Friday, November 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

10 SPORTS: Milutin Sredojević “Micho” na Montero baravutse, Tottenham yakirwa mu isi y’umupira…ibyaranze uyu munsi mu mateka

radiotv10by radiotv10
02/09/2021
in SIPORO
0
10 SPORTS: Milutin Sredojević “Micho” na Montero baravutse, Tottenham yakirwa mu isi y’umupira…ibyaranze uyu munsi mu mateka
Share on FacebookShare on Twitter

Amateka adufasha kumenya aho tuva, kugira ngo tumenye uko dutegura ejo hazaza, muri iyi nkuru tugaruka ku bihe by’ingenzi byaranze itariki nk’iyi mu mateka y’imikino itandukanye ku isi:

Tumenye uyu munsi:

Uyu munsi ni kuwa gatatu w’itariki ya 01 Nzeli 2021, ni umunsi wa 244 mu minsi igize umwaka harabura iminsi 121 ngo umwaka urangire, Turi kuwa gatatu wa 35 kuva 2021 yatangira Turi mu cyumweru cya 36 mu byumweru bigize umwaka wa 2021

Ni bande bavutse ku munsi nk’uyu?

1.Milutin Sredojević “Micho”  (1969)

Milutin 'Micho' Sredojevic: Uganda took me for granted

Yujuje imyaka 52, Umutoza w’umunya-Serbia watoje amakipe atandukanye hano ku mugabane wa Afrika harimo n’u Rwanda yatoje hagati ya 2011–2013 kuri ubu ni umutoza w’ikipe y’igihugu ya Uganda yagiyemo avuye muri Zambia nyuma yo gutoza Zamalek muri 2019.

2.Jefferson Montero (1989)

Jefferson Montero: Swansea paperwork is complete for winger's loan to  Birmingham - BBC Sport

Yujuje imyaka 32, umunya – Ecuador ukina asatira aca ku mpande muri  Querétaro yo muri Mexique yagiyemo avuye gukina muri Birmingham City yakinagamo nk’intizanyo ya Swansea city, anakinira ikipe y’igihugu ya Équateur.

 3.William Troost-Ekong  (1993)

Yujuje imyaka 28, myugariro w’umunya-Nigeria ukinira Watford yagiyemo 2020 avuye muri  Udinese yo mu Butaliyani akinira kandi n’ikipe y’igihugu ya Nigeria.

4.Sergio Rico (1993)

Yujuje imyaka 28, umunyezamu w’umwespanyol ugiye kumara imyaka itatu akinira Paris Saint Germain yabanje gukinamo nk’intizanyo ya Sevilla, yazamukiyemo akanatwarana nayo ibikombe bibiri bya Europa League.

5.Munir El Haddadi (1995)

Yujuje imyaka 26, Rutahizamu w’umwespanyol ukinira Sevilla FC, n’ikipe y’igihugu ya Esipanye.

Uyu muhungu yanyuze mu ishuli ry’umupira w’amaguru rya Atletico Madrid, arivamo ajya muri Barcelona, imutiza muri Valencia na Villarreal agurwa na Sevilla muri 2019.

Amaze gukinira ikipe y’igihugu ya Esipanye umukino umwe abakinira no mwikipe zabo zabato ariko 2021 yahisemo gukinira Marrocco amaze kuhakina imikino ine amaze kuhatsinda igitego kimwe.

6.Mario Lemina (1993)

Mario Lemina (@LeminaM_13) | Twitter

Yujuje imyaka 28, myugariro w’umunya-Gabon ukinira nice yo mu bufaransa yagiyemo muri uyu mwaka akinira n’ikipe y’igihugu ya Gabon.

Uyu mugabo yanyuze mu makipe nka Lorient, Marseille, Juventus na Southampton, mu ikipe y’igihugu ya Gabon amaze gukina imikino 19 yayitsindiye ibitego bitatu.

7.Hakan Şükür (1971)

Yujuje imyaka 50, umunya uwahoze ari Rutahizamu wa Galatasaray yatwaranye nayo ibikombe 14, n’ikipe y’igihugu ya Turkey.

Mu ikipe y’igihugu ya Turkiya yabakiniye imikino 112 abatsindira ibitego 51 bimugira umukinnyi watsindiye Turkiya ibitego byinshi.

