Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Musanze: Ubuhinzi bwabo babugereranya n’urusimbi bati “Ni ugukina kazungu wagakina nabi ugataha amaramasa”

radiotv10by radiotv10
01/07/2022
in Uncategorized
0
Musanze: Ubuhinzi bwabo babugereranya n’urusimbi bati “Ni ugukina kazungu wagakina nabi ugataha amaramasa”
Share on FacebookShare on Twitter

Abahinga mu Kibaya cya Mugogo giherereye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, bavuga ko bamaze imyaka 20 bakora ubuhinzi bumeze nk’urusimbi kuko bubasaba imibare myinshi ku buryo uyibaze nabi atirirwa ajya gusarura.

Aba bahinzi babwiye RADIOTV10 ko imyaka yabo ihora irengerwa bigatuma bahora mu bihombo ndetse ko hari n’ababihagarika kubera kurambirwa aya marira.

Bavuga ko kugira ngo bagire icyo baramura, bibasaba gucunganwa n’amezi, azagwiramo imvura ku buryo iyo imyaka ihuye n’icyo gihe irengerwa.

Umwe yagize ati “Ni ugukina akazungu, ugenda ubara amezi imvura igomba kugwamo, ubwo wagakina nabi, ugahomba.”

Mugenzi we wari uri guhinga, yabwiye Umunyamakuru ko nubwo ahinze ariko atizeye ko azasarura.

Ati “Ni ko gukina kazungu, ntawamenya niba bizera, kumera biramera, ariko ikibazo kikaba gusarura.”

Aba baturage bavuga ko kuba umuntu yahinga akeza ari igitangaza mu gihe bumva abandi bo mu bindi bice bo bahinga bakeza bakabona ibyo barya bakanasagurira amasoko.

Undi ati “Kubirya ni ishaba. Nta gihe hano hatuzurirwa, haba harimo imyaka, twamara gutera ibirayi, urabone bose bari gutera, ubu turi gutanguranwa n’imvura kugira ngo nibura izaze, abahinze mbere baramaze kubibona.”

Bakomeza bagaragaza ko muri iyo myaka yose bamaze bahinga nyamara ntibasarure kubera guhora imirima yabo irengerwa n’amazi menshi bibatera ibihombo byanatumye batagira aho bagera nk’abandi bahinzi.

Undi muhinzi ati “None se niba nashoyemo nk’ibyo bihumbi mirongo itanu, bikagendera ubusa sinsarure, ubwo iyo mbishyira mu kindi gikorwa ntabwo mba ngeze kure.”

Liliane Mugumyabanga ushinzwe imirimo yo gutunganya iki kibaya cya Mugogo, yabwiye RADIOTV10 ko bakora ibishoboka ngo bahangane n’isuri ituruka mu karere ka Nyabihu kuko ari yo yuzuza iki kibaya kandi ngo bitanga umusaruro n’ubwo hataraboneka igisubizo kirambye ku bibazo by’aba baturage.

Ati “Hari gahunda iteganyijwe yo kuba nibura aya mazi yasohoka muri iki Kibaya akagira ahandi yerecyeza, mu gihe ibyo bitarajya mu buryo twe dukora imirimo yo gutunganya imiyoboro ihariko ariko urebye ikingu cyuzuza hano cyane ni amasuri aturuka mu masoko ava mu Karere ka Nyabihu.”

Avuga ko imirimo yo gutunganya iki kibaya cya Mugogo gifite ubuso bungana na hegitare 70 igeze ku kigero cya 85%.

Imirima yabo ikunze kuzurirwa bagataha amaramasa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + 4 =

Previous Post

Hatahuwe ko Umu-Dj usigaje igihe gito cyo kubaho yafungiwe gufata ku ngufu none byazamuye impaka

Next Post

Ijambo rya Kayibanda, Habyarimana na Bikindi ryaratwishe ariko iry’Inkotanyi ryaraturokoye- Sen.Dusingizemungu

Related Posts

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

by radiotv10
26/07/2025
0

In many African communities, turning 30 is seen as a milestone but for those who are single at that age,...

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

by radiotv10
21/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza...

IZIHERUKA

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi
MU RWANDA

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ijambo rya Kayibanda, Habyarimana na Bikindi ryaratwishe ariko iry’Inkotanyi ryaraturokoye- Sen.Dusingizemungu

Ijambo rya Kayibanda, Habyarimana na Bikindi ryaratwishe ariko iry’Inkotanyi ryaraturokoye- Sen.Dusingizemungu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.