Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida wa USA Joe Biden yizeje Tshisekedi wa DRC ubufasha mu by’umutekano

radiotv10by radiotv10
01/07/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida wa USA Joe Biden yizeje Tshisekedi wa DRC ubufasha mu by’umutekano
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden yizeje mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ko Igihugu cye kizakomeza gukorana na Congo mu nzego zinyuranye zirimo umutekano n’amahoro.

Joe Biden yabitangaje mu butumwa bwo kwifuriza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo isabukuru y’imyaka 62 y’ubwigenge.

Muri ubu butumwa yageneye mugenzi we Félix Tshisekedi n’abanye-Congo kuri uyu wa 30 Kamena 2022, yavuze ko Igihugu cye kiteguye gukomeza gukorana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Mboneyeho umwanya wo gushimangira imikoranire hagati ya Leta Zunze Ubumwe za America na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bijyanye n’amahoro, ubukungu no mu kubungabunga urusobe rw’ibidukikije, bigaragaza indangagaciro duhuriyeho ndetse n’inyungu dusangiye mu kuzamura imibereho y’abaturage bacu.”

Perezida Joe Biden yavuze ko ubutegetsi bwe buzakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bikorwa byose bigamije “guteza imbere amahoro, umutekano, ubusugire n’uburenganzira bwa muntu.”

Uyu Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za America atangaje ibi mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kugaragara ibikorwa by’umutekano mucye kubera imirwano imaze iminsi ihanganishije FARDC na M23.

Tariki 01 Kamena 2022, Perezida Félix Tshisekedi yohereje intumwa muri Leta Zunze Ubumwe za America zirimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula ndetse n’intumwa yihariye y’umukuru w’Igihugu, Serge Tshibangu.

Icyo gihe izi ntumwa zakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta wa USA, Anthony Blinken i Washington, baganiriye bibazo by’umutekano mucye bikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa DRC ndetse ngo n’ububafasha buturuka mu Bihugu by’abaturanyi.

Yagize ati “Rero dufite byinshi dusanzwe dukora kandi tuzakomeza kubikora. Nanone Anthony Blinken yizeje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko USA izakomeza kubafasha mu bijyanye n’amahoro n’umutekano ndetse n’ituze mu Burasirazuba bwa DRC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − twelve =

Previous Post

Ijambo rya Kayibanda, Habyarimana na Bikindi ryaratwishe ariko iry’Inkotanyi ryaraturokoye- Sen.Dusingizemungu

Next Post

“Abagore bakuze barishakira abasore”, “Abagabo ntibakitwiteza”- Baritana bamwana ku bushurashuzi

Related Posts

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
15/09/2025
0

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
“Abagore bakuze barishakira abasore”, “Abagabo ntibakitwiteza”- Baritana bamwana ku bushurashuzi

“Abagore bakuze barishakira abasore”, “Abagabo ntibakitwiteza”- Baritana bamwana ku bushurashuzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.