Saturday, August 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame muri CarFreeDay yanyuze ku baturage arabaramutsa bamwakirizanya impundu

radiotv10by radiotv10
01/05/2022
in MU RWANDA
0
Perezida Kagame muri CarFreeDay yanyuze ku baturage arabaramutsa bamwakirizanya impundu
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame wifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo rusange [Car Free Day], yaramukije abaturage bari baje kumwakira, bamugaragariza ko bamwishimiye.

Kuri iki Cyumweru tariki 01 Gicurasi 2022, wari umunsi wa siporo rusange mu Mujyi wa Kigali ikorwa inshuro ebyiri mu kwezi muri gahunda izwi nka Car Free Day.

Siporo rusange yo kuri iki Cyumweru yabaye umwihariko ku Banyakigali bongeye kuyikorana n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame ndetse na Madamu Jeannette Kagame.

Amashusho agaragaza Perezida Paul Kagame ari muri iyi siporo rusange aho aba ari kumwe na Minisititi wa Siporo, Aurole Mimosa Munyangaju ndetse n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa ndetse n’abandi baturage bo mu Mujyi wa Kigali bitabiriye iyi siporo rusange.

Muri aya mashusho, Perezida Paul Kagame anyura ku baturage baba baje kumwakira ku muhanda ndetse n’aba bagiye gusenga bari kunyura mu mihanda yo mu Biryogo mu Karere ka Nyarugenge, na we akabaramutsa agira ati “Muraho, Muraho neza”, bose bagahita baterera rimwe bagira bati “Ayiiiiiiiii” bavuza impundu ndetse banamukomera amashyi.

Hari n’aho agera abaturage bakamugaragariza ko bamwishimiye cyane, bagahita bamuramutsa bati “Muraho”, na we akabasubiza agira ati “Muraho neza.”, bagahita bakomera amashyi rimwe, ababyeyi bakavuza impundu bati “Ayiiiii”

#Video : Perezida Paul #Kagame yifatanyije n’abaturage ba @CityofKigali muri siporo rusange imaze kumenyerwa nka Car Free Day. pic.twitter.com/kewTPBt53p

— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) May 1, 2022

Umukuru w’u Rwanda usanzwe akunda siporo, ajya yitabira iyi siporo rusange mu Mujyi wa Kigali aho abayitabiriye baba bagaragaza akanyamuneza ko kuba bakoranye imyitozi ngororamubiri na Perezida.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2021 ubwo iki gikorwa cya Car Free Day cyasubukurwaga nyuma y’igihe kidakorwa kubera amabwiriza yari ariho yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, Perezida Kagame nab wo yari yakoranye iyi siporo rusange n’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali.

Mu butumwa umukuru w’u Rwanda yatambukije kuri Twitter, yavuze ko ari bishimishije kuba abantu bongeye gukorera iyi myitozo ngororamubiri mu mihanda ya Kigali “nyuma y’amezi menshi y’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”

Madamu Jeannette Kagame na we yitabiriye siporo rusange

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − two =

Previous Post

Muheto yabonetse muri 18 bazavamo Mr Rwanda batoranyijwe mu birori byajemo Miss Mwiseneza Josiane

Next Post

Kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu,…-Imyanzuro ya RPF-Inkotanyi

Related Posts

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

by radiotv10
01/08/2025
0

Abafite inzu ahazwi nko mu Marangi mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge n’abahakorera, bavuga ko amafaranga ari hagati...

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

by radiotv10
01/08/2025
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yatangaje ko mu nama ya mbere ya Komisiyo ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa...

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

by radiotv10
01/08/2025
0

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko guhindurira abarimu ibice bakoreramo (mutation) bigorana kuko aho baba bifuza kujya haba hari abandi basanzwe bahakorera....

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

by radiotv10
31/07/2025
0

Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barembejwe n’umwanda ukabije baterwa n’abantu baza kuhikinga...

IZIHERUKA

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports
FOOTBALL

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports

by radiotv10
01/08/2025
0

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

01/08/2025
Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

01/08/2025
Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

01/08/2025
Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

01/08/2025
Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu,…-Imyanzuro ya RPF-Inkotanyi

Kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu,...-Imyanzuro ya RPF-Inkotanyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.