Uyu munsi ni kuwa Kane w’itariki ya 23 Nzeli 2021, ni umunsi wa 266 mu minsi igize umwaka harabura iminsi 99 ngo umwaka urangire, Turi ku kane wa 38 kuva 2021 yatangira Turi mu cyumweru cya 39 mu byumweru bigize umwaka wa 2021.
Ni bande bavutse ku munsi nk’uyu?
1.Julio Iglesias (1943)
Yujuje imyaka 78, umuhanzi w’icyamamare muri muzika ku isi, ni papa wa Enrique Iglesias nawe uzwi cyane muri muzika, uyu mugabo yakinnye muri Real Madrid imyaka ine (1960–1964) mbere yo Kujya mu muziki
2.Chris Wilder (1967)
Yujuje imyaka 54, umwongereza utoza Sheffield United yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza
Uyu mugabo yakinaga nka myugariro iburyo mu makipe nka Sheffield United, Rotherham United, Notts County, Bradford City, Brighton & Hove Albion na Halifax Town.
3.Paolo Rossi ( 1956)
Yujuje imyaka 65, Umutaliyani wahoze akina nka Rutahizamu mu ikipe y’igihugu y’u Butataliyani, yahesheje igikombe cy’isi cy’1982 yanatsinzemo ibitego bitandatu byamusheje urukweto rwa zahabu ruhabwa uwatsinze byinshi, yanahawe umupira wa zahabu uhabwa umukinnyi w’irushanwa, akaba ari umwe mu bakinnyi batatu ku isi batwaye igikombe cy’isi, urukweto rwa zahabu bakaba n’umukinnyi w’irushanwa agahigo asangiye n’umunya-Brazil Garrincha wabikoze mu 1962, n’umunya Argentina Mario Kempes wabikoze mu 1978.
Rossi ari mu bakinnyi batatu bamaze gutsindira u Butaliyani ibitego byinshi (9) mu gikombe cy’isi agahigo asangiye na Roberto Baggio na Christian Vieri
Yanatwaye Ballon d’or anaba umukinnyi wahize abandi ku Mugabane w’Uburayi mu 1982.
Yakiniye amakipe nka Vicenza, yafashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu 1977 ndetse ayitsindira ibitego 28 bituma aba umukinnyi wa mbere ubaye uwatsinze ibitego byinshi mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu myaka ibiri ikurikiranye.
Mu 1981 yasinyiye Juventus atwarana nayo shampiyona ebyiri, Coppa Italia, UEFA Cup Winners’ Cup, UEFA Super Cup, European Cup(Champions League).
4.Yerry Mina (1994)
Yujuje imyaka 27 myugariro wa Everton n’ikipe y’igihugu ya Colombia
Yerry Fernando Mina González azwiho gutsindisha umutwe akaba afite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu gikombe cy’isi kimwe nka myugariro yatsinze ibitego bitatu mu cy’isi cya 2018.
Yanyuze mu makipe nka Deportivo Pasto, Santa Fe, Palmeiras na Barcelona, mu ikipe y’igihugu amaze kubakinira imikino 35 yabatsindiye ibitego birindwi
5.Juan Martín del Potro (1988)
Yujuje imyaka 33 kabuhariwe mu mukino wa Tennis, umunya Argentina watwaye US open ya 2009.
Ibihe by’ingenzi byaranze itariki nk’iyi mu mateka y’imikino itandukanye ku isi
1845: New York Knickerbockers ikipe ya mbere mu mukino wa Baseball yarashinzwe.
1926 : Bitunguranye Gene Tunney yegukanye ikamba ry’uhiga abandi mu iteramakofe ry’abafite ibiro byinshi muri Leta zunze ubumwe za Amerika, atsinze Jack Dempsey wari urisanganywe.
2017: Prezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, yakuyeho ubutumire bwo kuza muri White house kwa Golden states warriors, nyuma y’uko Stephen Curry yari amaze gutangaza ko atazitabira.
Donald Trump wahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
2018: Rayon Sports yanyagiwe na Enyimba inayisezerera muri ¼ cya CAF Confederations Cup
Rayon Sports yanyagiwe na Enyimba inayisezerera muri CAF Confederations Cup.
Rayon Sports yari yagiye muri Nigeria isabwa kunganya ku bitego cyangwa igatsinda, mu mukino wabereye kuri Enyimba International Stadium
Iyi kipe yambara ubururu n’umweru ntibyayihiriye kuko ku munota wa 12′ gusa Soporushi Augustine Dimgba yari amaze gufungura amazamu.
Ntibyatinze ku munota wa 25′, Caleb Bimenyimana yishyurira igitego Rayon Sports biba 1-1.
Umukino warangiye Rayon Sports itsinzwe ibitego 5-1, Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni Bashunga Abouba mu izamu; ab’inyuma ni Mugabo Gabriel, Rwatubyaye Abdul na Manzi Thierry (kapiteni), aho hagati ni Eric Rutanga, Prosper Donkor, Olivier Sefu na Mutsinzi Ange naho abataha izamu ni Djabel Manishimwe na Bimenyimana Caleb, inyuma yabo gato hari Muhire Kevin.
Bimenyimana Bonfils Caleb amaze gutsinda igitego cya Rayon Sports
Umukinino ubanza wabereye kuri Stade Regional ya Kigali kuwa 16 Nzeri wari warangiye ari 0-0.
Byateguwe na Esther Fifi Uwizera/RadioTV10 ku bufatanya na DSTV