Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igisubizo cyahawe Umunyamakuru wacu wagiye kuri Hoteli y’i Rubavu ivugwaho gucumbikira Abasirikare ba MONUSCO bahunze

radiotv10by radiotv10
28/07/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Igisubizo cyahawe Umunyamakuru wacu wagiye kuri Hoteli y’i Rubavu ivugwaho gucumbikira Abasirikare ba MONUSCO bahunze
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wagiye kuri imwe muri Hoteli zo mu Mujyi wa Rubavu zivugwaho kuba zicumbitsemo bamwe mu basirikare ba MONUSCO bahunze ibikorwa by’urugomo by’i Goma muri DRC, yavuze igisubizo yahawe n’ubuyobozi bw’iyi hoteli.

Kuva iki cyumweru cyatangira, mu bice bitandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakomeje kubera ibikorwa by’imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO bashinja kuba ntacyo yakoze kuva yagera muri iki Gihugu aho iri mu butumwa bwo kugarura amahoro.

Ni imyigaragambyo yagiye ifata indi sura, izamo n’ibikorwa by’urugomo rwakorewe abakozi ba MONUSCO, kuko abigaragambya bigabije ibirindiro byabo, babyinjiramo ubundi bakabamenesha bakanabasahura.

Ibi byatumye bamwe mu bakozi ba MONUSCO bahungishwa igitaraganya, ndetse bikaba byaravuzwe ko hari abashobora kuba barahungiye mu Rwanda.

Umunyamakuru wa RADIO10 mu Karere ka Rubavu, Danton Gasigwa wakomeje kumva amakuru avuga ko hari abasirikare ba MONUSCO bacumbitse muri imwe muri Hoteli iri muri aka Karere, yagiyeyo kugira ngo amenye inkuru mpamo.

Yagize ati “Narifashe njya kuri imwe muri Hotel mu zo bambwiraga ko bashobora kuba bacumbitsemo, ngezeyo mbaza umuyobozi wayo nti ‘ese aya makuru turi kumva ni yo?’ ambwiza ukuri ati ‘baramutse banahari ntabwo baba baje mu buryo bwo kwigaragaza nk’abasirikare. Twakira abakiliya benshi, ntabwo nahamwa ngo harimo abo basirikare ba MONUSCO’.”

Hari n’amakuru kandi yavugaga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nyakanga 2022 hari abandi bakozi ba MONUSCO bahungiye mu Rwanda bazanywe n’indege.

Kugeza ubu nta ruhande na rumwe yaba ubuyobozi bwa MONUSCO ndetse na Guverinoma y’u Rwanda baremeza ko hari abari muri ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bahungiye mu Rwanda.

Gusa Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig.Gen Ronard Rwivanga yabwiye ikinyamakuru Umuseke ko we nta makuru afite yo kuba hari abasirikare boherejwe muri ubu butumwa bu burasirazuba bwa Congo baba barahungiye mu Rwanda.

Iyi myigaragambyo yaje kuvamo ibikorwa by’urugomo, imaze kugwamo abakabakabara 20, barimo abashinzwe umutekano wo ku ruhande rwa MONUSCO barimo Abapolisi babiri n’Umusirikare umwe.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yamaganye ibi bikorwa, ndetse avuga ko bishobora kuvamo ibyaha by’intambara, aboneraho no gusaba Leta y’i Kinshasa gushyikiriza ubutabera ababigizemo uruhare bose kugira ngo babihanirwe n’amategeko.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + twenty =

Previous Post

Boris Johnson watakarijwe icyizere mu Bwongereza arifuzwa n’Abanya-Ukraine ngo ababere Minisitiri w’Intebe

Next Post

Hamenyekanye ikizazana umuyobozi ukomeye muri America uzagenderera u Rwanda na DRCongo

Related Posts

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko indege nto yazo yo mu bwoko bwa drone yakoreshwaga mu myitozo, yataye inzira...

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

by radiotv10
17/09/2025
0

The first African hosting of the UCI Road World Championships in September 2025, will not be a mere sporting event...

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburengenazira bwa Muntu; yateranye mu buryo bw’igitaraganya, uhagarariye u Rwanda yavuze ko iki Gihugu...

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali; guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, yibukijwe ko mu cyumweru...

IZIHERUKA

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda
MU RWANDA

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

17/09/2025
Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

17/09/2025
U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

16/09/2025
Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye ikizazana umuyobozi ukomeye muri America uzagenderera u Rwanda na DRCongo

Hamenyekanye ikizazana umuyobozi ukomeye muri America uzagenderera u Rwanda na DRCongo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.