Umwami w’Igihugu cya Eswatini, Mswati III ari mu bayobozi bakomeye bitabiriye Inama ya CHOGM, bamaze gusesekara mu Rwanda ndetse na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta.
Umwami Mswati III wageze ku Kibuga cy’Indege i Kanombe yambaye imyambaro gakondo asanzwe amenyerewe nk’umwitero ndetse yitwaje n’inkoni ye.
Uyu mwami wa Eswatini wazanye na bamwe mu bo mu muryango we, yazanye kandi n’itsinda rimuherekeje ryaje na ryo ryiganjemo abambaye imyambaro ya gakondo muri iki Gihugu.
Ubwo yari ageze ku Kibuga cy’Indege ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022, Mswati III yakiriwe n’abayobozi banyuranye barimo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, kandi Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya na we yageze mu Rwanda yitabiriye iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma byo muri Commonwealth.
Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Tamim bin Hamad Al Thani na we yaraye ageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane aho yahise anitabira umusangiro w’abayobozi bakuru bitabiriye CHOGM bakiriwe na Perezida Paul Kagame wanamushimiye ku kuba ari inshuti nziza ya Commonwealth.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022, u Rwanda kandi rwakiriye Perezida wa Zambia,Hakainde Hichilema.
RADIOTV10