• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Nari ndemerewe no kubiceceka- Uwabaye igisonga muri MissRwanda2021

radiotv10by radiotv10
28/04/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Nari ndemerewe no kubiceceka- Uwabaye igisonga muri MissRwanda2021
Share on FacebookShare on Twitter

Amanda Akaliza wabaye Igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2021, yavuze ko kuva hambere yari afite ibyo ashaka gutangaza ariko ko igihe kigeze ngo abivuge ndetse anashishikariza abandi bakobwa bitabiriye iri rushanwa bakorewe ihohoterwa gushira amanga bakabivuga.

Amanda Akaliza atangaje ibi nyuma y’uko Ishimwe Dieudonne uyobora Rwanda Inspiration Backup itegura irushanwa rya Miss Rwanda, atawe muri yombi aho akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abakorwa bitabiri iri rushanwa mu bihe binyuranye.

Amakuru avuga ko ibikekwa kuri Ishimwe Dieudonne bifitanye isano na Ruswa y’igitsina akekwaho kwaka bamwe mu bakobwa bari muri iri rushanwa abizeza kuzegukana ikamba.

Amanda Akarlza acyumva ko uyu musore yatawe muri yombi, yavuze ko na we yiteguye kugira icyo avuga kuri iryo hohoterwa.

Yavuze ko hashize igihe afite icyo ashaka kuvuga ariko ko “ntabishoboye kuko kukivuga kiriya gihe ntafite gihamwa byashobora kugira ingaruka aho kugira icyo bifasha.”

Yakomeje agira ati “Ariko ubu ni cyo gihe cyo kugira ngo mfunguke sinkomeze guceceka. Ubu butumwa ni ubwo gutera akanyabugabo abakobwa bagahaguruka ku bwabo bakajya kubwira polisi.”

Uyu mukobwa yavuze ko atavugira abakobwa bose bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda kuko “buri wese afite ibyo yanyuzemo akwiye kwivugira ubwe.”

Miss Amanda Akaliza yavuze ko yifatanyije n’abakobwa bakorewe iryo hohoterwa ndetse ko yiteguye kubaha ubufasha bwose igihe cyose bazaba bumva babohotse bashaka kuvuga ibyo bakorewe.

Ati “Nzabashyigikira igihe muzaba munkeneye kandi nzabumva igihe muzaba mwahisemo kubikemura mu zindi nzira muzaba mwihitiyemo.”

Inkuru yo guta muri yombi Ishimwe Dieudonne, yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga aho ku rubuga rwa Twitter hakozwe ikiganiro kidasanzwe gihuriza hamwe abantu benshi cyavugiwemo byinshi birimo ibishya ariko umuntu atakwemeza ko ari ukuri cyangwa ko ari ibinyoma.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =

Previous Post

Rubavu: Umugore wishe umugabo we ubwo barwanaga bapfuye igikatsi yakatiwe imyaka 25

Next Post

Ntabwo ndi Urukiko, naba nkoresheje nabi ububasha,…- Perezida Kagame aganira n’uwamusabye gufungura Rusesabagina

Related Posts

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ntabwo ndi Urukiko, naba nkoresheje nabi ububasha,…- Perezida Kagame aganira n’uwamusabye gufungura Rusesabagina

Ntabwo ndi Urukiko, naba nkoresheje nabi ububasha,...- Perezida Kagame aganira n’uwamusabye gufungura Rusesabagina

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.