Friday, November 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

10 SPORTS: Itangishaka Ibrahim na Mitrović baravutse, Rayon Sports yatwaye igikombe…ibyaranze uyu munsi mu mateka

radiotv10by radiotv10
16/09/2021
in SIPORO
0
10 SPORTS: Itangishaka Ibrahim na Mitrović baravutse, Rayon Sports yatwaye igikombe…ibyaranze uyu munsi mu  mateka
Share on FacebookShare on Twitter

Uyu munsi ni kuwa kane w’itariki ya 16 Nzeli 2021, ni umunsi wa 259 mu minsi igize umwaka harabura iminsi 106 ngo umwaka urangire, Turi ku wa kane  wa 37 kuva 2021  yatangira Turi mu cyumweru cya 38 mu byumweru bigize umwaka wa 2021.Muri Mexique barizihiza imyaka 211 ishize babonye ubwigenge.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurinda akayunguruzo k’izuba.

Ni bande bavutse ku munsi nk’uyu?

1.Ibrahim Itangishaka (1994)

Itangishaka Ibrahim wakiniye u Rwanda mu gikombe c - Inyarwanda.com

Itangishaka Ibrahim (19) ahanganye na Raheem Sterling (7) ubwo Abongereza bahuraga n’u Rwanda mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyakiniwe muri Mexique mu 2011

Yujuje imyaka 27, Rutahizamu wa Etincelles FC, wari kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17, mu gikombe cy’isi cyabereye Mexique.

Uyu musore yakiniye amakipe nka SEC academy, As Kigali,Kiyovu Sports …

2.Aleksandar Mitrović (1994)

Aleksandar Mitrovic Signs New Fulham Deal - Last Word on Football

Yujuje imyaka 27 Rutahizamu w’umunya-Serbia ukinira Fulham n’ikipe y’igihugu ya Serbia.

Yanyuze mu makipe nka Partizan, Anderlecht, Newcastle United na Fulham akinira kugeza ubu, mu ikipe y’igihugu ya Serbia yayikiniye imikino 66 amaze kuyitsindira ibitego 43.

3.Salomón Rondón (1989)

GW27 Ones to watch: Salomon Rondon

 

Rutahizamu w’umunya-Venezuela ukinira Everton yagiyemo uyu mwaka avuye muri Dalian Yifang yo mu cyiciro cya mbere mu  Bushinwa Akinira n’ikipe  y’igihugu ya Venezuela.

José Salomón Rondón Giménez yakiniye amakipe nka Las Palmas, Malaga, Rubin Kazan, Zenit Saint Petersburg, West Bromwich Albion, na Newcastle United

Mu ikipe y’igihugu ya Venezuela amaze kuyikinira imikino 82 yayitsindiye ibitego 31.

4.Manuel Pellegrini (1953)

What happened to the 23 players Manuel Pellegrini signed for Man City -  Manchester Evening News

Yujuje imyaka 67,umutoza w’umunya-Chile utoza Real Betis yo mu cyiciro cya mbere mu Espagne.

Guhesha Villarreal umwanya wa kabiri muri shampiyona ya Esipanye ya 2007-08, byatumye ahabwa akazi muri Real Madrid, ayivamo ajya muri Malaga ayihesha gukina champions league 2012-13 ayigeza muri ¼.

Yaje muri Manchester City ayihesha Premier League ya 2014. Kuri ubu atoza ikipe  ya Real Betis.

Ni bande bakoze ubukwe ku munsi nk’uyu?

1989: Ivan Lendl, umunyamerika w’umunya Repubulika ya Czech, w’icyamamare mu mukino wa Tennis, yakoze ubukwe na Samantha Frankel, ubukwe bwabereye Greenwich, Connecticut.

Ni bande bitabye Imana ku munsi nk’uyu?

1994: Johnny Berry, umukinyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza wakiniye Manchester United na Birmingham, n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, yitabye Imana azize cancer ku myaka 68.

Johnny Berry, Manchester United News Photo - Getty Images

Ni Ibihe bihe by’ingenzi byaranze itariki nk’iyi mu mateka y’imikino itandukanye ku isi.

1961: Imvururu zabaye kuri Ibrox stadium nyuma y’umukino Celtic yanganyije na Rangers ibitego 2-2, zihitana abantu babiri abenshi barakomereka.

