07/03/2023: M23 yafashe ikindi cyemezo gitunguranye kijyanye n’ibyo yasabwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hatagize igihinduka kuva uyu munsi umutwe wa M23 ntiwakongera kurwana nkuko bikubiye mu itangazo wasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki Indwi Werurwe 2023, uvuga ko wemeye guhagarika imirwano ku mugaragaro.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’uyu mutwe kuri uyu wa Kabiri, M23 ivuga ko iki cyemezo cyafashwe hagendewe ku biganiro yagiranye na Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço byabereye i Luanda, ndetse no ku myanzuro yafatiwe mu nama zinyuranye zirimo izabereye i Bujumbura, i Nairobi n’i Addis Ababa.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rivuga ko izi nama zose ndetse na biriya biganiro byari bigamije gushaka umuti w’ibibazo mu nzira z’amahoro, rikomeza rigira riti “M23 itangaje guhaganira imirwano aka kanya uhereye kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Werurwe 2023 ku isaaha ya saa sita z’amanywa (12:00’) za Bunagana nyuma yo gutangira inzira z’ibiganiro bitaziguye hagati yayo na Guverinoma ya Kinshasa.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, rikomeza rivuga ko uyu mutwe ushimira abayobozi bo mu karere bakoresheje imbaraga mu kumva ibitekerezo by’uyu mutwe ndetse n’ibibazo byawo byose bigamije gushaka amahoro mu burasirazuba bwa DRC.

Riti “Ku bw’iyo mpamvu kandi M23 irahamagarira n’abandi bayobozi bo mu karere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bataratanga umusanzu mu gushaka amahoro n’umutekano, kuwutanga kugira ngo amahoro n’ituze bigaruke mu burasirazuba bwa DRC ndetse no mu karere muri rusange.”

Icyakoze uyu mutwe wa M23 usoza uvuga ko nubwo uhagaritse imirwano, ariko ufite uburenganzira bwo kwitabara igihe cyose waba ugabweho ibitero n’ubufatanye bwa Guverinoma ya Congo bugizwe n’igisirikare cyayo FARDC n’imitwe nka FDLR, NYATURA, APCLS, PARECO, NCD-R, Mai-Mai ndetse n’abacancuro.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru