Monday, October 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Ndayishimiye yashyikirijwe ubuyobozi bwa EAC ahita aha umukoro ukomeye DRCongo

radiotv10by radiotv10
22/07/2022
in MU RWANDA
0
Perezida Ndayishimiye yashyikirijwe ubuyobozi bwa EAC ahita aha umukoro ukomeye DRCongo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi wahawe kuyobora Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), mu ijambo rye rya mbere yasabye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushyira mu bikorwa ibyemezo byafatiwe mu nama y’Abakuru b’Ibihugu byo kurandura ibibazo by’umutekano.

Mu nama ya 22 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yahererekanyije ububasha na Uhuru Kenyatta ku buyobozi bw’uyu Muryango.

Mu ijambo rye, yavuze ko kugira ngo ubucuruzi n’ubuhahirane bitere imbere mu Bihugu bigize uyu muryango ndetse n’imibereho y’ababituye irusheho kuba myiza, bisaba ko muri aka karere hagomba kuba hari umutekano ushikamye.

Ati “Biradusaba ko dukomeza gutsimbataza amahoro n’umutekano mu karere, tukongera ingufu inshingano z’ubuyobozi ndetse n’imiyoborere myiza mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.’

Yakomeje avuga ko ku birebana n’amahoro n’umutekano, hakirimo imbogamizi kubera ibibazo by’umutekano mucye bikigaragara mu kimwe mu Bihugu binyamuryango.

Ati “Turifuza kwibutsa umunyamuryango wacu mushya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushyiraho uburyo buganisha ku mutekano n’iterambere burimo no gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu nama z’abakuru b’Ibihugu i Nairobi.”

Perezida Ndayishimiye yavuze ko mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abatuye muri Afurika y’Iburasirazuba, azarushaho gukorana na bagenzi be mu kuzamura umusaruro by’umwihariko mu gutuma abagore, urubyiruko ndetse n’abafite ubumuga n’abaseshakanguhe kubasha kubona inkunga zo gutangiza imishinga yabafasha kugira imibereho myiza.

Naho ku bijyanye no kuzamura urwego rw’ubuhahirane n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, yavuze ko azarushaho gukorana na bagenzi be mu gushyiraho ibikorwa remezo bihuza Ibihugu nk’imihanda, inzira za Gari ya Moshi, no gukoresha ibibuga by’indege ndetse no kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’isoko rusange rya EAC.

 

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + one =

Previous Post

IFOTO: Miss Jolly asa nk’uwambariye urugamba yongeye kuzamura amarangamutima ya benshi

Next Post

Goma: N’umujinya w’umuranduranzuzi abagore bigaragambije basaba MONUSCO guhambira utwayo ikabavira mu Gihugu

Related Posts

Things to leave behind with the end of the week

Things to leave behind with the end of the week

by radiotv10
20/10/2025
0

Every new week is a quiet reset, a chance to step forward without dragging the emotional and mental clutter of...

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

by radiotv10
19/10/2025
0

Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegal warangije uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda rusize Ibihugu byombi birushijeho guteza imbere...

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
1

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, zahaye abanyeshuri 900 biga mu ishuri ry’i Juba ibikoresho binyuranye...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
18/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

IZIHERUKA

Things to leave behind with the end of the week
MU RWANDA

Things to leave behind with the end of the week

by radiotv10
20/10/2025
0

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

19/10/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

18/10/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Goma: N’umujinya w’umuranduranzuzi abagore bigaragambije basaba MONUSCO guhambira utwayo ikabavira mu Gihugu

Goma: N’umujinya w’umuranduranzuzi abagore bigaragambije basaba MONUSCO guhambira utwayo ikabavira mu Gihugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Things to leave behind with the end of the week

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.