2007: Umurusiyakazi Svetlana Kuznetsova yatsinze Umutaliyanikazi Francesca Schiavonea ahesha u Burusiya kwegukana igikombe cy’isi cya Tennis cya gatatu bwikurikiranya.

2014:  Bralirwa yatangarije FERWAFA ko itazakomeza gutera inkunga shampiyona y’icyiciro cya mbere

BRALIRWA yateye inkunga bwa mbere shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu 2004-2005, biza guhagarara kugeza mu 2009 ubwo yasinyaga imyaka itatu yageze mu 2012 kuri miliyoni 335 RWF.

Mu 2012-2013, BRALIRWA yongereye amasezerano kuri miliyoni 160 mu gihe shampiyona yitwaga Primus National Football league, ubwo yongeraga undi mwaka mu 2013-2014, yatanze miliyoni 170 shampiyona yitwa Turbo King National Football League.

2017: Ikipe y’igihugu ya Nouvelle Zélande y’umukino wa Rugby yanyagiye iy’Afrika y’Epfo amanota 57-0.

New Zealand Rugby backs All Black private equity 'revolution'

2018: Denise Mueller-Korenek yaciye agahigo ko kugeza ku muvuduko wo hejuru ari ku igare ubwo yagezaga ku muvuduko w’ibiromeretero (296.010 km/h).

2017:Nyuma yo gutsinda APR FC, Rayon Sports yegukanye igikombe cy’agaciro bisabye Tombola.

Rayon Sports yegukanye igikombe cy’irushanwa ryitiriwe ‘Agaciro Development Fund’ nyuma yo gutsinda APR FR igitego kimwe cya Rutanga Eric ikanganya amanota atandatu na mukeba wayo ndetse na AS Kigali, hakitabazwa tombola kugira ngo hamenyekane ikipe ihabwa igikombe.

Saa 13:30, AS Kigali yari yahuye na Police FC iyitsinda ibitego 2-1, Iyi kipe y’abanyamujyi yatsindiwe na Frank Kalanda mu gihe igitego kimwe cy’ikipe y’abashinzwe umutekano cyatsinzwe na Biramahire Abeddy.

Frank Kalanda – Zaabu Media

Umukino w’umunsi wari utegerejwe watangiye saa 15:30 aho amakipe asanzwe ahangana ariyo APR FC na Rayon Sports yahuraga.,Ni umukino utari woroshye ku mpande zombi zashakaga iki gikombe by’umwihariko ku mutoza Karekezi Olivier utegerejweho kwemeza abafana ba Gikundiro bakimushidikanyaho.

Uyu mukino wari urimo uguhangana gukomeye waje kubonekamo ikarita y’umutuku yahawe Hakizimana Muhadjiri ku munota wa 67. Ku munota wa 81, nibwo Rutanga Eric yaboneye Rayon Sports igitego cya mbere akaba nacyo rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

Ibi byatumye Rayon Sports igira amanota atandatu kuko yatsinze Police FC ku mukino ubanza ikanatsindwa na AS Kigali ku mukino wakurikiyeho. Usibye Police FC, andi makipe yose nayo yari afite amanota atandatu kuko yatsinze imikino ibiri agatakaza umwe.

Amategeko yemejwe muri iri rushanwa ni uko mu gihe amakipe anganyije amanota, hazitabwa tombola maze biza gukurikizwa aho ba kapiteni b’amakipe yombi batomboye iba iya mbere, iya kabiri cyangwa iya gatatu. Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame yatomboye 1 bityo Rayon Sports ihita ihabwa igikombe.

Rayon Sports yegukanye igikombe hitabajwe tombola ariko ni nayo yagize abakinnyi bitwaye neza kurisha abandi harimo kapiteni wayo, Ndayishimiye Eric watowe nk’umuzamu mwiza, Yannick Mukunzi watowe nk’umukinnyi w’irushanwa, Frank Kalanda wa AS Kigali aba umukinnyi watsinze ibitego byinshi (bibiri) naho Twizerimana Martin wa APR FC atorwa nk’umukinnyi mwiza ukiri muto; buri umwe ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.

2018: Rayon Sports yanganyije na Enyimba FC mu mukino ubanza wa ¼ cya CAFCC.

