Saturday, January 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

UMUTEKANO: Barasaba ko inzego zahungabanyije abaturage zabiryozwa

radiotv10by radiotv10
28/10/2021
in MU RWANDA
0
UMUTEKANO: Barasaba ko inzego zahungabanyije abaturage zabiryozwa
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko komisiyo y’uburenganzira bwa muntu igaragaje ko inzego z’umutekano zahungabanyije abaturage by’umihariko muri ibi bihe bya COVID19, hari abaturage bavuga ko nabo babyiboneye n’amaso yabo, gusa ngo bababazwa n’uko aba batabiryozwa.

Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ivuga mu bihe binyuranye by’umwihariko mu gihe cya COVID-19 ,inzego z’umutekano zahungabanyije abaturage .

Iyi komisiyo ivuga ko  mu turere 15 yakoreymo ubushakashatsi yasanze hari aho inzego z’umutekano nka polisi, Dasso n’irondo ry’umwuga zawuhungabanyije cyane ndetse abaturage bamwe banagiriramo ibibazo bikomeye by’ubuzima.

Bamwe mu baturage twaganiriye nabo bemeranya n’iyi komisiyo bakavuga ko muri iki gihe cy’icyorezo hari abapolisi,cyangwa abanyerondo bitwaje ububasha bafite bahungabanya rubanda, ndetse ngo bamwe nta na gikurikirana babonye.

Uwitwa Siborurema utuye mu mu murenge wa Kinyinya yavuze ko ibi iwabo byahabaye isnhuro nyinshi. Ati ” Hambere umunyerondo yakubise umuntu amumena uruhago kandi ntibakurikiranywe. Ku itari 2 Kamena nabwo abanyerondo birukankana umuntu agwa mu mukingo avunika igufa ry’akaguru,mwumvise wa mwana wo muri Rwamagana warashwe n’umuolisi ,ubu uwo mupolisi arakidegembya kandi bene umuntu baramushyinguye.”

Mugenzi we na we utashatse kugaragara mu itangazamakuru  ,ati ” Umuyobozi yasangaga abaturage begeranye, bari mu kabari cyangwa se barigukora ibindi binyuranyije n’amabwiriza,agahita akubita,abandi akajyana mu bigo by’inzererezi. Rwose baraduhungabanyije sinatinya kubivuga.”

Aba baturage basanga  leta ihagrukiye bene aba banyamutekano ngo bacisha make ,bagaha agaciro imyanya bariho n’abaturage.

Ati ” Leta ikwiye kubishyiramo imbaraga, umuyobozi yabangamira abaturage ,bagahita bamukuraho nta mananiza,ubwo bitagenze gutyo rero,iki kibazo ntikizacika.”

Komisiyo ivuga ko mu birego yakurikiranye ngo harimo n’iby’abapolisi bagize uruhare mu kuvutsa abantu uburenganziira bwo kubaho barabica.

Twashatse kumenya icyo polisi yurwanda ivuga kuri iyi raporo n’icyo igiye gukora, ariko ntibyadukundira kuyibona,gusa umuvugizi wayo yatubwiye ko igihe cyose azahugukira yiteguye kuzabivugaho.

Iyi raporo kandi igaragaza ko mu birego 597 yakurikiranye,90.% byabyo byagaragayemo ihohoterwa,harimo abaturage bane bo mu turere twa  Nyanza, Rwamagana na Ngoma bishwe n’abashinzwe umutekano babaziza amakosa afitanye isano no kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID119, icyakora ngo bakurikiranywe mu butabera.

Rubanda na none yifuza ko uwajya akurikiranwaho ubu bugizi bwa nabi, ngo byajya bireka kugirwa ubwiru ,akazanwa mu ruhame byanashoboka aakjyanwa aho yakoreye icyaha,kugirango ba baturage yahungabanyije bamenye ko babonye ubutabera, naho ngo batabaye ibyo ikibazo nkiki ntikizagira iherezo.

Inkuru ya Nyiransabimana Eugenie/Radio&Tv10

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + three =

Previous Post

Ikipe ya FC Barcelone yirukanye umutoza Ronald Koeman

Next Post

Kapiteni wa Uganda na Muzamiru Mutyaba  bakoze imyitizo yabo ya mbere muri Kiyovu  

Related Posts

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Many people struggle with money not because they earn too little, but because they confuse needs with wants. Understanding the...

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

by radiotv10
10/01/2026
0

Bamwe mu bakecuru batishoboye bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bibumbiye mu itsinda ryo kwikura mu bukene,...

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

IZIHERUKA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life
IMIBEREHO MYIZA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kapiteni wa Uganda na Muzamiru Mutyaba  bakoze imyitizo yabo ya mbere muri Kiyovu  

Kapiteni wa Uganda na Muzamiru Mutyaba  bakoze imyitizo yabo ya mbere muri Kiyovu  

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.