Saturday, October 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

10 SPORTS: Kalusha Bwalya na Moussa Sissoko baravutse, Georg Volkert yitaba Imana…ibyaranze uyu munsi mu mateka

radiotv10by radiotv10
16/08/2021
in SIPORO
0
10 SPORTS: Kalusha Bwalya na Moussa Sissoko baravutse, Georg Volkert yitaba Imana…ibyaranze uyu munsi mu mateka
Share on FacebookShare on Twitter

Turi kuwa Mbere w’itariki 16 Kanama 2021, ni umunsi wa 228 mu minsi igize umwaka harabura iminsi 137 ngo uyu mwaka urangire, Turi kuwa mbere wa 33 kuva 2021 yatangira tugeze mu cyumweru cya 34 mu byumweru bigize umwaka uyu mwaka.

Ni bande bavutse ku munsi nk’uyu?

1.Moussa Sissoko (1989)

Moussa Sissoko opens up on Tottenham role and problems in first season |  Football News | Sky Sports

Yujuje imyaka 32, Umufaransa ukina hagati yugarira muri Tottenham Hotspur n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa.

Moussa Sissoko yatangiriye umupira w’amaguru muri Toulouse ari nayo yazamukiyemo muri 2007 ayivamo muri 2013 yerekeza muri Newcastle United nayo yavuyemo muri 2016 yerekeza muri Tottenham akinira kugeza ubu

Mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yayikiniyemo mu byiciro byose by’imyaka, ubu ikipe y’igihugu nkuru  amaze kuyikinira imikino 70 yayitsindiye ibitego 2, yari kumwe nayo batsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’u Burayi cya 2016.

2.Roque Santa Cruz (1981)

Yujuje imyaka 40, umunya-Paraguay ukina nka Rutahizamu wa Club Olimpia y’iwabo, yahoze anakinira ikipe y’igihugu ya Paraguay

Roque Luis Santa Cruz Cantero Yakiniye amakipe nka Bayern Munich, Blackburn Rovers, Manchester City, Betis, Málaga Cruz Azul, Olimpia n’ikipe y’igihugu ya Paraguay yakiniye imikino 112 akayitsindira ibitego 32.

3.Joleon Lescott (1982)

Top 25 Manchester City players of the Premier League era -

Yujuje imyaka 39, umwongereza wahoze akina nka myugariro wa Manchester City n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza.

Joleon Patrick Lescott yakiniye amakipe nka Wolverhampton Wanderers, Everton, Manchester City, West Bromwich Albion, Aston villa, AEK Athens, Sunderland n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yakiniye imikino 26 akayitsindira igitego kimwe

4.Stuart Baxter (1953)

Yujuje imyaka 68, umwongereza wahoze akina umupira w’amaguru muri Dundee United, kuri ubu akaba atoza Kaizer Chiefs yo muri Afrika y’epfo.

Stuart William Baxter yakiniye amakipe nka Preston North End, Morecambe, Stockport County, South Melbourne Fc, Landskrona Bois, Helsingborgs IF, San Diego Sockers na Örebro SK.

Mu butoza yanyuze mu makipe nka Afrika y’Epfo, ikipe y’igihugu y’u Bwongereza y’abatarengeje imyaka 19, Kaizer Chiefs n’izindi.

5.Kalusha Bwalya (1963)

Breaking News: Mayor of Lusaka to name street after Kalusha Bwalya. |  KICK442

Yujuje imyaka 58 uwahoze ari rutahizamu wa Psv Eindhoven n’ikipe y’igihugu ya Zambiya

Kalusha Bwalya Umunya-Zambia wabaye byose mu mupira w’amaguru w’igihugu cye kuko ni umukinnyi wa 8 mu bakiniye Zambiya imikino myinshi akaba uwa 3 mu batsindiye ikipe y’igihugu ibitego byinshi nyuma ya Godfrey Chitalu na Alex Chola, uyu mugabo yabaye umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zambiya hagati ya 2008-2016 yagiyeho asimbuyeTeddy Mulonga asimburwa na Andrew Kamanga.

Kalusha Bwalya yakiniye amakipe nka Mufulira Blackpool, Cercle Bruge, Psv Eindhoven, América, Al wahda, Correcaminos, León, Veracruz, Irapuato n’ikipe y’igihugu ya Zambiya yakiniye imikino  87 akayitsindira ibitego 39

Uyu mugabo ni umwe mu barokotse impanuka yahitanye abari bagize ikipe y’igihugu ya Zambiya Hari ku mugoroba w’iya 27 Mata 1993, ubwo indege y’igisirikare cya Zambiya, yagwaga mu nyanja ya Atalantika muri metero nke uvuye mu murwa mukuru wa Gabon Libreville, iyi ndege ikaba yari itwaye abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Zambiya bari bagiye muri Sénégal gukina umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi cy’1994.

