“Ugende ukore ibyawe natwe dukore ibyacu, ntahantu tuzongera guhurira.” Ayo ni amagambo Killaman yabwiye Mitsutsu nyuma y’uko amwise indyarya, mu gihe aba bombi bari inshuti ndetse banakoranye.
Nyuma y’ubukwe bwa Nana wahoze akundana na Mitsutsu, umubano wa Killaman na Mitsutsu wajemo agatotsi, nyuma y’uko Mitsutsu ashinje Killaman uburyarya, amuziza ko atabunze nk’uko yari abyiteze.
Emmanuel Kazungu uzwi nka Mitsutsu na Niyonshuti Yannick wamamaye nka Killaman bashwanye nyuma y’uko Mitsutsu atangaje ko Killaman ari we wagize uruhare mu itandukana rye na Nana.
Mu kiganiro Mitsutsu yagiranye na Chita Magic, yavuze ko nyuma yo gushwana na Nana, bafashe umwanzuro wo kwegera Killaman kugira ngo abunge. Ati:
“Nyuma yo gutandukana na Nana naramubwiye nti reka twime abandi amatwi twegere Killaman atugire inama. Yarayitugiriye, ariko arangije aravuga ati ibintu bya ‘content’ mubihagarike.”
Yakomeje avuga ko yamubajije uko byagenze kuko bari bazi ko agiye kubunga, ari na ho ibibazo byatangiriye. Mitsutsu yanavuze ko mu ijambo yavugiye mu birori by’ubukwe bwa Nana, yavuze ko habayeho uburyarya, ari byo byababaje cyane Killaman.
Mu kiganiro Chita Magic yasabye ko bakwiyunga, Mitsutsu ahamagara Killaman bari mu kiganiro, bagirana ikiganiro gihuje ukuri. Killaman yavuze ko yaciye bugufi agasaba Mitsutsu imbabazi.
Ati “Narakwandikiye ngusaba imbabazi, nkakubwira nti niba warashwanye na Nana ngafata umwanzuro nk’umuntu ubahagarariye nkababwira nti mwese mufite amazina, jya gukora ibyawe Nana akore ibye, kuko mwari mutangiye kujya mushwana mukajya ku mbuga nkoranyambaga kandi iyo mwashwanaga byangiragaho.”
Yakomeje avuga ko yababajwe n’uko Mitsutsu yamwise indyarya. Ati “Ibyo byararangiye ujya mu kiganiro uvuga ngo turi indyarya. Ubu ndibaza, hagati yanjye nawe indyarya yari nde? Umarana nanjye umwaka wose unkorera, nkaguhemba amafaranga atari make, unsekera kandi utankunda mu mutima wawe.”
Killaman yavuze ko nubwo yasabye Mitsutsu imbabazi, yakomeje gukora ibiganiro amusebya. Ati “Wambabaje mu buzima bwanjye, kandi ntabwo ndi inshuti yawe. Kugera aho ngusaba imbabazi naciye bugufi nkakubwira nti twubahane. Ndagusaba umbabarire, ariko ntahantu tuzongera guhurira, genda wibereho.”
Yakomeje avuga ko yababajwe no kumva Mitsutsu avuga ko we n’abandi bakinnyi ba filime ari indyarya. Yasoje amusaba imbabazi ati “Mitsu, niba hari aho nakubangamiye, ndongera ngusabe imbabazi, na Chita abyumve. Ariko ugende ukore ibyawe natwe dukore ibyacu, nta hantu tuzongera guhurira.”
Killaman ni umwe mu bakinnyi bakomeye mu ruganda rwa filime nyarwanda, akaba afite imiyoboro (channels) itandukanye acishaho filime zikurikirwa nabenshi, harimo Bigmind Empire yagaragayemo filime Mitsutsu yagiye agaragaramo. Mitsutsu na we yashinze Mitsutsu Empire acishaho comedy n’ibiganiro bitandukanye.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10










