Thursday, March 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umwana ucuruza agataro anasubiramo amasomo yakoze benshi ku mutima

radiotv10by radiotv10
14/05/2022
in MU RWANDA
1
Umwana ucuruza agataro anasubiramo amasomo yakoze benshi ku mutima
Share on FacebookShare on Twitter

Amashusho n’ifoto by’umwana w’umukobwa wo mu Mujyi wa Kigali wagaragaye yicaye ku muhanda ari gucuruza imbuto ku gataro ari no gusubiramo amasomo, yazamuye amarangamutima ya benshi, bavuga ko akwiye gufashwa kubera iri shyaka afite.

Iyi foto ndetse n’amashusho y’uyu mwana w’umukobwa, byashyizwe kuri Twitter n’uwitwa Tito Harerimana kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi.

Ubutumwa bwa Tito Harerimana buherekeje iyi foto, bugira buti “Nkibona uyu mwana w’umukobwa nabonye ishyaka, umuhate, umurava, gukunda umurimo, gukunda ishuri, ubwitange, guhatana, ubutsinzi, urukundo, icyizere cy’ejo hazaza; numva ndanezerewe kuko ubu butwari ububona hake, nabonye akwiye ibirenze ibi. Imana ijye iha umugisha uyu muhate.”

Tito Harerimana yabwiye RADIOTV10 ko aya mashusho yayafashe ku wa Kabiri w’iki cyumweru ubwo yari mu nzira yigendera i Gikondo hafi y’ahazwi nka Sensinike (Sens Unique), akabona uyu mwana yicaye ku muhanda ari gucuruza agataro ndetse anasubiramo amasomo.

Ati “Nabonye ukuntu ari concentrée [yashyize umutima] cyane ari gusubiramo amasomo, numva binkoze ku mutima, sinzi ukuntu nafashe telefone mufata akavidewo atandeba, ndagenda.”

Tito Harerimana yakomeje avuga ko nubwo yakomeje akagenda, yageze mu rugo abura amahoro kubera gukomeza gutekereza kuri uyu mwana, akareba icyo yakora kugira ngo uyu mwana afashwe, agafata umwanzuro wo gushakisha iwabo, ubundi ajya kumusura.

Ati “Nageze mu rugo nkomeza kurwana n’umutima kuko nabonaga akwiriye gufashwa, ndavuga nti ‘abantu bose bankurikira kuri twitter, niki nakora kugira ngo afashwe?”

Tito Harerimana ukurikirwa n’abantu babarirwa mu bihumbi 34 kuri Twitter, avuga ko yahise yiyemeza gushyira aya mashusho kuri uru rubuga nkoranyambaga ndetse agashaka n’ubutumwa bwasobanura imbamutima yiyumvagamo kugira ngo arebe ko hari abagiraneza bagira icyo bagira icyo bafasha uyu mwana w’umukobwa.

Yabaririje iwabo barahamurangira, ubundi ajyayo asanga uyu mwana witwa Amina Uwikuzo avukana n’abana batandatu, bafite umubyeyi umwe udafite akazi ahubwo bakaba batunzwe n’amafaranga ava mu bucuruzi bw’imbuto zicuruzwa n’uyu mwana w’umukobwa.

Tito Harerimana avuga ko ubwo yasuraga umuryango w’uyu mwana, yasanze ubayeho mu buzima bugoye dore ko uwo munsi uyu mwana yari yanabuze igishoro cy’uwo munsi.

Umubyeyi w’uyu mwana asanzwe akora akazi ko mu rugo mu baturanyi, akaba ari we urangurira uyu mwana we imbuto ubundi na we akajya kuzicuruza.

Amina Uwikuzo wabwiye Tito Harerimana ko akunda kwiga ku buryo yumva yifuza kugera kure akazabasha gukura umuryango we muri iyi mibereho igoye, yiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mburabuturo.

Ubu bucuruzi bwe abukora ku mugoroba saa kumi n’imwe avuye ku masomo ndetse no mu minsi igize impera z’icyumweru akabasha kubona bimwe mu bitunga iwabo ndetse na we ubwe akabasha kugura ikayi n’ikaramu.

Umuryango w’uyu mwana, utuye mu Mudugudu Bwiza, Akagari ka Rwampara, Umurenge Kigarama mu Karere ka Kicukiro.

Nkibona uyu mwana w'umukobwa nabonye ishyaka, umuhate, umurava, gukunda umurimo, gukunda ishuri, ubwitange, guhatana, ubutsinzi, urukundo, icyizere cy'ejo hazaza numva ndanezerewe kuko ubu butwari ububona hake, nabonye akwiye ibirenze ibi🙏 Imana ijye iha umugisha uyu muhate💙 pic.twitter.com/B2DnpoBaTb

— Tito Hare (@harerimana_tito) May 13, 2022

Bamwe mu babonye aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga, bakozwe ku mutima na yo, bavuga ko uyu mwana w’umukobwa akwiye gufashwa ndetse bahita batangira kubaza uburyo bamugeraho.

Faith Mbabazi usanzwe akora mu bikorwa byo guteza imbere abari n’abategarugori, yahise abaza ati “Uyu mwana twamubona dute waba wafashe izina rye?”

Ururabo Rose na we yagize ati “Uyu azavamo umuntu ukomeye kuko Imana yishimira abantu bameze gutya. Tito Shaka ukuntu wamuhuza na Aline Gahongayire uko biri kose hari icyo yamufasha.”

