• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Yavuze icyamuteye kwangiza imyanya ndangagitsina y’umugore umurusha imyaka 20 nyuma yo kumusambanya

radiotv10by radiotv10
29/10/2022
in MU RWANDA
0
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhungu w’umyaka 25 y’amavuko wo mu Murenge wa Kigembe mu Karere ka Gisagara, ukurikiranyweho gufata ku ngufu umugore w’imyaka 45 no kwangiza imyanya ndangagitsina ye, yiyemereye icyaha, avuga ko yangije imyanya ndangagitsina y’uwo mugore kubera umujinya wo kuba yarabanje kumugora yanze ko bakorana imibonano.

Uyu musore ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, yamaze kuregerwa Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu musore yakoze iki cyaha tariki 18 Ukwakira 2022 ku gasusuruko ahagana saa tanu za mugitondo.

Uyu musore wakoreye iki cyaha mu Muduguru wa Murebe mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Kigembe mu Karere ka Gisagara, aregwa kuba yarasanze uyu mugore w’imyaka 45 mu ishyamba riherereye muri aka gace, ubundi akamufata ku ngufu.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu ibazwa ry’uyu musore, yiyemereye ko yafashe ku ngufu uyu mugore umurusha imyaka 20, abanje kumukubita hasi ku mabuye, ubundi arangije afata imyanya ndangagitsina ye arayikurura.

Yavuze ko kwangiza imyanya ndangagitsina y’uyu mugore yafashe ku ngufu, yabitewe n’umujinya wo kuba uwo mugore yari yanze ko bakorana imibonano mpuzabitsina.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Uyu muhungu aramutse ahamijwe icyaha, yahanishwa igifungo cya burundu nkuko biteganywa n’ingingo ya 114 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyi ngingo igira iti “Umuntu wese wangiza imyanya ndangagitsina y’undi muntu aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + 16 =

Previous Post

Rusizi: Uba mu nzu igaragara nk’ubwiherero ahora akomangirwa n’abaza bashaka kwiherera

Next Post

Uganda: Byamenyekanye ko abaganga banduye Ebola barimo abanyeshuri bimenyerezaga umwuga

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Uganda: Byamenyekanye ko abaganga banduye Ebola barimo abanyeshuri bimenyerezaga umwuga

Uganda: Byamenyekanye ko abaganga banduye Ebola barimo abanyeshuri bimenyerezaga umwuga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.