Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Zelensky arashinja Russia kubakorera Jenoside, Biden ati “ni intambara”-Muri Ukraine bikomeje kuba agatereranzamba

radiotv10by radiotv10
05/04/2022
in MU RWANDA
0
Zelensky arashinja Russia kubakorera Jenoside, Biden ati “ni intambara”-Muri Ukraine bikomeje kuba agatereranzamba
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky akomeje gushinja u Burusiya kubakorera Jenoside mu gihe Perezida wa USA, Joe Biden avuga ko ibiri kuba muri Ukraine ari ibyaha by’intambara ndetse ko hakwiye gutangwa ubutabera.

Perezida Volodymyr Zelensky yatangaje ibi nyuma y’uko habonetse imibiri y’abasivile biciwe mu murwa mukuru i Kyiv gusa u Burusiya bwo bukaba bwamaganye amashusho y’iyo mibiri buvuga ko ari amahimbano.

Ubwo Zelensky yasuraga Kyiv kuri uyu wa Mbere ahagaragaye iyi mibiri, yagize ati “Hari kuba ibyaha by’intambara ariko bizamenywa n’Isi ko ari Jenoside.”

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, Zelensky yunzemo ati “Muri hano muri kureba ibyabaye. Turabizi ko abantu ibihumbi bishwe, bakorerwa iyicarubozo n’intagondwa, abagore bafashwe ku ngufu, abana baricwa.”

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden we yavuze ko ibiri kubera i Bucha muri Kyiv biteye agahinda kandi ko biri kubonwa n’Isi yose, akemeza ko ari ibyaha by’intambara bigomba kujya ku gahanga ka Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin.

Yavuze ko hakwiye kwegeranywa ibimenyetso byo kujyana Putin mu nkiko ndetse u Burusiya bugafatirwa ibindi bihano bikarishye.

Leta Zunze Ubumwe za America kandi zavuze ko zigiye gusaba u Burusiya bugahagarikwa mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburanganzira bwa muntu.

Umushinjacyaha mukuru wa Ukraine, Iryna Venediktova yatangaje ko mu gihe ingabo z’u Burusiya zitangiye agahenge i Kyiv, babonye imibiri 410 y’abasivile bishwe.

Mu gace ka Bucha, Umuyobozi yavuze ko hari abantu 280 bashyinguwe mu cyobo kimwe kubera ikibazo cyo kubona irimbi.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP byemeza ko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, byabonye imibiri 22 y’abasivile iri ku mihanda i Bucha.

 

Ibikorwa 90% by’i Mariupol byarasenywe

Mu mpera z’icyumweru gishize, ingabo z’u Burusiya zakajije ibitero mu bice by’Amajyepfo n’Iburasirazuba muri Ukraine nko kuba ku Cyumweru ahitwa Black Sea port of Odessa hari hibasiwe bivugwa ko bigamije kangiza ahaturuka ibikomoka kuri peteroli ngo kuko biri kwifashishwa n’igisirikare cya Ukraine.

Umuyobozi w’Amajyepfo ashyira Iburasirazuba, Vadym Boichenko yavuze ko ibikorwa byo mu mujyi wa Mariupol byasenywe ku kigero cya 90%.

Yagize ati “Turi kureba uburyo twahungisha abaturage batahunga ariko ntitwabasha kubikora aka kanya kubera ibisasu biri guterwa ubutitsa.”

Minisiteri y’Ingabo mu Bwongereza yatangaje ko umujyi wa Mariupol ugeramiwe kubera ibitero bikomeye biri kuhabera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 1 =

Previous Post

Banki y’inzego z’umutekano mu Rwanda yungutse miliyari 17,7Frw mu mwaka umwe

Next Post

AMAFOTO: Perezida Kagame na Hichilema muri Zambia batembereye ahantu nyaburanga

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Perezida Kagame na Hichilema muri Zambia batembereye ahantu nyaburanga

AMAFOTO: Perezida Kagame na Hichilema muri Zambia batembereye ahantu nyaburanga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.