Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago, yavuze ko yiteguye kuganira n’abo amaze iminsi avuga ko bashatse kumugirira nabi, kugira ngo bacoce ibibazo byabo birangire.
Mu minsi ishize, uyu munyamakuru akaba n’Umuhanzi; yatangaje ko yamaze guhunga Igihugu kubera ako yise agatsiko k’abantu b’indyarya bashatse kumugirira nabi.
Mu bo yatunze agatoki, barimo abanyamakuru n’abahanzi bagenzi be, basanzwe bafite amazina azwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.
Uyu muhanzi bivugwa ko amaze iminsi ari muri Uganda, mu kiganiro cyatambutse kuri YouTube Channel ye yagiranye n’umujyanama we witwa Agaba Safari, bagarutse kuri uyu mwuka umaze iminsi hagati y’uyu muhanzi na bagenzi be.
Uyu mujyanama wa Yago, yavuze ko akomeje gushaka uburyo Yago yiyunga n’abahanzi ndetse n’abanyamakuru bafitanye ibibazo, ndetse ko yamaze kuvugana na bamwe muri bo, ari bo Bruce Melodie ndetse n’umunyamakuru Murungi Sabin, kandi ko ibiganiro byabo byagenze neza.
Ati “Ndashimira Bruce Melodie, twaraganiriye ndamubwira nti ‘ikibazo cyawe na Yago ndashaka ko kirangira’, ni umugabo mwiza ku bwanjye naramushimye, yarambwiye ati ’Safari urakoze cyane vuba na bwangu nimuba mwiteguye nanjye ndahari’.”
Safari yakomeje avuga ko na Sabin bagiranye ikiganiro cyiza gitanga umusaruro, ndetse ko yatangiye amwifuriza gukira vuba ku bw’uburwayi afite bumaze iminsi bunagarukwaho ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati “Yarambwiye ati ’Safari nditeguye, tuzicara turi abagabo, turakosa hari icyo naba naravuze nabi’. We ubwe yambwiye ko hari byinshi wamugejejeho [yabwiraga Yago].”
Umunyamakuru Yago na we yavuze ko nyuma y’ibiganiro byabaye hagati y’umujyanama we n’aba bagabo, na we yumva yiteguye kuganira na bo bagacoca ibibazo.
Yago yavuze ko kuva na cyera yabaga yiteguye ko yaganira n’aba bagenzi be, ariko ko ibyabaye hagati yabo byatewe n’umujinya w’ibyo avuga ko yakorewe.
Ati “Na bo barabizi ko natatswe nanjye ndataka nirwanaho, gusa ubu nditeguye, ntewe ishema n’ibi ngibi.”
Umunyamakuru Yago kandi yari aherutse gusaba imbabazi Igihugu cyamwibarutse ndetse n’Abanyarwanda ku byo yaba yarakoze bidafututse, ndetse yizeza ko yiteguye guca bugufi kugira ngo ibibazo bihari byose birangire.
RADIOTV10