Rayon Sports yanganyije ubusa ku busa na Enyimba FC mu mukino ubanza wa 1/4 cya CAF Confederations Cup kuri Stade ya Kigali.

Rayon Sports: Abouba Bashunga, Ange Mutsinzi, Abdul Rwatubyaye, Gabriel Mugabo, Saddam Nyandwi, Prosper Donkor Kuka, Sefu Olivier Niyonzima, Kevin Muhire, Eric Rutanga, Djabel Manishimwe na Bonfils Caleb Bimenyimana.

Bimenyimana Bonfils Caleb yafashije Rayon Sports gutsinda Etincelles FC,  anasezera abafana (Amafoto) - IGIHE.com

Enyimba SC: Theophilus Afelokhai, Andrew Abaologu, Ifeanyi Anaemena, Isiaka Oladuntoye, Utin Udo Ikouwem, Dare Moses Ojo, Augustine Oladepo, Wasiu Alalade, Sunday Adetunji, Joseph Osadiaye na Ibrahim Mustapha.

Byateguwe na Esther Fifi Uwizera/RadioTV10 ku bufatanya na DSTV

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 8 =

Previous Post

ZIMBABWE: Utarikingije COVID-19 ntiyemerewe kujya mu kazi

Next Post

Kubungabunga akayunguruzo k’imirasire y’izuba ni inshingano za buri muntu

Related Posts

Ibizigirwa mu nama ya mbere y’ubuyobozi bushya bwa Kiyovu bwakemuye icyari kibereye umutwaro ikipe

Ibizigirwa mu nama ya mbere y’ubuyobozi bushya bwa Kiyovu bwakemuye icyari kibereye umutwaro ikipe

by radiotv10
27/11/2025
0

Nyuma yuko Kiyovu Sports yishyuye amadeni arenga miliyoni 85 Frw yari ifitiye abakinnyi n’abatoza bari barayireze muri FIFA, ubuyobozi bushya...

Ubutumwa Kapiteni wa Kiyovu ahise ashyira hanze nyuma yo guhagarikwa akanatakarizwa icyizere

Ubutumwa Kapiteni wa Kiyovu ahise ashyira hanze nyuma yo guhagarikwa akanatakarizwa icyizere

by radiotv10
26/11/2025
0

Nyuma yuko Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buhannye Kapiteni w'iyi kipe, Amissi Cédric kubera imyitwarire ye igayitse avugwaho kugaragaza, uyu rutahizamu...

Nyuma yuko RGB yinjiye mu bibazo bya Rayon Sports ishobora kujya mu by’indi kipe

Nyuma yuko RGB yinjiye mu bibazo bya Rayon Sports ishobora kujya mu by’indi kipe

by radiotv10
26/11/2025
0

Uwari mu buyobozi bw’Ikipe ya AS Kigali iherutse kubona ubuyobozi bushya we akaba atabwemera, yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, arusaba...

Amakuru mashya: Ibya Rayon byongeye gusubirwamo abayobozi bose bakurwaho hahita hatangazwa ab’inzibacyuho

Amakuru mashya: Ibya Rayon byongeye gusubirwamo abayobozi bose bakurwaho hahita hatangazwa ab’inzibacyuho

by radiotv10
26/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rwongeye gusesa inzego zose z’Umuryango w’Ikipe ya Rayon Sports, rushyiraho komite y’inzibacyuho iyobowe Murenzi Abdallah, yahawe...

Ubutumwa bw’umukinnyi w’Umunya-Senegal ukina i Burayi nyuma yo gukubita urushyi uwo bakinana

Ubutumwa bw’umukinnyi w’Umunya-Senegal ukina i Burayi nyuma yo gukubita urushyi uwo bakinana

by radiotv10
25/11/2025
0

Umukinnyi w’Umunya-Senegal, Idrissa Gana Gueye ukinira Everton yo mu Bwongereza waherewe ikarita itukura mu mukino wabahuje na Manchester United nyuma...

IZIHERUKA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe
MU RWANDA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

27/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

27/11/2025
UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

27/11/2025
Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

27/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kubungabunga akayunguruzo k’imirasire y’izuba ni inshingano za buri muntu

Kubungabunga akayunguruzo k’imirasire y’izuba ni inshingano za buri muntu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.