Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Ndayishimiye yashimiye William Ruto asaba abatanyuzwe kwiyambaza inzira ziteganywa n’amategeko

radiotv10by radiotv10
16/08/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Ndayishimiye yashimiye William Ruto asaba abatanyuzwe kwiyambaza inzira ziteganywa n’amategeko
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yashimiye William Ruto watorewe kuyobora Kenya, asaba impande zitanyuzwe n’ibyavuye mu matora kwiyambaza inzira ziteganywa n’amategeko.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Kenya, yatangaje ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama 2022, yemeza ko William Ruto yatsinze ku majwi 50.49 % mu gihe Raila Odinga bari bahanganye yagize 48%.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Perezida Evariste Ndayishimiye, yifurije ishya n’ihirwe William Ruto.

Yagize ati “Ndashimira Perezida watowe William Ruto n’Abanyakenya bitabiriye amatora mu ituze yabaye mu mucyo no mu bwisanzure.”

Muri ubu butumwa bwe, Perezida Ndayishimiye yakomeje agira ati “Turasaba impande zose zitanyuzwe n’ibyavuye mu matora kwiyambaza inzira z’amahoro ziteganywa n’amategeko zashyizweho.”

William Ruto watsinze amatora, yari ahanganye na Raila Odinga wakunze kwiyamamaza kuri uyu mwanya agatsindwa ariko abamushyigikiye ntibanyurwe ndetse bakirara mu mihanda bamagana ibyavuye mu matora.

Ubwo hatangazwaga ibyavuye mu matora y’uyu mwaka, mu gace ka Kisumu bamwe mu bashyigikiye Raila Odinga, bahise birara mu mihanda bamagana ibyavuye mu matora kuko bitabanyuze.

Iyi myigaragambyo yari ifite umuriri ubwo yari igitangira, yatumye polisi ihagoboka, irasa ibyuka biryani mu maso kugira ngo itataye abigaragambyaga bareke guteza imvururu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − six =

Previous Post

Rutsiro: Umwarimu arakekwaho guhengera umugore we adahari agasambanya umwana w’umuturanyi

Next Post

DRC: Nyuma yuko ingabo z’u Burundi zigiye gufasha FARDC guhashya M23 rwongeye kwambikana

Related Posts

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Igikomangomakazi Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda hagati y’ 1896 n’ 1931, yitabiye Imana muri Kenya...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

by radiotv10
28/10/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo, the daughter of King Yuhi V Musinga who ruled Rwanda between 1896 and 1931, has passed away...

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

The Government of Rwanda has announced that the new digital national ID project, estimated to cost over Rwf 100 billion,...

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

by radiotv10
28/10/2025
0

Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, arakekwaho kwicisha icyuma umugore we na we w’Umunyarwandakazi w’imyaka 38, babanaga mu Bufaransa, ubwo yahengeraga...

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana
MU RWANDA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: Nyuma yuko ingabo z’u Burundi zigiye gufasha FARDC guhashya M23 rwongeye kwambikana

DRC: Nyuma yuko ingabo z’u Burundi zigiye gufasha FARDC guhashya M23 rwongeye kwambikana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.