Wednesday, June 11, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ni nka film: Umugabo we umaze imyaka 11 yarabuze bahuriye kuri RIB, ari gusohorwa mu nzu,…

radiotv10by radiotv10
20/08/2022
in MU RWANDA
3
Ni nka film: Umugabo we umaze imyaka 11 yarabuze bahuriye kuri RIB, ari gusohorwa mu nzu,…
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore wo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, uri kotswa igitutu ngo asohoke mu nzu ndetse bakaba baratangiye kuyimusenyeraho, avuga ko asanganywe ikibazo cyo kuba umugabo we yaraburiwe irengero ariko ko baherutse guhurira kuri RIB ariko agahita yongera akamubura.

Uwimana Catherine ubara inkuru ye ayihereye hasi, yabwiye RADIOTV10 ko umugabo we Bahizi Francis yaburiwe irengero kuva muri 2011, kandi ko bari bazi ko yapfuye ndetse bakiyambaza inzego z’iperereza.

Avuga ko iki kirego cy’umugabo we waburiwe irengero cyakurikiranwaga n’Umuganzacyaha witwa Mbabazi Modeste ndetse ko ubwo yahuraga n’iki kibazo ari gukurikirana cyo gusohorwa mu nzu, yongeye gusubira kuri uyu Mugenzacyaha.

Ati “Tariki 25 z’ukwa karindwi Naragiye rero njyanye n’umuhungu wanjye wa gatatu witwa Yvan tugeze kuri RIB ku cyicaro gikuru cyayo, Mbabazi Modeste arambwira ati ‘noneho uyu munsi turakorera kuri RIB Kicukiro’ adushyira mu modoka turaza, tugeze aha kuri iyi RIB yahamagaye uwitwa numvise witwa Murangira Thierry ibintu nkibyo, tumaze akanya tubona Bahizi Frank baramuzanye, nyuma ya ya myaka yose.”

Umunyamakuru yahise amubaza aho RIB yari ikuye uwo mugabo we umaze imyaka yose batazi aho aherereye, asubiza agira ati “Mbaza nkubaze.”

Akomeza avuga ko umugabo we yaje mu modoka ya RIB ariko ko batamaranye umwanya kuko bahise bongera bakamujyana.

Ati “Bamuzanye mu modoka, RIB ntituzi aho yamukuye, ni nkuko waba uri mu cyumba ukabona umuntu baramuzanye…”

Avuga ko na we ubwe yakubiswe n’inkuba, ati “Amakuru twari dufite ni uko yapfuye.”

Uwimana Catherine avuga ko kimwe mu byatumye asubira mu nzego za RIB kubaza iby’umugabo we kuko yari amaranye iminsi ikibazo cyo kuba ari gusohorwa mu nzu yiguriye ndetse ko bamubwiye ko yamaze gutezwa cyamura ariko ko we nta rubanza yigeze agira ngo akeke ko ari rwo rwaba rubyihishe inyuma.

Inzu ye yatejwe cyamunara bahita banayikuraho inzugi

Ari gusohorwa mu nzu ndetse batangiye kuyimusenyeraho

Avuga ko tariki 18 Nyakanga 2022 iwe haje umuhesha w’inkiko ari kumwe n’abapolisi babiri bakamusaba gusohoka mu nzu abanamo n’abana be batanu bamubwira ko yatejwe cyamunara.

Ati “Baraza barambwira ngo nidusohoke mu nzu, nta n’ikindi bambwiye uretse kumbwira bati ‘sohoka mu nzu’ nti ‘ese byagenze gute?’ bati ‘twe ntubitubaze tuje kubasohora mu nzu n’abana bawe bose musohoke’.”

Uyu mubyeyi avuga ko yabwiye aba bari baje kumusohora ko atabikora kuko nta rubanza na rumwe yigeze agira ndetse ko n’iyo nzu ubwayo nta rubanza yigeze igira.

Bahise bamwambika amapingu ndetse bahita bakuraho urugi rwayo n’ibindi bikoresho byose byari mu nzu barabitwara, ubu ngo ntazi irengero ryabyo.

Nyuma yuko atangiye gusabwa gusohoka mu nzu ye, ni bwo yasubiye kuri RIB kubura dosiye y’ikirego cy’umugabo we wabuze ari na bwo yongeraga kumuca iryera.

Avuga ko muri uku kumusohora ku gahato, banamukuriyeho urugi ku buryo ubu we n’abana be baba mu nzu irangaye.

Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko mu Rwanda, Me Munyaneza Valerie avuga ko ikibazo cy’uyu mubyeyi batakizi, ndetse ko n’iyi cyamunara itazwi.

Ati “Wenda amakosa yakorwa mu kubishyira mu bikorwa ariko nta Muhesha w’Inkiko wajya gusohora umuntu mu nzu nta gipapuro afite kibimwemerera ntabwo bibaho. Gusenya byo ntabwo mbyemera rwose, byo yanabihanirwa.”

 

Cyamunara yaturutse ku mwenda wafashwe n’umugabo we

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hidaya yavuze ko cyamunara y’iyi nzu ya Uwimana Catherine, yabayeho kugira ngo hishyurwe umwenda wafashwe n’umugabo we yafashe muri Banki.

Ati “Yananiwe kuwishyura kandi iyo nzu ari yo yatanzeho ingwate hanyuma uwayiguze asaba ko urubanza rwe rurangizwa ku bwumvikane ntibyakunda, urubanza ruza kurangizwa.”

Uyu muyobozi avuga ko ubwo iyi nzu yatezwaga cyamunara, Banki yiyishyuye hakagira andi amafaranga asaguka ahabwa Uwimana Catherine ariko arayanga ahita asubizwa mu isanduku ya Leta.

Uwimana Catherine we avuga ko ntakibazo na gito azi kuri iyi nzu ndetse ko yifuza ko inzugi zakuweho n’ibikoresho byose byajyanywe abisubizwa.

RADIOTV10

Comments 3

  1. Masengesho Marcel says:
    3 years ago

    Nagahinda pe eseurubanza ruburanwa nuruhande rumwe rubaho da?ese kuki uyumudamu catherine atatumiwe murubanza ngo amenye ingingo imutsinda ngo arebuko yakwishyura iyonguzanyo niba iharikoko.RIB se nukucyi yashimuse uyu mugabo ntimuburanishe kweri ibibintu ni akarengane gusa

    Reply
  2. Suanica says:
    3 years ago

    Ark se tuzakomeza kubaho dukandagirwa nabaturi hejuru kugeza ryari koko, ubu uwo mwenda wa banki warikwishyurwa bate Kandi umugabo afunzwe ibi bintu bikurikiranwe rwose kuko harimo amanyanga menshi, abo nabajura bashaka kugarura akazimye ariko ruswa. Leta umubyeti wacu akora ibinyuze mumucyo.

    Reply
  3. Mbegidi says:
    3 years ago

    Ariko ibyo. Urumva bibaho ahubwo uwo mugabo afite ibindi ashinjwa badashaka kuvuga ubwose niba bari gusenya inzu baguze bayiguriye iki uyu mubyeyi yitabaze president byose bimenyekane

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 1 =

Previous Post

The Ben na Pamella bitegura guhuza imitima babanje guhurira muri business

Next Post

DRC: Havutse imirwano mishya y’imitwe ibiri ishingiye ku bwoko

Related Posts

U Rwanda rwakiriye Inkura z’umweru 70 ruca agahigo muri Afurika

U Rwanda rwakiriye Inkura z’umweru 70 ruca agahigo muri Afurika

by radiotv10
10/06/2025
0

Inkura z’umweru 70 zakiriwe n’u Rwanda zamaze kugezwa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, zije mu mushinga wo gutuma iyi Pariki iba...

Ubutumwa bw’Umunyamerika w’inararibonye ku bakeka ko kuva muri ECCAS k’u Rwanda ari igihombo

Ubutumwa bw’Umunyamerika w’inararibonye ku bakeka ko kuva muri ECCAS k’u Rwanda ari igihombo

by radiotv10
10/06/2025
0

Uwahoze ari Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Afurika, Tibor Nagy yatangaje ko kuba u Rwanda rwivanye...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

by radiotv10
10/06/2025
0

Inama y’Abaminisitiri yemeje amavugurura agamije kunoza imyigire mu mashuri yose ya Leta n’abafashwa na yo ku bw’amasezerano, arimo agiye gukorwa...

Uwishe umugore we n’abana babo nawe akimanika ngo uwo bashakanye yari yamwangiye ko baryamana

Uwishe umugore we n’abana babo nawe akimanika ngo uwo bashakanye yari yamwangiye ko baryamana

by radiotv10
10/06/2025
1

Umugabo wo mu Murenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare, bikekwa ko yihekuye akica umugore we n’abana babo babiri, na...

Nyanza: Hari abavuga ko babakoreye ibisa no kubanopfesha ku gikorwa cy’amajyambere

Nyanza: Hari abavuga ko babakoreye ibisa no kubanopfesha ku gikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
10/06/2025
1

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza bavuga ko bahawe amatara y'imirasire y'izuba bayamaranye igihe gito...

IZIHERUKA

U Rwanda rwakiriye Inkura z’umweru 70 ruca agahigo muri Afurika
MU RWANDA

U Rwanda rwakiriye Inkura z’umweru 70 ruca agahigo muri Afurika

by radiotv10
10/06/2025
0

Ubutumwa bw’Umunyamerika w’inararibonye ku bakeka ko kuva muri ECCAS k’u Rwanda ari igihombo

Ubutumwa bw’Umunyamerika w’inararibonye ku bakeka ko kuva muri ECCAS k’u Rwanda ari igihombo

10/06/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

10/06/2025
Ubuhamya ku ifungwa ry’abana b’Abarundi barenga 10 bafatiwe muri Tanzania

Ubuhamya ku ifungwa ry’abana b’Abarundi barenga 10 bafatiwe muri Tanzania

10/06/2025
Hatanzwe icyifuzo nyuma yuko Minisitiri umwe muri Congo ahaswe ibibazo ku cyaha akurikiranyweho

Hatanzwe icyifuzo nyuma yuko Minisitiri umwe muri Congo ahaswe ibibazo ku cyaha akurikiranyweho

10/06/2025
Uwishe umugore we n’abana babo nawe akimanika ngo uwo bashakanye yari yamwangiye ko baryamana

Uwishe umugore we n’abana babo nawe akimanika ngo uwo bashakanye yari yamwangiye ko baryamana

10/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: Havutse imirwano mishya y’imitwe ibiri ishingiye ku bwoko

DRC: Havutse imirwano mishya y’imitwe ibiri ishingiye ku bwoko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

U Rwanda rwakiriye Inkura z’umweru 70 ruca agahigo muri Afurika

Ubutumwa bw’Umunyamerika w’inararibonye ku bakeka ko kuva muri ECCAS k’u Rwanda ari igihombo

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.