Yolande Makolo yahaye ikaze Mukuralinda ugiye kumwungiriza n’abandi binjiranye mu rwego ayoboye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yahaye ikaze Alain Mukuralinda wagizwe Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije n’abandi bahawe imyanya inyuranye mu Biro by’Umuvugizi wa Guverinoma.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tarki 14 Ukuboza 2021, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo Alain Mukuralinda wari umaze imyaka itanu ahagaritse imirimo muri Leta.

Izindi Nkuru

Alain Mukuralinda wabaye Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu akaba yaranavugiye Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, yagizwe Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije.

Mukuralinda agizwe Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije nyuma y’amezi atanu Perezida wa Repububulika, Paul Kagame ashyizeho Umuvugizi wa Guverinoma ari we Yolande Makolo.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Yolande Makolo wahawe umwungiriza, yahaye ikaze Alain Mukuralinda ndetse n’abandi bahawe imyanya mu Biro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda.

Yagize ati “Mwishyuke mwe bagenzi banjye mwahawe imyanya: Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije Alain Mukuralinda, Nshimiyimana Emmanuel, Candy Basomingera, Emma Claudine. Nishimiye kuzakorana namwe muri Guverinoma y’u Rwanda mu ikipe rishinzwe itumanaho. Imihigo irakomeje.”

Uretse Alain Mukuralinda wagizwe Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije, Inama y’Abaminisitiri yanagize Emma Claudine Ntirenganya umusesenguzi mu bijyanye n’itumanaho kuri gahunda za Guverinoma (Communication Analyst in Charge of Government Programs).

Mu Biro by’Umuvugizi wa Guverinoma kandi hashyizweho Emmanuel Nshimiyimana wagizwe Umuyobozi w’Ingengo y’Imari [Division Manager and Budget Manager] na Candy Basomingera wagizwe Umusesenguzi ushinzwe ibikorwa by’ubukangurambaga n’ibindi bikorwa [Analyst in charge of Campaigns and Events].

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru