Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umuyobozi wa Kompanyi itegura Miss Rwanda yatawe muri yombi

radiotv10by radiotv10
26/04/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Umuyobozi wa Kompanyi itegura Miss Rwanda yatawe muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Ishimwe Dieudonne uyobora kompanyi itegura irushanwa rya Miss Rwanda, aho akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abitabiriye iri rushanwa.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeye aya makuru yo guta muri yombi uyu musore Ishimwe Dieudonne.

Dr Murangira yagize ati “Ni byo Ishimwe Dieudonne usanzwe ategura Miss Rwanda arafunze.”

Dr Murangira yatangaje ko uyu musore uzwi nka Prince Kid akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikekwa ko ryakorewe abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe binyuranye.

Ishime Dieudonne afungiye kuri station ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rigikorwa kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha buzaregera Inkiko.

Uyu muyobozi wa Rwanda Inspiration Backup itegura irushanwa rya Miss Rwanda, atawe muri yombi nyuma y’iminsi micye uwari umuvugizi w’iri rushanwa, Nimwiza Meghan ahagaritswe ku kazi aho byatangajwe ko yagiye mu kandi kazi.

Byakunze kuvugwa ko mu bikorwa by’iri rushanwa rya Miss Rwanda haberamo ibikorwa bitanyuze mu mucyo birimo ibikorerwa mu mwiherero w’abakobwa baba baratoranyijwe, gusa nta muntu wigeze abishyira hanze.

Mu minsi ishize ubwo ibikorwa by’iri rushanwa ry’uyu mwaka byari birimbanyije, umwe mu bakunze kubikoramo witwa Rukundo Patrick uzwi nka Patycope yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ko atakiri mu itsinda ritegura iri rushanwa.

Muri ubwo butumwa yari yagize ati “Ubu hagiye gushya kandi ukuri kose kugiye kujya hanze.”

Nyuma y’amasaha macye ashyize hanze ubu butumwa yaje kubukuraho ndetse nyuma aza kugaragara yasubiye mu bikorwa bya Miss Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − 7 =

Previous Post

AMAFOTO: Dore Imodoka ya Siporo ingana amara imaze imyaka 7 iyoboye mu kugurwa cyane

Next Post

Umutwe urwanya u Burundi wateye ishoti ibyemezo bya EAC usaba Ndayishimiye kudatukana

Related Posts

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Alice Masinzo wahoze ari umunyamakuru kuri imwe muri radio zo mu Rwanda, yasangije abantu ibyishimo afite nyuma yo gusezerana n’umukunzi...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga...

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

by radiotv10
04/11/2025
0

Abantu 11 bakekwaho ubujura barimo abategeraga abantu banyura ahahoze irimbi ry’i Nyamirambo, bafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda...

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

by radiotv10
04/11/2025
0

Perezida Paul Kagame uri i Doha muri Qatar, yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bagirana...

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

by radiotv10
04/11/2025
0

Ishimwe Naomie wabaye Miss w’u Rwanda wa 2020, yavuze ko mu rugendo rwo kwandika igitabo cye cya mbere yise ‘More...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi
IBYAMAMARE

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

04/11/2025
Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

04/11/2025
Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umutwe urwanya u Burundi wateye ishoti ibyemezo bya EAC usaba Ndayishimiye kudatukana

Umutwe urwanya u Burundi wateye ishoti ibyemezo bya EAC usaba Ndayishimiye kudatukana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.