mpuzamahanga Sherrie Silver ukomoka mu Rwanda, na we wasusurukije abitabiriye uyu muhango, na we yashimiye Perezida Paul Kagame.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Sherrie Silver yifashishije ifoto ari kumwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yagize ati “Iri joro ryari igitangaza! Nishimira kugira Perezida na Madamu wa Perezida kuba bakomeje gushyigikira urubyiruko.”

Ku ruhande rw’urubyiruko rwari ruteraniye muri BK Arena, na rwo ibyishimo byari byose, bagaragariza Umukuru w’u Rwanda ko impanuro ze zihora zibanyura zikanabubaka, ndetse baza gukomereza ibyishimo byabo mu gitaramo cya Diamond, babyinnyemo kuva gitangira kugeza gihumuje.

Diamond yasusurukije urubyiruko bishyira cyera
Yashimiye Perezida Paul Kagame
Sherrie Silver na we yashimiye Perezida na Madamu Jeannette Kagame
Byari ibyishimo muri BK Arena
Masamba Intore na we yasusurukije abitabiriye iki gitaramo

Intore z’u Rwanda na zo zivuna sambwe
Sherrie Silver n’ababyinnyi be na we ati turahari

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru