Bamwe mu basore bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, baracyaterwa ipfunwe no kujya kugura udukingirizo mu maduka, gusa ngo ababitinyutse iyo bagezeyo bavuga ko bashaka mituweli, agakoresho cyanwa musayidizi ubundi abacuruzi bagahita bibwiriza.
Aba basore babwiye RADIOTV10 nk’iyo bagiye mu maduka kugira udukingirizo bagasangamo abantu babazi, basubirirayo aho bakaza kugaruka.
Umwe yagize ati “Iyo nsanzeyo nk’abantu bo mu muryango wacu, ntabwo navuga ngo mpereza puridansi nkagenda ngasubirayo ngakorera aho.”
Akomeza avuga ko nanone nk’iyo agiye agasangamo abantu batamuzi nab wo atatinyuka kuvuga ko aje kugura udukingirizo.
Ati “Dukoresha andi mazina nka mituweli, udukoresha cyangwa musayidizi.”
Bavuga ko iri pfunwe rikibaboshye, rituma bamwe bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kubera kubura aho bavana izo bise intwaro mu buryo buboroheye, bagasaba ko hashyirwaho uburyo bajya babona udukingirizo batarinze kujya mu maduka.
Undi ati “Icyifuzo ni uko batwegereza utuzu twumva turi mu mujyi natwe tukajya gufatayo utwo dukoresho tukabasha kwikingira tutarinze kujya kutubaza mu maduka.”
Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), ushinzwe itumanaho n’ubukangurambaga mu kurwanya SIDA, Nyirinkindi Aime Erneste yavuze ko inzu zishyirwamo udukingirizo zimenyerewe mu Mujyi wa Kigali zihenze ku buryo kuzikwirakwiza ahantu hose byagorana.
Ati “Ahubwo hari uburyo bwizwe neza bushobora gufasha bigatwara amafaranga macye kandi tukagera ku ntego, buri Karere gafite urubyiruko twagiye duhugura muri izo gahunda zo kwirinda Virusi itera SIDA.”
Nyirinkindi avuga kandi ko abajyanama b’ubuzima bashobora kwiyambazwa n’urubyiruko rwifuza udukingirizo cyangwa rukaba rwagana Ibigo Nderabuzima.
RADIOTV10