Ikipe ya APR FC yabonye inota mu mukino yanganyijemo na Etoile Sportif du Sahel igitego 1-1, umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri ry’imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (TOTAL CAF Champions League).
Igitego cya Manishimwe Djabel cyabonetse ku munota wa 42′ w’umukino kiza kishyura icyatsinzwe na Tayeb Meziani ku munota wa kabiri w’umukino.
Umukino wo kwishyura uzakinwa Tariki ya 23 Ukwakira 2021 muri Tunisia.
Ombolenga Fitina byari bimaze iminsi bivuzwe na APR FC ko azamara ibyumweru bine adakina, byatunguranye kumubona mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga.
Ruboneka Bosco utarakinnye imikino ibiri ya Mogadishu City Club yari yagarutse hagati mu kibuga bituma Rwabuhihi Placide atanga umwanya.
Ni umukino ikipe ya APR FC yatangiye ubona ko uza kuyigora ari nabwo yahise yinjizwa igitego mu minota ya hafi (2′) ariko igerageza kugenda igaruka kugeza ubwo nayo yishyuraga igitego mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka.
Igice cya kabiri muri rusange cyaranzwe no guhangana ku mpande zombi kuko yaba APR ndetse na Etoile Sportif du Sahel bose babonye amahirwe imbere y’izamu ku buryo byari kuzamura umubare w’ibitego byabonetse mu mukino. Gusa, iminota 90 yarangiye basangiriye ku kiyiko.
Ku ruhande rwa APR FC, Tuyisenge Jacques yagize ikibazo cy’imvune asimburwa na Nshuti Innocent ku munota wa 65, Yves Mugunga yasimbuye Gilbert Mugisha ku munota wa 53′ mu gihe Kwitonda Alain Bacca yasimbuwe na Muhire Anicet.