Zambia: Hasobanuwe icyatumye hafatwa icyemezo cyo gufunga amashuri mu byumweru bitatu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisiteri y’Uburezi muri Zambia yatangaje ko amashuri abanza n’ayisumbuye, akomeza gufungwa mu gihe cy’ibyumweru bitatu, bitewe n’uko icyorezo cya Korela gikomeje kuvuza ubuhuha muri iki Gihugu..

Muri Zimbabwe, abanyeshuri bari mu biruhuko byagombaga kurangira ku wa Mbere w’icyumweru gitaha tariki 08 Mutarama 2024.

Izindi Nkuru

Minisiteri y’Uburezi muri iki Gihugu yatangaje ko amashuri azafungura tariki 29 z’uku kwezi kwa Mutarama 2024.

Ibi bitangajwe mu gihe imibare ya Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza ko kuva mu kwezi kwa 10 k’umwaka ushize wa 2023 icyorezo cya Korela cyakwaduka mu Gihugu, kimaze guhitana abantu 98, mu bantu 3 015 bamaze kucyandura.

Iyi Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko iyi mibare iteye inkeke, ku buryo gahunda zose ziteganywa gukorwa mu Gihugu, zigomba kubanza gushyirwamo ubushishozi.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru