Saturday, October 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ntituzamere nk’insenene kandi hari ibidutegereje- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda kutazaryana

radiotv10by radiotv10
27/08/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ntituzamere nk’insenene kandi hari ibidutegereje- Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda kutazaryana
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko bagomba gushyira hamwe bagahora baharanira guteza imbere Igihugu cyabo, bakirinda icyabazanamo umwiryane.

Umukuru w’u Rwanda yabivuze ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 25 Kanama 2022 mu kiganiro yagiranye n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Amajyepfo, mu ruzinduko rw’iminsi ine ari kugirira mu bice binyuranye by’Igihugu.

Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko ubumwe bwabo ari wo musingi w’iterambere bakomeje kugeraho kandi ko badakwiye kubutezukaho.

Umukuru w’u Rwanda akunze gutanga ubu butumwa byumwihariko akagaruka kuri bamwe mu Banyarwanda bagenda batana bakajya mu murongo udakwiye, Yongeye gukoresha urugero rw’insenene zishyirwa ahantu hamwe n’uba ashaka kuzirya ariko na zo ubwazo zigashaka kuryana.

Yagize ati “Bazifata bazishyira mu kibindi cyangwa mu kindi icyo ari cyo cyose bazishyiramo. Nyirazo wazifashe agenda yongeramo zikaba nyinshi, zipfa kugeramo ari ebyiri uko zigenda ziyongera, zikaryana, zikibagirwa ko hari uwazifashe ari buzishyire hamwe akazikaranga akazirya…

Natwe ntituzamere nk’isenene kuko hari ikidutegereje, waryana wagira ute urarangiza hari ibigutegereje. Ibyiza rero ni uko wamenya ibyo bigutegereje, niba ufite uko uhangana na byo ugahangana na byo ariko ntuhangane n’uwo musangiye ikibazo.”

Umukuru w’u Rwanda kandi yagarutse ku bashobora gutana bagakora ibidakwiye, avuga ko bakwiye guterwa ipfunwe na byo kuko bishobora kumufasha.

Yavuze ko iyo umuntu aterwa ikimwaro n’ikosa yakoze, atari bibi kuko biha umuntu inzira yo gukosoka no kwikosora.

Yagize ati “Iyo ugira ipfunwe uhora wisuzuma ndetse wagira ikigutera iryo pfunwe, kikakuviramo kuvuga uti ‘sinzongera, ibi bintu biragayitse sinzabyongera’ukagira imyumvire n’imitekerereze mishya.”

Perezida Paul Kagame ukunze gusaba abayobozi byumwihariko abo mu nzego bwite za Leta guhora iteka barangwa n’ubunyangamugayo kuko ari bo babera urugero abaturage baba bayoboye.

Perezida Kagame yaganiriye n’abavuga rikumvikana mu Ntara y’Amajyepfo

Na bo bagaragaje ibitekerezo byabo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × one =

Previous Post

DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Next Post

Hamenyekanye itariki Ndimbati azagarukira imbere y’Ubucamanza n’ikizaba kimuzanye

Related Posts

Things to leave behind with the end of the week

Things to leave behind with the end of the week

by radiotv10
17/10/2025
0

Every new week is a quiet reset, a chance to step forward without dragging the emotional and mental clutter of...

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze ziri gushakisha umusore wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, watorotse nyuma yo gukekwaho gutera...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
17/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

by radiotv10
17/10/2025
0

Umunyemari Munyakazi Sadate yemeye ko yakoresheje imvugo idakwiye kubera ibyo yatangaje ko mu bihe biri Imbere Abanyarwanda bashobora kuzaha akazi...

Umugabo w’i Nyagatare watwitswe n’umugore we ku gitsina yavuze ko icyo akeka

Umugabo w’i Nyagatare watwitswe n’umugore we ku gitsina yavuze ko icyo akeka

by radiotv10
17/10/2025
0

Umugabo wo Murenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare watwikishijwe amazi yatuye n’umugore we byumwihariko ku bugabo bwe bugakomereka bikabije,...

IZIHERUKA

Things to leave behind with the end of the week
MU RWANDA

Things to leave behind with the end of the week

by radiotv10
17/10/2025
0

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

17/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

17/10/2025
Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye itariki Ndimbati azagarukira imbere y’Ubucamanza n’ikizaba kimuzanye

Hamenyekanye itariki Ndimbati azagarukira imbere y’Ubucamanza n’ikizaba kimuzanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Things to leave behind with the end of the week

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.