Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Yago wumvikanaho gucururuka yavuze icyo yiteguye gukora hagati ye n’abarimo umunyamakuru Sabin

radiotv10by radiotv10
20/09/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Yago wumvikanaho gucururuka yavuze icyo yiteguye gukora hagati ye n’abarimo umunyamakuru Sabin
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago, yavuze ko yiteguye kuganira n’abo amaze iminsi avuga ko bashatse kumugirira nabi, kugira ngo bacoce ibibazo byabo birangire.

Mu minsi ishize, uyu munyamakuru akaba n’Umuhanzi; yatangaje ko yamaze guhunga Igihugu kubera ako yise agatsiko k’abantu b’indyarya bashatse kumugirira nabi.

Mu bo yatunze agatoki, barimo abanyamakuru n’abahanzi bagenzi be, basanzwe bafite amazina azwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Uyu muhanzi bivugwa ko amaze iminsi ari muri Uganda, mu kiganiro cyatambutse kuri YouTube Channel ye yagiranye n’umujyanama we witwa Agaba Safari, bagarutse kuri uyu mwuka umaze iminsi hagati y’uyu muhanzi na bagenzi be.

Uyu mujyanama wa Yago, yavuze ko akomeje gushaka uburyo Yago yiyunga n’abahanzi ndetse n’abanyamakuru bafitanye ibibazo, ndetse ko yamaze kuvugana na bamwe muri bo, ari bo Bruce Melodie ndetse n’umunyamakuru Murungi Sabin, kandi ko ibiganiro byabo byagenze neza.

Ati “Ndashimira Bruce Melodie, twaraganiriye ndamubwira nti ‘ikibazo cyawe na Yago ndashaka ko kirangira’, ni umugabo mwiza ku bwanjye naramushimye, yarambwiye ati ’Safari urakoze cyane vuba na bwangu nimuba mwiteguye nanjye ndahari’.”

Safari yakomeje avuga ko na Sabin bagiranye ikiganiro cyiza gitanga umusaruro, ndetse ko yatangiye amwifuriza gukira vuba ku bw’uburwayi afite bumaze iminsi bunagarukwaho ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati “Yarambwiye ati ’Safari nditeguye, tuzicara turi abagabo, turakosa hari icyo naba naravuze nabi’. We ubwe yambwiye ko hari byinshi wamugejejeho [yabwiraga Yago].”

Umunyamakuru Yago na we yavuze ko nyuma y’ibiganiro byabaye hagati y’umujyanama we n’aba bagabo, na we yumva yiteguye kuganira na bo bagacoca ibibazo.

Yago yavuze ko kuva na cyera yabaga yiteguye ko yaganira n’aba bagenzi be, ariko ko ibyabaye hagati yabo byatewe n’umujinya w’ibyo avuga ko yakorewe.

Ati “Na bo barabizi ko natatswe nanjye ndataka nirwanaho, gusa ubu nditeguye, ntewe ishema n’ibi ngibi.”

Umunyamakuru Yago kandi yari aherutse gusaba imbabazi Igihugu cyamwibarutse ndetse n’Abanyarwanda ku byo yaba yarakoze bidafututse, ndetse yizeza ko yiteguye guca bugufi kugira ngo ibibazo bihari byose birangire.

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Yago Pon Dat
Umuhanzi Bruce Melodie
Umunyamakuru Murundi Sabin

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 4 =

Previous Post

Menya ahafatiwe ukekwaho kwiba sebuja amadolari y’agaciro ka Miliyoni 22Frw n’icyo yakoraga

Next Post

Umuhuza mu bya Congo yagiranye ikiganiro na Perezida Kagame anoherereza ubutumwa Tshisekedi

Related Posts

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

by radiotv10
31/01/2026
0

In recent years, podcasts have become very popular around the world, and Rwanda is no exception. More and more young...

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

by radiotv10
30/01/2026
0

Muri gahunda nshya yiswe KGL Cine Corner yo kwerekana filimi ziba zigezweho, hagiye kwerekanwa iyitwa The RIP iri kubica bigacika...

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

IZIHERUKA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye
IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhuza mu bya Congo yagiranye ikiganiro na Perezida Kagame anoherereza ubutumwa Tshisekedi

Umuhuza mu bya Congo yagiranye ikiganiro na Perezida Kagame anoherereza ubutumwa Tshisekedi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.