8.José Antonio Reyes ( 1983)

Jose Antonio Reyes: Arsene Wenger speaks out on sad day for football as  ex-Arsenal ace passes - football.london

Iyaza kuba akiriho aba yujuje imyaka 38,Rutahizamu wamamaye muri Real Madrid na Arsenal n’ikipe y’igihugu ya Esipanye.

Yazamukiye muri Sevilla, yerekeza muri Arsenal, ayimaramo imyaka ibiri ajya muri Real Madrid, ayivamo ajya muri Atlético Madrid, imutiza muri Benfica, ayivamo agaruka muri Sevilla ayifasha gutwara Europa League eshatu.

Mu ikipe y’igihugu yabakiniye imikino 21, ayitsindira ibitego bine

Yitabye Imana tariki ya 01 Kamena 2019 azize impanuka y imodoka.

9.Ruud Gullit (1962)

Yujuje imyaka 59, Umuholandi wari kapiteni w’ikipe y’igihugu cyabo batwara igikombe cy’Uburayi cyo mu 1988.

Uyu mugabo wari uzwi cyane ku ma dreads n’ubwana bwinshi yibukwa cyane mu busatirizi bw’amateka bwa Milan AC we na Marco van Basten na Frank Rijkaard.

Gullit yatwaranye na Milan AC shampiyona eshatu na champions league ebyiri, mu 1996 yasinyiye Chelsea nk’umukinnyI n’umutoza ayifasha gutwara FA cup akaba aricyo gikombe gikomeye Chelsea yari itwaye nyuma y’imyaka 26.

Gullit yatwaye Ballon d’or y’1987, yanahembwe nk’umukinnyi mwiza ku isi inshuro ebyiri 198 & 1989.

Ikipe y’igihugu yayikiniye imikino 66 ayitsindira ibitego 17.

10.Daniel Sturridge(1989)

Whispers & Rumours Of Daniel Sturridge To MLS Is Exciting

Yujuje imyaka 32, Rutahizamu w’umwongereza ukinira Trabzonspor yo mu cyiciro cya mbere muri Turkiya.

Yanyuze mu makipe nka Manchester City, Chelsea, Bolton Wanderers, Liverpool na West Bromwich Albion.

Mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yayikiniye mu byiciro byose uhereye mu batarengeje imyaka 16,mu ikipe y’igihugu nkuru yabakiniye imikino 26 abatsindira ibitego umunani.

Ibihe by’ingenzi byaranze itariki nk’iyi mu mateka:

1891: akanama k’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza kemeje ko hazajya haterwa penaliti mu gihe amakipe yananiwe gutsindana mu minota yagenwe y’umukino

1908 : Tottenham yakinnye umukino wayo wa mbere muri shampiyona y’u Bwongereza, umukino yahuragamo n’a Wolves kuri  White Hart Lane.

Umukino. Warangiye Tottenham itsinze Wolves ibitego 3-0

1925 :  Pierre de Coubertin yeguye ku mirimo yo kuyobora komite mpuzamahanga Olempike.

1934: Arsenal yanyagiye Liverpool ibitego 8-1 mu mukino wo gutaha Highbury (sitade Arsenal yahoze yakirira ho imikino yayo), iyi stade yafunzwe kuya 07 Gicurasi 2006, Arsenal yimukira kuri Emirates stadium.

What Everton star Richarlison said about the Emirates Stadium before  Brazil's win over Uruguay - football.london

1973: umunyamerika George Foreman yisubije imikandara yo ku rwego rw’isi mu iteramakofe ry’abafite ibiro byinshi, nyuma yo gukubita ahwereje umunya-Pueto Rico Jose “King” Roman, mu gace ka mbere k’umukino wabereye i Tokyo mu Buyapani.

1977: ku myaka 14 amezi umunani n’iminsi 20,Tracy Austin yabaye umukinnyi w’igitsina Gore ukiri muto kurusha abandi ugaragaye muri us open.

Aha hari mu mukino uyu mwangavu yatsinzemo umudage kazi Heidi Eisterlehner amaseti 3-1.

1987: umunyamerika Michael Chang ku myaka ye 15 yabaye umukinnyi ukiri muto kurusha abandi ubashije gutsinda umukino mu irushanwa rya Tennis rikinirwa muri Amerika (US open)

2004:  ibirego byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, byaregwaga Kobe Bryant byakuweho.