Rutakariye na we yagize ati “Imana imubeho pe! Uyu muhate ntuzapfe ubusa.”

Rene Willah na we ati “Mutuye Nyagasani we utanga igeno kugira azamugeze kunzozi ze.”

Amina yafotowe ari gusubiramo amasomo anashakisha imibereho
Tito Harerimana yasuye uyu mwana
Amina ubwo yasurwaga na Tito (Photo/Tito Harerimana)
Afite umubyeyi umwe (Photo/Tito Harerimana)

RADIOTV10

Comments 1

  1. Jonathan says:
    4 years ago

    IMANA imufashe pe kuko nabwo biba byoroshye pe.!!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − seven =

Previous Post

AMAFOTO: Weekend y’umunezero n’ubuzima bwiza i Kigali, abayituye bahuriye muri siporo ya nijoro

Next Post

Umushinga wa Amanda wabaye igisonga cya MissRwanda2021 wahembwe Miliyoni 10Frw

Related Posts

U Rwanda rwatangiye kugaragaza ibimenyetso mu rubanza rwarezemo u Bwongereza rwatangiye kuburanishwa

U Rwanda rwatangiye kugaragaza ibimenyetso mu rubanza rwarezemo u Bwongereza rwatangiye kuburanishwa

by radiotv10
18/03/2026
0

I La Haye mu Buholandi, hatangiye kuburanishwa urubanza u Rwanda rwarezemo u Bwongereza ku bijyanye no kutubahiriza amasezerano y’Ibihugu byombi,...

Hatangajwe igihe ingendo z’indege z’imbere mu Rwanda zizasubukurwirwa n’ibiciro byazo

Hatangajwe igihe ingendo z’indege z’imbere mu Rwanda zizasubukurwirwa n’ibiciro byazo

by radiotv10
18/03/2026
0

Sosiyete y’u Rwanda y’Indege RwandAir yatangaje ko mu cyumweru gitaha izasubukura ingendo hagati ya Kigali na Kamembe mu Karere ka...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

by radiotv10
18/03/2026
0

In The Hague, Netherlands, hearings have begun in a case where Rwanda has sued the United Kingdom over failure to...

Bavuga ko batumva icyabuze ngo bakemurirwe ikibazo cy’ingutu bagaragarije inzego zitandukanye

Bavuga ko batumva icyabuze ngo bakemurirwe ikibazo cy’ingutu bagaragarije inzego zitandukanye

by radiotv10
18/03/2026
0

Bamwe mu bahinzi ba kawa bo mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bagorwa no kugeza umusaruro...

Rainy Season Tips: Stay Safe If You Get Cold Allergies

Rainy Season Tips: Stay Safe If You Get Cold Allergies

by radiotv10
18/03/2026
0

The past few days have been full of rain, and weather experts say even more heavy rain is coming. For...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho ku ntambara ya Iran na Israel& America: Undi muyobozi yishwe
AMAHANGA

Amakuru agezweho ku ntambara ya Iran na Israel& America: Undi muyobozi yishwe

by radiotv10
18/03/2026
0

Ubutumwa bwa Minisitiri w’Urubyiruko Dr.Utumatwishima ku mpaka zavutse ku myambarire ya Doja Cat bwazamuye izindi

Ubutumwa bwa Minisitiri w’Urubyiruko Dr.Utumatwishima ku mpaka zavutse ku myambarire ya Doja Cat bwazamuye izindi

18/03/2026
U Rwanda rwatangiye kugaragaza ibimenyetso mu rubanza rwarezemo u Bwongereza rwatangiye kuburanishwa

U Rwanda rwatangiye kugaragaza ibimenyetso mu rubanza rwarezemo u Bwongereza rwatangiye kuburanishwa

18/03/2026
Umushinwa ufungiye muri Kenya nyuma yo gufatanwa intozi yahishuye akayabo yari yaziguze

Umushinwa ufungiye muri Kenya nyuma yo gufatanwa intozi yahishuye akayabo yari yaziguze

18/03/2026
Ikipe ya Senegal yari yegukanye Igikombe cya Afurika byarangiye icyambuwe nyuma y’amezi 2

Ikipe ya Senegal yari yegukanye Igikombe cya Afurika byarangiye icyambuwe nyuma y’amezi 2

18/03/2026
Umukinnyikazi wa filimi wamenyekanye yagarutse mu Rwanda akihagera agaragaza amarangamutima y’urukumbuzi

Umukinnyikazi wa filimi wamenyekanye yagarutse mu Rwanda akihagera agaragaza amarangamutima y’urukumbuzi

18/03/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umushinga wa Amanda wabaye igisonga cya MissRwanda2021 wahembwe Miliyoni 10Frw

Umushinga wa Amanda wabaye igisonga cya MissRwanda2021 wahembwe Miliyoni 10Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho ku ntambara ya Iran na Israel& America: Undi muyobozi yishwe

Ubutumwa bwa Minisitiri w’Urubyiruko Dr.Utumatwishima ku mpaka zavutse ku myambarire ya Doja Cat bwazamuye izindi

U Rwanda rwatangiye kugaragaza ibimenyetso mu rubanza rwarezemo u Bwongereza rwatangiye kuburanishwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.