Wednesday, December 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Handball: Ikipe y’u Rwanda yatangiye imikino y’Afurika itsindwa na Angola

radiotv10by radiotv10
21/08/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Handball: Ikipe y’u Rwanda yatangiye imikino y’Afurika itsindwa na Angola
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’u Rwanda yatangiye itsindwa na Angola mu irushanwa ry’imikino y’Afurika mu batarengeje imyaka 20 mu mukino wa Handball “U-20 African Men’s Handball Championship Rwanda 2022” imikino iri kubera muri BK Arena.
Uyu mukino w’umunsi wa mbere wabereye muri BK Arena, kuri uyu wa Gatandatu taliki 20 Kanama 2022. Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Angola ibitego 43 kuri 20.
Uyu mukino wabanjirijwe n’ ibirori byo gufungura iri rushanwa ku mugaragaro.
Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND”, Twahirwa Alfred yifurije ikaze abitabiriye iri rushanwa anizeza ko rizagenda neza.
Dr Mensourou AREMOU, Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika “ CAHB” mu butumwa bwe yashimiye u Rwanda kuba rwaremeye kwakira iri rushanwa.
Akomeza avuga ko nyuma yo kwakirwa neza mu Rwanda ashimira by’umwihariko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Perezida wa CAHB, Dr Mensourou yifurije amakipe yitabiriye kuzagira irushanwa ryiza no kwitwara neza.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS”, Shema Maboko Didier yashimiye CAHB ku cyizere yagiriye u Rwanda cyo kwakira aya marushanwa yombi y’Afurika (U-20 na U-18) azanatanga itike yo kwitabira igikombe cy’Isi.
Yakomeje avuga ko kwakira amarushanwa nk’aya mpuzamahanga ari intego u Rwanda rwihaye yo kuba igicumbi cya siporo mu kwakira amarushanwa ndetse n’ibindi bikorwa bya siporo.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 6 =

Previous Post

S.Sudan: Uwari Umuyobozi wa Polisi muri Kigali yahawe umwanya ukomeye mu butumwa bwa LONI

Next Post

Abarimu bashaka kwigisha mu Rwanda bavuye muri Zimbabwe batangiye gukora ibizamini by’akazi

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame na we yageze muri America gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame na we yageze muri America gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo

by radiotv10
03/12/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; na we yageze i Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, yitabiriye isinywa ry'amasezerano...

Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

by radiotv10
03/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko mbere yuko akorana na General (Rtd) James Kabarebe hari byinshi byiza...

Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

by radiotv10
03/12/2025
0

Abapolisi 74 ba Polisi y'u Rwanda barimo babiri bafite ipeti rya ACP, nka ACP Sam Rumanzi na ACP Francis Muheto...

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hategujwe ibura ry’umuriro mu bice bimwe byo muri Kigali mu gihe cy’amasaha atatu

by radiotv10
03/12/2025
0

Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG), yatangaje ko mu bice bimwe by'Imirenge ya Kacyiru na Kinyinya mu Karere ka Gasabo,...

Hatangajwe amagambo y’ingengabitekerezo yavuzwe n’uyikurikiranyweho wanigeze kuvuga andi nkayo mu cyunamo

Hatangajwe amagambo y’ingengabitekerezo yavuzwe n’uyikurikiranyweho wanigeze kuvuga andi nkayo mu cyunamo

by radiotv10
03/12/2025
0

Umugabo w’imyaka 35 wo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho ingengabitekerezo ya...

IZIHERUKA

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine
IBYAMAMARE

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

by radiotv10
03/12/2025
0

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

03/12/2025
Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

03/12/2025
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame na we yageze muri America gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame na we yageze muri America gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo

03/12/2025
Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

03/12/2025
Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

03/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abarimu bashaka kwigisha mu Rwanda bavuye muri Zimbabwe batangiye gukora ibizamini by’akazi

Abarimu bashaka kwigisha mu Rwanda bavuye muri Zimbabwe batangiye gukora ibizamini by’akazi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.