• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

UMUTEKANO: Barasaba ko inzego zahungabanyije abaturage zabiryozwa

radiotv10by radiotv10
28/10/2021
in MU RWANDA
0
UMUTEKANO: Barasaba ko inzego zahungabanyije abaturage zabiryozwa
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko komisiyo y’uburenganzira bwa muntu igaragaje ko inzego z’umutekano zahungabanyije abaturage by’umihariko muri ibi bihe bya COVID19, hari abaturage bavuga ko nabo babyiboneye n’amaso yabo, gusa ngo bababazwa n’uko aba batabiryozwa.

Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ivuga mu bihe binyuranye by’umwihariko mu gihe cya COVID-19 ,inzego z’umutekano zahungabanyije abaturage .

Iyi komisiyo ivuga ko  mu turere 15 yakoreymo ubushakashatsi yasanze hari aho inzego z’umutekano nka polisi, Dasso n’irondo ry’umwuga zawuhungabanyije cyane ndetse abaturage bamwe banagiriramo ibibazo bikomeye by’ubuzima.

Bamwe mu baturage twaganiriye nabo bemeranya n’iyi komisiyo bakavuga ko muri iki gihe cy’icyorezo hari abapolisi,cyangwa abanyerondo bitwaje ububasha bafite bahungabanya rubanda, ndetse ngo bamwe nta na gikurikirana babonye.

Uwitwa Siborurema utuye mu mu murenge wa Kinyinya yavuze ko ibi iwabo byahabaye isnhuro nyinshi. Ati ” Hambere umunyerondo yakubise umuntu amumena uruhago kandi ntibakurikiranywe. Ku itari 2 Kamena nabwo abanyerondo birukankana umuntu agwa mu mukingo avunika igufa ry’akaguru,mwumvise wa mwana wo muri Rwamagana warashwe n’umuolisi ,ubu uwo mupolisi arakidegembya kandi bene umuntu baramushyinguye.”

Mugenzi we na we utashatse kugaragara mu itangazamakuru  ,ati ” Umuyobozi yasangaga abaturage begeranye, bari mu kabari cyangwa se barigukora ibindi binyuranyije n’amabwiriza,agahita akubita,abandi akajyana mu bigo by’inzererezi. Rwose baraduhungabanyije sinatinya kubivuga.”

Aba baturage basanga  leta ihagrukiye bene aba banyamutekano ngo bacisha make ,bagaha agaciro imyanya bariho n’abaturage.

Ati ” Leta ikwiye kubishyiramo imbaraga, umuyobozi yabangamira abaturage ,bagahita bamukuraho nta mananiza,ubwo bitagenze gutyo rero,iki kibazo ntikizacika.”

Komisiyo ivuga ko mu birego yakurikiranye ngo harimo n’iby’abapolisi bagize uruhare mu kuvutsa abantu uburenganziira bwo kubaho barabica.

Twashatse kumenya icyo polisi yurwanda ivuga kuri iyi raporo n’icyo igiye gukora, ariko ntibyadukundira kuyibona,gusa umuvugizi wayo yatubwiye ko igihe cyose azahugukira yiteguye kuzabivugaho.

Iyi raporo kandi igaragaza ko mu birego 597 yakurikiranye,90.% byabyo byagaragayemo ihohoterwa,harimo abaturage bane bo mu turere twa  Nyanza, Rwamagana na Ngoma bishwe n’abashinzwe umutekano babaziza amakosa afitanye isano no kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID119, icyakora ngo bakurikiranywe mu butabera.

Rubanda na none yifuza ko uwajya akurikiranwaho ubu bugizi bwa nabi, ngo byajya bireka kugirwa ubwiru ,akazanwa mu ruhame byanashoboka aakjyanwa aho yakoreye icyaha,kugirango ba baturage yahungabanyije bamenye ko babonye ubutabera, naho ngo batabaye ibyo ikibazo nkiki ntikizagira iherezo.

Inkuru ya Nyiransabimana Eugenie/Radio&Tv10

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × five =

Previous Post

Ikipe ya FC Barcelone yirukanye umutoza Ronald Koeman

Next Post

Kapiteni wa Uganda na Muzamiru Mutyaba  bakoze imyitizo yabo ya mbere muri Kiyovu  

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Kapiteni wa Uganda na Muzamiru Mutyaba  bakoze imyitizo yabo ya mbere muri Kiyovu  

Kapiteni wa Uganda na Muzamiru Mutyaba  bakoze imyitizo yabo ya mbere muri Kiyovu  

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.