Zambia yari yasohotse mu itsinda rya 8, igomba kwisobanura hagati ya Maroc na Senegal, kugirango haboneke ikipe ijya mu gikombe cy’isi cy’1994 cyabereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

OldFootballPhotos on Twitter: "#Kalusha Bwalya; #Zambia; African  footballplayer of the year 1988.… "

Kalusha Bwalya yabaye umukinnyi ukomeye 

Zambia yari ikipe itanga icyizere cyane ko abakinnyi benshi mu bari bayigize ari abakinnyi bari bitwaye neza mu mikino Olempike yabereye i Séoul muri Koreya y’epfo, aho bakoreyemo amateka yo kunyagira ikipe y’igihugu y’u Butataliyani ibitego 4-0 harimo bitatu bya Kalusha Bwalya we warokotse iyi mpanuka.

Kubera ukuntu indege yari ishaje bari bateganyije ko iyi ndege igomba kugera muri Senegal iruhutse gatatu, Lusaka – Brazzaville, Brazzaville – Libreville, Libreville-Abidjan na Abidjan Dakar a, gusa kubera ko iyi ndege yari iy’igisirikare abo ku kibuga cy’indege cy’i Brazzaville bayangiye ko ihagwa cyane, ikomereza urugendo rimwe igwa Libreville muri Gabon, nyuma yo kuruhuka no kongeramo Amavuta, bahagurutse Libreville berekeza muri Côte d’Ivoire, gusa ntibagezeyo kuko bakigera muri metero 500 uvuye ku nyanja moteri imwe yafashwe n’inkongi kubera umunaniro, umupilote yagerageza kuyimya akazimya itariyo indege ikamanuka butosho, 30 bari bayirimo bose ntawarenze ku mwaro w’inyanja ya Atalantika, ikindi kivugwa mu byateye iyi mpanuka ni uko iyi ndege yari ishaje cyane ko iyi ndege yari yaratangiye gukora mu 1975, yari imaze amezi 5 ivanywe mu kazi gusa kubera ubukene nta yandi mahitamo yari ahari.

Uretse kuba yarabaye Captain w’ikipe y’igihugu yaranayitoje hagati ya 2003-06, niwe wari umuyobozi ubwo Zambiya yatwaraga igikombe cya Afrika cya 2012.

Ni bande bitabye Imana ku munsi nk’uyu?

Georg Volkert(2020)

Georg Volkert - Player profile | Transfermarkt

Umudage wahoze ari rutahizamu wa FRG; 1. FC Nürnberg, Hamburger SV, VfB Stuttgart n’ikipe y’igihugu yakiniye imikino 12, yitabye Imana afite imyaka 77 azize indwara y’umutima.

Ibihe by’ingenzi byaranze itariki nk’iyi mu mateka y’imikino itandukanye.

1936: i Berlin mu Budage hasojwe ku mugaragaro imikino Olempike yakinwaga ku nshuro ya 11

2003 : ku myaka 18 Cristiano Ronaldo yakinnye umukino we wa mbere muri Manchester united, hari mu mukino wa shampiyona batsinzemo Bolton Wanderers ibitego 4-0.

Ronaldo yakiniye Manchester United imikino 196 ayitsindira ibitego 84.

2008: Umunyajamaica Usain Bolt yashyizeho agahigo ko kwirukanka metero 100 mu masegonda 9.69 anahita yegukana umudali wa zahabu mu mikino Olempike yabereye i Beijing.

 

Byateguwe na Esther Fifi Uwizera/RadioTV10 ku bufatanye na DSTV

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 4 =

Previous Post

Tuyishime Eric “Congolais” yasinye muri Gorilla FC

Next Post

FIBA AfroBasket2021: Ikipe y’igihugu ya Misiri yageze mu Rwanda

Related Posts

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yagaragaje ko na bo batishimiye umusaruro babonye mu mikino baherutse gukina, ariko ko basezeranya...

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

by radiotv10
17/10/2025
0

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports wayifashije mu mwaka w'imikino ushize agashimisha abafana bayo, wari umaze amezi 10 mu mvune,...

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yuko Ikipe y’Igihugu itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, hagiye gushakwa uburyo hategurwa...

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Manishimwe Djabel wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC yanabereye kapiteni, wari umaze igihe yaragiye...

IZIHERUKA

Things to leave behind with the end of the week
MU RWANDA

Things to leave behind with the end of the week

by radiotv10
17/10/2025
0

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

17/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

17/10/2025
Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
FIBA AfroBasket2021: Ikipe y’igihugu ya Misiri yageze mu Rwanda

FIBA AfroBasket2021: Ikipe y’igihugu ya Misiri yageze mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Things to leave behind with the end of the week

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.