Kobe Bryant merchandise in big demand after his death - Los Angeles Times

2006: ikipe y’igihugu ya Leta zunze ubumwe za Amerika y’umukino wa Basketball yatunguwe n’iy’u Bugeleki muri ½ cy’imikino y’igikombe cy’isi yaberaga Saitama mu Buyapani.,itsindwa amanota 101-95.

2013: umunya – Wales Gareth Bale, yerekeje muri Real Madrid avuye muri Tottenham kuri miliyoni 85.3 z’amapawundi.

Byateguwe na Esther Fifi Uwizera/RadioTV10 ku bufatanya na DSTV

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + 2 =

Previous Post

Raporo y’imikoreshereze y’inguzanyo za IMF igeze he?

Next Post

Busanza: Isoko bizejwe na Minisitiri Gatabazi ryaheze mu ntangiriro

Related Posts

Hashyizwe hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu magare muri Afurika

Hashyizwe hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu magare muri Afurika

by radiotv10
21/11/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare muri Afurika (CAC) ku nshuro ya mbere mu mateka yashyize hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu...

Kwinjiza abafana ku buntu ni inyungu ku Mavubi cyangwa ni ukubamenyereza nabi?

Menya umwanya Amavubi yajeho ku Isi ku rutonde ngarukakwezi

by radiotv10
20/11/2025
0

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda mu mupira w'amaguru, Amavubi yagumye ku mwanya wa 131 ku rutonde ngarukakwezi rw'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku...

Iby’ingenzi byaranze itangwa ry’ibihembo by’abahize abandi mu mupira w’amaguru muri Afurika

Iby’ingenzi byaranze itangwa ry’ibihembo by’abahize abandi mu mupira w’amaguru muri Afurika

by radiotv10
20/11/2025
0

Ibihembo by'abahize abandi mu mupira w'Amaguru ku Mugabane wa Afurika (CAF Awards 2025) byaranze n'ubwiganze bw’Abanya-Morocco bigukanyemo byinshi dore ko...

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

by radiotv10
20/11/2025
0

Mu gihugu cya Kenya haratangira Shampiyona Nyafurika y’umukino w’amagare, aho u Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi 23 bari mu byiciro umunani. Abakinnyi...

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

by radiotv10
18/11/2025
0

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura RMC rwongeye kwibutsa abanamakuru bakora ibiganiro bya siporo ko ibitangazamakuru bakorera atari imiyoboro yo gutambukirizamo ubutumwa bwo...

IZIHERUKA

Hashyizwe hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu magare muri Afurika
SIPORO

Hashyizwe hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu magare muri Afurika

by radiotv10
21/11/2025
0

Ubutumwa Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yageneye Perezida Kagame wamwakiriye akanamugabira

Ubutumwa Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yageneye Perezida Kagame wamwakiriye akanamugabira

21/11/2025
Umucyo ku byazamuye impaka ko Umuhanzi Niyo Boso yaba yaramaze igihe abeshya abantu

Umucyo ku byazamuye impaka ko Umuhanzi Niyo Boso yaba yaramaze igihe abeshya abantu

21/11/2025
Eng.-President Kagame honors Emir of Qatar, calls him ‘Brother and Friend’ during State Visit

Eng.-President Kagame honors Emir of Qatar, calls him ‘Brother and Friend’ during State Visit

21/11/2025
U Rwanda na Congo mu biganiro muri America bemeranyijwe ku birimo icyifujwe cyane

U Rwanda na Congo mu biganiro muri America bemeranyijwe ku birimo icyifujwe cyane

21/11/2025
Ndashimira umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye-Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Emir wa Qatar wasuye u Rwanda

Ndashimira umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye-Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Emir wa Qatar wasuye u Rwanda

21/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Busanza: Isoko bizejwe na Minisitiri Gatabazi ryaheze mu ntangiriro

Busanza: Isoko bizejwe na Minisitiri Gatabazi ryaheze mu ntangiriro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hashyizwe hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu magare muri Afurika

Ubutumwa Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yageneye Perezida Kagame wamwakiriye akanamugabira

Umucyo ku byazamuye impaka ko Umuhanzi Niyo Boso yaba yaramaze igihe abeshya abantu

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.