Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Burera: Inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi ihiramo uwari wayirayemo n’ibyarimo byose

radiotv10by radiotv10
02/05/2022
in MU RWANDA
0
Burera: Inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi ihiramo uwari wayirayemo n’ibyarimo byose
Share on FacebookShare on Twitter

Imiryango irindwi (7) y’inzu y’ubucuruzi iherereye mu isatenere ya Nyanga mu Kagari ka Ntaruka mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera, yafashwe n’inkongi y’imuririmo irashya irakongoka ndetse n’ibyari birimo byose n’umuntu umwe wahiriyemo agakomereka cyane.

Bamwe mu batuye muri aka gace, babwiye RADIOTV10 KO Iyi nkongi yabaye mu rukerero rwo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Gucurasi 2022, ubwo iyi nzu yafatwaga n’inkongi abantu bose bakiryamye.

Iyi nzu y’ubucuruzi iri mu isantere ya Nyanga iherereye mu Kagari Ntaruka, yafashwe n’iyi nkongi ahagana saa cyenda z’igitondo (03:00’).

Abaturage batuye muri aka gace, bazindukiye kuri iyi nyubako yakongotse, babwiye RADIOTV10 ko basanze ibyari muri iyi nzu byose byahiriyemo ku buryo abacuruzi bayikoreragamo batagize icyo baramura.

Iyi nkongi yafashe iyi nzu abantu bakiryamye ndetse nta bucuruzi buri gukorerwa muri iyi nzu, yakomerekeje umuntu umwe wari usanzwe akorera muri iyi nzu akanayiraramo, wahiriyemo agakomereka cyane.

Uyu muntu umwe wakomerekejwe n’iyi nkongi, yahise ajyanwa kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK.

Dusengimana Potien usanzwe usanzwe akorera muri iyi santere, yabwiye RADIOTV10 ko batazi icyateye iyi nkongi y’umuriro, ariko ko bagiye kubona bakabona umwotsi uracumbye, ubundi bahita babona umuriro watangiye kugurumana.

Uyu muturage unafitanye isano n’uwahiriyemo, yavuze ko uyu wari waraye muri iyi nzu yabanje kubura uko avamo ariko akaza gusohokamo yahiye cyane umubiri wose.

Avuga ko abacuruzi bose bakoreraga muri iyi nyubako, nta n’umwe wagize icyo aramuramo kuko ibyarimo byose byahiriyemo.

Ati “Hari Electronic, hari abari bafite serivisi z’irembo bagera kuri babiri, hari n’abandi bacuruzaga ibijyanye n’ibinyobwa za kantine, abo bose byahiye, ibintu byabo nta na kimwe baramuyemo.”

Uyu muturage avuga ko ubwo iyi nkongi yari yakomeye cyane, bihutiye kuhagera bagateramo imicanga n’ibindi byose bagerageza kuzimya ariko ko umuriro wari wamaze kuba mwinshi.

Kubera igihe iyi nkongi yabereye, nta modoka za Polisi zizimya umuriro zabashije kuhagerera igihe ari na byo byatumye abatuye muri aka gace basaba kwegerezwa serivisi zo kuzimya inkongi kuko kizimyamoto yageze aha inkongi yamaze kwangiza byinshi.

Ibyarimo byose byahiriyemo birakongoka

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six − 2 =

Previous Post

AMAFOTO: Madamu J.Kagame na Ian na Brian Kagame bakoranye Siporo n’abitabiriye MissRwanda

Next Post

Urupfu rw’uwakusanyirizwaga inkunga yo kujya kwivuza rwashenguye benshi

Related Posts

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

IZIHERUKA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho
IMIBEREHO MYIZA

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Urupfu rw’uwakusanyirizwaga inkunga yo kujya kwivuza rwashenguye benshi

Urupfu rw'uwakusanyirizwaga inkunga yo kujya kwivuza rwashenguye benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.