Friday, August 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mu mujinya w’umurandunzuzi Umuvugizi wa DRCongo yasomye imyanzuro ikarishye bafatiye u Rwanda

radiotv10by radiotv10
16/06/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Share on FacebookShare on Twitter

Inama idasanzwe y’Akanama Gakuru k’Umutekano ka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yayobowe na Perezdia Félix Antoine Tshisekedi, yafashe imyanzuro ikarishye irimo usaba Guverinoma y’iki Gihugu guhagarika amasezerano yose ifitanye n’u Rwanda.

Iyi nama yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena 2022, yayobowe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yigaga ku bibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bwa DRC.

Iyi nama kandi yari irimo n’abandi bayobozi bakuru b’Igihugu barimo Minisitiri w’Intebe na ba Perezida b’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, yafatiwemo imyanzuro, yemeza Umujyi wa Bunagana wafashwe n’u Rwanda ngo witwaje umutwe w’Iterabwoba wa M23.

Perezida Tshisekedi yayoboye iyi nama

Mu itangazo ryasomwe n’Umuvugizi wa Guverinona akaba na Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru, Patrick Muyaya Katembwe warisomanye umujinya w’umuranduranzuzi, yavuze ko iki gikorwa DRC ishinja u Rwanda ngo ari ubushotoranyi bw’indengakamere no kuvogera ubusugire bw’iki Gihugu.

Ati “Iyi myitwarire yo gukunda intambara y’u Rwanda, yifashishijwe mu gutangiza no gutegura ibikorwa byo kongera guhungabanya umutekano n’amahoro n’inzirakarengane z’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Patrick Muyaya wavuze ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite uburenganzira n’ububasha bwo kurinda ubusugire bw’Igihugu, yavuze ko iyi nama yanzuye “icya mbere; gutegeka u Rwanda gukura ku butaka bwa Congo aka kanya ingabo zarwo zitwaje umutwe w’Iterabwoba wa M23, icya kabiri; gusaba Guverinoma ya Congo ihagarika amasezerano yose y’ubwumvikane ndetse n’ubundi bufatanye yagiranye n’u Rwanda.”

Iyi myanzuro yafashwe na DRC, kubera ibirego ikomeje gushinja u Rwanda byo kuba ruri gufasha umutwe wa M23, mu gihe u Rwanda rwo rukomeje gukana ibi birego.

Patrick Muyaya yavuze ko iyi nama nkuru y’Umutekano yanashimye uruhare rwa Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola washyizeho nk’umuhuza ku rwego rw’umuryango w’Ibiyaga bigari ndetse na Perezida Uhuru Kenyatta ku rwego rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirasuba.

Yavuze kandi ko Iyi nama Nkuru y’Umutekano, yemeje isubukurwa ry’ibiganiro hagati y’ubutegetsi n’imitwe yitwaje intwaro, bibera i Nairobi mu rwego rwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo ndetse no mu bindi bice by’Igihugu.

Uyu muvugizi wa Guverinoma kandi yavuze ko iyi nama yahaye inshingano abayobozi mu nzego nkuru barimo Minisitiri w’Intebe wungiri, Minisitiri w’Umutekano, Umuyobozi wa Polisi, gushyiraho ingamba zose zirwanya ibikorwa by’itotezo, iby’ivangura no kubangamira abantu ndetse n’ibindi byose byabangamira ubumwe muri iki gihe.

Muri iki Gihugu hakomeje kumvikana ibikorwa byo guhohotera abaturage bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu Bwoko bw’Abatutsi.

Bamwe mu Banye-Congo batuye mu Mujyi wa Goma, kuri uyu wa Gatatu baramukiye mu myigaragambyo yo kwamagana u Rwanda aho bamwe banasabaga Abanyarwanda bari muri iki Gihugu kukivamo.

U Rwanda rwakunze guhakana ibirego byose rushinjwa na DRC, rwasabye iki Gihugu kwiyambaza inzego zihuriweho n’Ibihugu byombi, mu gihe iki Gihugu cyo cyakomeje kwihutira gufata imyanzuro ikarishye nk’iyi irimo n’uheruka wo guhagarika ingendo z’indege za Sosiyete y’u Rwanda ya RwandAir.

Inama idasanzwe yafatiyemo imyanzuro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + three =

Previous Post

Perezida w’u Burundi yakiranye ubwuzu icyemezo cyo kohereza ingabo za EAC muri DRCongo

Next Post

Umutekano ubererekeye uwundi: APR itsinze Police ihita itwara shampiyona ya gatatu yikurikiranya

Related Posts

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Mu Rwanda hatangijwe serivisi zizatuma hatangwa irangamuntu Koranabuhanga

by radiotv10
07/08/2025
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu, cyatangije ubukangurambaga buzatuma abantu bitabira gahunda zo kwibaruza kugira ngo bazahabwe irangamuntu koranabuhanga, izahabwa Abanyarwanda, impunzi...

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

by radiotv10
07/08/2025
0

Umunyamakuru Aissa Cyiza ukorera Radio imwe yo mu Rwanda, yagizwe Umuyobozi Mukuru wayo nyuma y’amezi atatu n’ubundi azamuwe mu ntera...

Abakekwaho urupfu rw’uwamaze icyumweru yarabuze barimo uwo yari agiye kwishyuza ibiceri 600Frw

Abakekwaho urupfu rw’uwamaze icyumweru yarabuze barimo uwo yari agiye kwishyuza ibiceri 600Frw

by radiotv10
07/08/2025
1

Inzego z'iperereza mu Karere ka Nyanza zicumbikiye abantu batatu bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umusore wo mu Murenge wa Rwabicuma muri...

What Rwandan students really think about AI in education

What Rwandan students really think about AI in education

by radiotv10
07/08/2025
0

Across university campuses in Rwanda, a quiet revolution is taking place one powered by Artificial Intelligence (AI). Tools like ChatGPT...

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

Eng.-RDF Chief of Defence Staff welcomes Sri Lankan Defence delegation on study tour

by radiotv10
06/08/2025
0

The Chief of Defence Staff (CDS) of the Rwanda Defence Force, General MK Mubarakh, today hosted a delegation from the...

IZIHERUKA

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda
IMIBEREHO MYIZA

Mu Rwanda hatangijwe serivisi zizatuma hatangwa irangamuntu Koranabuhanga

by radiotv10
07/08/2025
0

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

07/08/2025
Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

07/08/2025
Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

07/08/2025
Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

07/08/2025
Kinshasa yatoranyijwe kwakira Inteko rusange ya CAF

Kinshasa yatoranyijwe kwakira Inteko rusange ya CAF

07/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umutekano ubererekeye uwundi: APR itsinze Police ihita itwara shampiyona ya gatatu yikurikiranya

Umutekano ubererekeye uwundi: APR itsinze Police ihita itwara shampiyona ya gatatu yikurikiranya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu Rwanda hatangijwe serivisi zizatuma hatangwa irangamuntu Koranabuhanga

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.