Sunday, December 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Sgt Robert wavuye mu Rwanda atorotse yatawe muri yombi i Kampala

radiotv10by radiotv10
16/05/2022
in MU RWANDA
0
Sgt Robert wavuye mu Rwanda atorotse yatawe muri yombi i Kampala
Share on FacebookShare on Twitter

Sergeant Major Kabera Robert uzwi nka “Sergeant Robert” watorotse u Rwanda mu kwezi k’Ugushyingo 2020, biravugwa ko yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda yamufatiye i Kampala.

Chimpreports dukesha aya makuru, ivuga ko Sergeant Major Kabera Robert yafatiwe mu gikorwa kidasanzwe cyakozwe n’inzego z’umutekano za Uganda, zirimo Polisi, Igisirikare ndetse n’urwego rw’ubutasi.

Iki kinyamakuru kivuga ko Sergeant Major Kabera Robert yafatiwe iwe mu rugo aho yabaga mu gace kitwa Masanafu mu Mujyi wa Kampala.

Uyu mugabo w’Umunyarwanda yafashwe akekwaho gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gusa ngo umwe mu batangabuhamya yabwiye Chimpreports ko Polisi ya Uganda yasatse mu rugo rwe ariko ntibabone izo mbunda bakekaga ko atunze.

Chimpreports ivuga ko hari ijwi ry’uyu musirikare mu ngabo z’u Rwanda, atabaza avuga ati “polisi igose inzu yanjye yose, barashaka kuntwara. Muntabare, muntabarize abantu vuba vuba ndapfuye.”

Uyu mugabo kandi yanatabaje ubwo yari mu modoka ya polisi, avuga ko ibyangombwa bye byose byafashwe, ati “Niba mushobora kunkurikira, mugire icyo mukora kugira ngo mumenye aho banjyanye.”

Iki kinyamakuru gikomeye muri Uganda, kivuga ko nubwo Polisi y’iki Gihugu itarashyira hanze itangazo rivuga ku ifatwa rya Sergeant Major Kabera Robert, ariko hari amakuru ko ashobora koherezwa mu Rwanda.

Iki kinyamakuru kandi kivuga ko Guverinoma y’u Rwanda ari yo yasabye iya Uganda gufata uyu mugabo.

Sergeant Major Kabera Robert wavuye mu Rwanda mu kwezi k’Ugushyingo 2020 atorotse, byavuzwe ko akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 15 nk’uko byatangajwe na bimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 6 =

Previous Post

Paris: Uwabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu 1992-1993 yiyambajwe mu rubanza rwa Bucyibaruka

Next Post

Prince Kid agiye kwambara iroza, urukiko rwemeje ko afungwa ukwezi

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Rwanda’s digital identity scheme is making progress toward its planned June 2026 rollout, with 300,000 now registered for the scheme,...

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

by radiotv10
13/12/2025
0

Mu muhango wo gusezerera ku Bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix...

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

by radiotv10
13/12/2025
0

Patriotism is more than singing the national anthem or proudly wearing the colors of our flag. It is a deep...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

13/12/2025
America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Prince Kid yasomewe ibyaha aregwa ariko asubira muri Kasho ataburanye

Prince Kid agiye kwambara iroza, urukiko rwemeje ko afungwa ukwezi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.