Perezida wa Sena y’u Rwanda uri mu Burundi, yahuye na mugenzi we wa Sena y’iki Gihugu, bashima intambwe imaze guterwa na Guverinoma z’Ibihugu byombi mu kubyutsa umubano mu gutuma ababituye bongera kugenderana nkuko byari bimeze.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin yageze i Bujumubura ku Cyumweru tariki 18 Nzeri 2022 aho yitabiriye inama y’Umuryango wa za Sena z’Ibihugu byo muri Afurika n’izo mu by’Abarab uzwi nka ASSECAA.
Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022 ku munsi wa mbere w’iyi nama, Perezida wa Sena y’u Rwanda yanabonanye na mugenzi we w’u Burundi, Hon. Emmanuel Sinzohagera.
Mu kiganiro bagiranye, Dr Iyamuremye Augustin na mugenzi we Hon. Emmanuel Sinzohagera, bashimye uko Guverinoma z’Ibihugu byombi zagaragaje ubushake bwa politiki n’umuhate mu kubyutsa umubano wabyo mu gutuma urujya n’uruza hagati yabyo rwongera kubaho mu nyungu z’ababituye basanzwe babanye nk’abavandimwe.
Muri iyi nama kandi; Dr Iyamuremye yaboneyeho gutumira ba Perezida b’Inteko Zishinga Amategeko zo mu Muryango wa ASSECAA, mu Nama Mpuzamahanga y’ 145 y’Ihuriro ry’Inteko Zinshinga Amategeko ku Isi (IPU/ Inter-Parliamentary Union).
Iyi nama izabera mu Rwanda kuva tariki 11 kugeza ku ya 15 z’ukwezi gutaha k’Ukwakira 2022.
Perezida wa Sena y’u Burundi, Hon. Emmanuel Sinzohagera yizeje mugenzi we wa Sena y’u Rwanda ko azitabira iyi nama izabera mu Rwanda.
Ku munsi wa mbere w’iyi nama iri kubera i Burunsi, ba Perezida ba Sena, baganiriye ku byafasha Ibihugu byabo gukomeza kwigobotora ingaruka zasizwe n’icyorezo cya COVID-19 ndetse n’izikomeje guterwa n’intambara ihanganishije u Burusiya na Ukraine.
Dr Iyamuremye yasangije bagenzi be uburyo budasanzwe u Rwanda rwakoresheje mu guhangana no gukumira ikwirakwira rya COVID-19 ndetse n’aho rugeze mu gutanga inkingo z’iki cyorezo, n’uburyo rukomeje kwikura mu ngaruka cyasize.
Yavuze ko u Rwanda rwakuye amasomo akomeye mu iyaduka ry’iki cyorezo aho bimwe mu Bihugu byagaragaje gukurura byishyira, avuga ko byagaragaye ko hakenewe kongera ingufu mu ishoramari ry’inzego zinyuranye zirimo ubushakashatsi, ikoranabuhanga n’ubuhinzi mu rwego rwo kwigira.
RADIOTV10