Ruhango: Imbangukiragutabara yagenderaga ku muvuduko mwinshi yagonze umwana w’imyaka 7 ahita apfa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imodoka itwara indembe [izwi nk’Imbangukiragutaraba] yakoreye impanuka mu Kagari ka Nyamagana mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango ubwo yagongaga umwana w’imyaka irindwi (7) ahita ahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021 ubwo iyi mbangukiragutabara yari itwaye umurwayi imuvanye i Nyanza yerecyeza i Kigali kuri CHUK.

Izindi Nkuru

Amakuru yatanzwe n’abari hafi y’ahabereye iyi mpanuka, bavuga ko uyu mwana yagonzwe ubwo yambukiranyaga umuhanda agiye gusanganira se umubyara.

Iyi mbangukiragutara isahzwe ari iy’Ibitaro by’Akarere ka Nyanza, yari itwawe n’umushoferi witwa Nshimiyimana.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyanza, Superintendent Dr. Nkundibiza Samuel yatangaje ko uwo mwana wagonzwe yahise apfa.

Ati “Impanuka yabaye yahise ihitana umwana wigaga mu mashuri abanza yahise yitaba Imana.”

Bamwe mu babonye uburyo iyi mbangukiragutabara yagendaga, bavuga ko yihutaga bikabije ku buryo yari ifite umuvuduko mwinshi.

Uwari uyitwaye yafashwe ashyikirizwa RIB sitasiyo ya Busasamana ngo hakorwe iperereza.

Uyu mwana witabye Imana yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, umubiri we ukaba wahise mu Bitaro by’i Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma.

Ifoto yo hejuru yakuwe kuri Internet

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru