Saturday, August 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

S.Sudan: Uwari Umuyobozi wa Polisi muri Kigali yahawe umwanya ukomeye mu butumwa bwa LONI

radiotv10by radiotv10
20/08/2022
in MU RWANDA
0
S.Sudan: Uwari Umuyobozi wa Polisi muri Kigali yahawe umwanya ukomeye mu butumwa bwa LONI
Share on FacebookShare on Twitter

Assistant Commissioner of Police (ACP) Felly Bahizi Rutagerura wari umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yahawe ku mugaragaro ishingano zo kuba Umuyobozi mushya w’Ibikorwa bya Polisi iri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo.

ACP Felly Bahizi uhawe kuyobora ibikorwa bya Polisi yose iri muri ubu butumwa bw’Umuryango w’Abubumbye buzwi nka UNMIS, yasimbuye Umunya-Ghana; Francis Yiribaare.

Mbere y’uko ahabwa izi nshingano muri Sudani y’epfo, ACP Rutagerura yari umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali (RPC).

Igikorwa cyo kumuha izi nshingano ku mugaragaro cyabereye ku cyicaro gikuru cya UNMISS mu murwa mukuru Juba, ku wa Gatatu, tariki ya 17 Kanama.

Uyu muhango wari uyobowe na Komiseri wa Polisi y’umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’epfo, Madamu Christine Fossen ari kumwe na Komiseri Wungirije, Rajender Pal Upadhyaya.

Madam Fossen yasobanuriye Umuyobozi mushya ushinzwe ibikorwa ku miterere rusange y’akazi n’uko ubutumwa bw’umuryango w’Abibumbye buhagaze, amwifuriza kuzasohoza inshingano ze zo kureberera ibikorwa byose bya Polisi mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye.

ACP Rutagerura yavuze ko yakiriye neza inshingano yahawe agaragaza ko ari umwanya mwiza kuri we wo gutanga umusanzu mu guharanira amahoro, umutekano n’ituze ry’abaturage ba Sudani y’epfo.

Nyuma yaje kugirana inama ye ya mbere n’abashinzwe ibikorwa mu mashami agize Polisi y’umuryango w’abibumbye abasaba kubumbatira indangagaciro z’umuryango w’abibumbye no gukorera hamwe. Yabashimiye ubwitange bwabo n’uburyo bakorera ku ntego.

Muri iyo nama harebwe ku bikorwa by’ibanze n’uburyo bwo gukemura ibibazo bibangamira iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa rya manda ya Polisi y’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’epfo.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa aza ku mwanya wa kane mu nzego z’ubuyobozi za Polisi y’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’epfo, nyuma ya Komiseri wa Polisi, Komiseri wungirije n’ushinzwe abakozi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 5 =

Previous Post

Minisitiri w’Intebe w’umugore yagaragaye mu kabyiniro abyinana ingwatira n’umugabo utari uwe none yasabiwe ikintu gikomeye

Next Post

Handball: Ikipe y’u Rwanda yatangiye imikino y’Afurika itsindwa na Angola

Related Posts

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

by radiotv10
02/08/2025
0

Mitali Protais wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko kuba yarabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo, ndetse akanaruhagararira nka Ambasaderi muri...

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
02/08/2025
0

Abahuza b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu bibazo bimaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuriye...

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

by radiotv10
01/08/2025
0

Abafite inzu ahazwi nko mu Marangi mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge n’abahakorera, bavuga ko amafaranga ari hagati...

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

by radiotv10
01/08/2025
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yatangaje ko mu nama ya mbere ya Komisiyo ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa...

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

by radiotv10
01/08/2025
0

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko guhindurira abarimu ibice bakoreramo (mutation) bigorana kuko aho baba bifuza kujya haba hari abandi basanzwe bahakorera....

IZIHERUKA

AMAFOTO: Perezida wa Kenya n’uwo yasimbuye bigeze kugirana umubano urimo igitotsi bagaragaye batemberana bishimye
AMAHANGA

AMAFOTO: Perezida wa Kenya n’uwo yasimbuye bigeze kugirana umubano urimo igitotsi bagaragaye batemberana bishimye

by radiotv10
02/08/2025
0

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

02/08/2025
Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

02/08/2025
Police FC igiye kwipima na APR FC iyisimbuje Rayon Sports

Police FC igiye kwipima na APR FC iyisimbuje Rayon Sports

02/08/2025
Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

01/08/2025
Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

01/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Handball: Ikipe y’u Rwanda yatangiye imikino y’Afurika itsindwa na Angola

Handball: Ikipe y’u Rwanda yatangiye imikino y’Afurika itsindwa na Angola

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Perezida wa Kenya n’uwo yasimbuye bigeze kugirana umubano urimo igitotsi bagaragaye batemberana bishimye

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.