Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky akomeje gushinja u Burusiya kubakorera Jenoside mu gihe Perezida wa USA, Joe Biden avuga ko ibiri kuba muri Ukraine ari ibyaha by’intambara ndetse ko hakwiye gutangwa ubutabera.
Perezida Volodymyr Zelensky yatangaje ibi nyuma y’uko habonetse imibiri y’abasivile biciwe mu murwa mukuru i Kyiv gusa u Burusiya bwo bukaba bwamaganye amashusho y’iyo mibiri buvuga ko ari amahimbano.
Ubwo Zelensky yasuraga Kyiv kuri uyu wa Mbere ahagaragaye iyi mibiri, yagize ati “Hari kuba ibyaha by’intambara ariko bizamenywa n’Isi ko ari Jenoside.”
Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, Zelensky yunzemo ati “Muri hano muri kureba ibyabaye. Turabizi ko abantu ibihumbi bishwe, bakorerwa iyicarubozo n’intagondwa, abagore bafashwe ku ngufu, abana baricwa.”
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden we yavuze ko ibiri kubera i Bucha muri Kyiv biteye agahinda kandi ko biri kubonwa n’Isi yose, akemeza ko ari ibyaha by’intambara bigomba kujya ku gahanga ka Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin.
Yavuze ko hakwiye kwegeranywa ibimenyetso byo kujyana Putin mu nkiko ndetse u Burusiya bugafatirwa ibindi bihano bikarishye.
Leta Zunze Ubumwe za America kandi zavuze ko zigiye gusaba u Burusiya bugahagarikwa mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburanganzira bwa muntu.
Umushinjacyaha mukuru wa Ukraine, Iryna Venediktova yatangaje ko mu gihe ingabo z’u Burusiya zitangiye agahenge i Kyiv, babonye imibiri 410 y’abasivile bishwe.
Mu gace ka Bucha, Umuyobozi yavuze ko hari abantu 280 bashyinguwe mu cyobo kimwe kubera ikibazo cyo kubona irimbi.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP byemeza ko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, byabonye imibiri 22 y’abasivile iri ku mihanda i Bucha.
Ibikorwa 90% by’i Mariupol byarasenywe
Mu mpera z’icyumweru gishize, ingabo z’u Burusiya zakajije ibitero mu bice by’Amajyepfo n’Iburasirazuba muri Ukraine nko kuba ku Cyumweru ahitwa Black Sea port of Odessa hari hibasiwe bivugwa ko bigamije kangiza ahaturuka ibikomoka kuri peteroli ngo kuko biri kwifashishwa n’igisirikare cya Ukraine.
Umuyobozi w’Amajyepfo ashyira Iburasirazuba, Vadym Boichenko yavuze ko ibikorwa byo mu mujyi wa Mariupol byasenywe ku kigero cya 90%.
Yagize ati “Turi kureba uburyo twahungisha abaturage batahunga ariko ntitwabasha kubikora aka kanya kubera ibisasu biri guterwa ubutitsa.”
Minisiteri y’Ingabo mu Bwongereza yatangaje ko umujyi wa Mariupol ugeramiwe kubera ibitero bikomeye biri kuhabera.
RADIOTV10