Monday, July 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umwe mu bayobozi bakuru mu Rwanda ari i Burundi

radiotv10by radiotv10
19/09/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umwe mu bayobozi bakuru mu Rwanda ari i Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Augustin Iyamuremye ari i Burundi, aho yitabiriye inama ya Sena z’Ibihugu bihuriye mu muryango ASSECAA wa Sena z’Ibihugu byo muri Afurika n’izo mu by’Abarabu.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Sena, mu itangazo yashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 18 Nzeri 2022, ivuga ko Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin yageze i Bujumbura kwifatanya na bagenzi be muri iyi nama y’Umuryango wa ASSECAA.

Iyi nama iba kuva kuri uyu wa Mbere tariki 19 kugeza 20 Nzeri 2022, izaba umwanya wo kuganira ku bisubizo bikwiye kwifashishwa mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubukungu bw’Ibihugu n’imibereho y’ababituye.

Abaperezida ba Sena bitabira iyi nama kandi; baraganira ku buryo Ibihugu byahangana n’ingaruka byatewe n’intambara iri hagati y’u Burusiya na Ukraine imaze amezi arindwi, yagize ingaruka ku rujya n’uruza rwa bimwe mu bicuruzwa ikanateza itumbagira ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli na Gaze n’iby’ibiribwa.

Sena y’u Rwanda itangaza ko Perezida wayo, Dr Iyamuremye witabiriye iyi nama azaboneraho n’umwanya wo gutumira imbonankubone ba Perezida b’Inteko Zishinga Amategeko zo mu Muryango wa ASSECAA mu Nama Mpuzamahanga y’ 145 y’Ihuriro ry’Inteko Zinshinga Amategeko ku Isi (IPU/ Inter-Parliamentary Union) izabera i Kigali mu Rwanda kuva tariki 11 kugeza ku ya 15 z’ukwezi gutaha k’Ukwakira 2022.

Perezida wa Sena y’u Rwanda uri mu bayobozi bakuru b’Igihugu, agiye mu Burundi nyuma y’umwaka hagiyeyo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente wahagarariye Perezida Paul Kagame mu birori byabaye tariki 01 Nyakanga 2021 byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 Igihugu cy’u Burundi cyari kimaze kibonye ubwigenge.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + eleven =

Previous Post

Amashuri yaciye undi muvuno: Hari aho ikarita y’imyitwarire yageze kuri 20.000Frw!

Next Post

Kigali: Polisi yafashe Moto 80 zari zipakiye imizigo irenze ubushobozi bwazo (AMAFOTO)

Related Posts

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

by radiotv10
28/07/2025
0

In many African households, the topic of sex remains taboo, a subject shrouded in silence, discomfort, and often shame. For...

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

by radiotv10
28/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye bavuga ko abafite amatungo bayashumura mu mirima yabo akona...

Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

by radiotv10
28/07/2025
0

Abatuye mu Kagari ka Dahwe mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara baturiye ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu buryo...

Do young Rwandans really understand financial independence?

Do young Rwandans really understand financial independence?

by radiotv10
28/07/2025
0

In Rwanda today, more young people are talking about “financial independence.” You’ll hear it on social media, in schools, and...

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Nyuma yuko hasakaye ibaruwa bigaragara ko yanditswe n’Umuyobozi w’Ikio cya C.L Gashonga TSS cyo mu Karere ka Rusizi, agaya umukozi...

IZIHERUKA

Mu mujinya mwinshi AFC/M23 yageneye ubutumwa ubutegetsi bwa Congo inaburira igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

AFC/M23 yihanangirije kimwe mu bitangazamakuru bikomeye muri Congo

by radiotv10
28/07/2025
0

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

28/07/2025
Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

28/07/2025
AFC/M23 yatangaje gahunda yiyemeje nyuma yuko abantu 47 bicanywe ubugome ndengakamere

AFC/M23 yatangaje gahunda yiyemeje nyuma yuko abantu 47 bicanywe ubugome ndengakamere

28/07/2025
Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

28/07/2025
Do young Rwandans really understand financial independence?

Do young Rwandans really understand financial independence?

28/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Polisi yafashe Moto 80 zari zipakiye imizigo irenze ubushobozi bwazo (AMAFOTO)

Kigali: Polisi yafashe Moto 80 zari zipakiye imizigo irenze ubushobozi bwazo (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yihanangirije kimwe mu bitangazamakuru bikomeye muri Congo

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.