Tuyishime Eric “Congolais” wari umaze imyaka ibiri muri Mukura Victory Sport yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Gorilla FC. Tuyishime wabaye muri APR FC na Rayon Sports, ni umukinnyi ukina aca mu mpande z’ikibuga agana ku izamu.
Tuyishime Eric wasoje amasezerano muri Mukura VS yifuzwaga n’amakipe arimo Espoir FC, Sunrise FC na Rutsiro FC, kuri ubu akaba yiyongereye mu bakinnyi bashya b’abanyarwanda basinye muri Gorilla FC barimo na Karema Eric wavuye mu mutima w’ubwugarizi bwa Espoir FC.