Wednesday, October 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bagarutse kuri ‘Happiness’: Hamenyekanye impamvu Prince Kid yajuririye icyemezo cyo gufungwa

radiotv10by radiotv10
21/05/2022
in MU RWANDA
0
Prince Kid yasomewe ibyaha aregwa ariko asubira muri Kasho ataburanye
Share on FacebookShare on Twitter

Ishimwe Dieudonne (Prince Kid) uherutse gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, we n’abanyamategeko bamwunganira, bajuririye iki cyemezo bagaragaza impamvu zirimo izo kuba Urukiko rwaragenekereje rukita Happiness, ishimishamubiri, bakavuga ko mu manza nshinjabyaha hatabamo kugenekereza.

Kuwa Mbere w’iki cyumweru tariki 16 Gicurasi 2022, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo Ishimwe Dieudonne AKA Prince Kid ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsinda rikekwa ko ryakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe iki cyemezo rushingiye ku mpamvu zikomeye zagaragajwe n’iperereza zerekana ko uyu musore yakoze ibyaha akurikiranyweho.

Umucamanza wagendeye ku majwi bivugwa ko ari aya Prince Kid ari kureshya umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda, amubwira ko yamwimye happiness, yavuze ko habayeho kugenekeeza ntagushidikanya ko iyo happiness yavugwaga n’uyu musore ari ugusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Prince Kid n’abamwunganira mu matageko bamaze gutanga ikirego cy’ubujurire bwabo, bagaragaje impamvu zigera muri eshanu zirimo izo kuba Umucamanza yaragereranyije akita Happiness, ishimishamubiri.

Ingingo igaruka kuri iyi mpamvu, muri iki kirego cy’ubujurire, igira iti “Urukiko rwemeje ko “Happiness” ari ishimishamubiri, nk’igisobanuro rugenekereje, Abanyamategeko ba Prince Kid bavuga mu manza nshinjabyaha nta kugenekereza kubaho.”

Indi mpamvu yagaragajwe n’uruhande rw’uregwa ni ukuba Urukiko rwaremeje ko Prince Kid yaratse ishimishamubiri ku mukobwa rushingiye ku kuba yaravuze ko bamwijeje ko bazamwishyurira amashuri amaze kumushakira umwanya, nyamara ngo uwo mukobwa yarananiwe kugaragaza icyari gutuma amushinja kandi ntacyo bapfa.

Iki kirego cy’ubujurire, kivuga ko Urukiko rwirengagije ko Prince atari we wagombaga kugaragaza ko yakoze icyaha kuko izo nshingano ari iz’Ubushinjacyaha, zo kugaragaza mu buryo budasubirwaho ko Ishimwe Dieudonne yakozemo icyaha.

Nanone kandi bagaruka ku kuba Urukiko rwaremeje ko kuba Ishimwe Dieudonne yarahamagaye Muheto Divine mu masaha akuze, bigaragaza guhoza undi ku nkeke kandi bigashimangira ubutumwa bugufi yamwandikiraga kenshi, bakavuga ko ibi bitagize impamvu zikomeye zo guhoza undi ku nkeke.

Uruhande rw’uregwa kandi ruvuga ko Urukiko rwirengagije ingwate y’umutungo utimukanwa n’uwimukanwa byatanzwe na Ishimwe Dieudonne kugira ngo arekurwe by’agateganyo akurikiranwe ari hanze, kandi ibyakozwe byose biri mu buryo Umushingamategeko yabiteganyije.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 3 =

Previous Post

IFOTO: Perezida Kagame yagaragaje ubuhanga mu kureba muri panier…Byanyuze benshi

Next Post

Amajyepfo: Iwabo w’Umuco abayobozi babishimangiye (AMAFOTO)

Related Posts

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

by radiotv10
15/10/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryafatanye abantu babiri umufuka urimo urumogi rupima ibilo 28, bafatiwe mu Murenge...

Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

by radiotv10
15/10/2025
0

Abantu 11 bakurikiranyweho gucukura amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranyije n'amategeko mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, baburanye ku...

Perezida Kagame avuga ko umwijima wose u Rwanda rwanyuramo hagomba kubaho urumuri

Perezida Kagame avuga ko umwijima wose u Rwanda rwanyuramo hagomba kubaho urumuri

by radiotv10
15/10/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rumaze imyaka 31 ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’ubu rukaba...

Umusaza basanze mu bwiherero yapfuye bikekwa ko yiyahuye haravugwa igishobora kuba cyabimuteye

Umusaza basanze mu bwiherero yapfuye bikekwa ko yiyahuye haravugwa igishobora kuba cyabimuteye

by radiotv10
15/10/2025
0

Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 70 wo mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana bamusanze mu bwiherero yapfuye, bikekwa...

Nyamasheke: Akarere na Rwiyemezamirimo baritana bamwana ku bwambuzi bwakorewe abaturage

Nyamasheke: Akarere na Rwiyemezamirimo baritana bamwana ku bwambuzi bwakorewe abaturage

by radiotv10
15/10/2025
0

Nyuma y’uko hari abaturage bagera kuri 17 bo mu murenge wa Ruharambuga bamaze umwaka batarishyurwa amafaranga y’imibyizi bakoze ubwo hubakwaga...

IZIHERUKA

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa
MU RWANDA

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

by radiotv10
15/10/2025
0

Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

15/10/2025
Uwabikoze n’uburozi yabumpa- T.Bosebabireba yaturitse ararira avuga ku ifoto yateje sakwesakwe

Nyuma yuko umuhanzi ‘Theo Bosebabireba’ atakambiye abantu ku kibazo kimuremereye hari icyatangiye gukorwa

15/10/2025
Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi

Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi

15/10/2025
Amakuru avugwa ku mirwano ya M23 na FARDC n’ibice yakomerejemo

Haravugwa gusubiranamo hagati ya FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha guhangana na AFC/M23

15/10/2025
Breaking: Nyuma y’amasaha AFC/M23 na DRC basinye amasezerano hahise hagaragara ibinyuranye nayo

Breaking: Nyuma y’amasaha AFC/M23 na DRC basinye amasezerano hahise hagaragara ibinyuranye nayo

15/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amajyepfo: Iwabo w’Umuco abayobozi babishimangiye (AMAFOTO)

Amajyepfo: Iwabo w’Umuco abayobozi babishimangiye (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

Nyuma yuko umuhanzi ‘Theo Bosebabireba’ atakambiye abantu ku kibazo kimuremereye hari icyatangiye gukorwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.